Amiodarone ni umuti ukoreshwa mu gutuma umutima utera mu buryo bunogeye, bwa nyabyo.
Uboneka mu mazina anyuranye nka Cordarone, Nextrone, Pacerone n’andi
Uyu muti uboneka mu buryo bubiri:
- Ibinini byo kunywa
- Umuti w’amazi uterwa mu mutsi
-
Uyu muti ukoreshwa ute?
Uyu muti ukoreshwa gusa igihe wawandikiwe na muganga wenyine. Mu gutangira ufata hagati ya 800mg na 1.6g ku munsi mu gihe kiri hagati y’icyumweru 1 n’ibyumweru 3, nyuma ugakomereza kuri 600-800mg mu kwezi 1 noneho nyuma ukajya ufata 400mg ku munsi.
Ushobora kuwufata 1 cyangwa 2 ku munsi, ukawufata umaze kurya cyane cyane mu minsi ya mbere kubera uba ufata umuti mwinshi
-
Uyu muti uvura iki?
Nkuko twabivuze, uyu ni umwe mu miti ivura uburwayi bw’umutima ariko ukaba ukoreshwa muri cya gihe umutima uteragura mu buryo budasanzwe, ni ukuvuga mu gihe umutima unyuzamo ukareka gutera akanya gato, ubundi ugatera gacye, ubundi cyane, gutyo gutyo. Nyuma yo gusuzumwa na muganga w’inzobere mu ndwara z’umutima, niwe uzagena niba ushobora kwandikirwa uyu muti.

-
Ni izihe ngaruka?
Uyu muti ushobora kugutera:
- Inkorora,
- Akariro gacye,
- Gususumira,
- Ibinya mu ntoki n’amano, ndetse no
- Gucika intege.
-
Ibyo kwitondera
Umugore utwite cyangwa ubiteganya kimwe n’uwonsa ntagomba gufata uyu muti
Banza ubwire muganga niba waba urwaye izi ndwara zikurikira mbere yo gufata uyu muti:
- Umwijima,
- Ibihaha,
- Umwingo
Mu gihe uri kuwunywa ntugomba kunywa inzoga
Irinde izuba mu gihe uri kunywa uyu muti.
Umwana ukivuka ntiyemerewe uyu muti.
Ntuzawunywe mu gihe uri gukoresha iyi miti ikurikira:
- Warfarin,
- Digoxin,
- Sildenafil (Viagra),
- Theophylline,
- Cyclosporine,
- Simvastatin,
- Procainamide,
- Quinidine.