Sobanukirwa byinshi ku bwandu bwibasira umuyoboro w’inkari

0
10311
Ubwandu bw'umuyoboro w'inkari

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (mu cyongereza Urinary Tract Infection -UTI), ni indwara imaze kuba gikwira kandi yibasira abagore kuruta abagabo. Impamvu nyamukuru nuko umuyoboro wabo w’inkari ari mugufi kurenza uw’abagabo kandi nanone inyariro ryabo ryegereye cyane umwoyo.

Byibuze umugore 1 muri 2 yandura iyi ndwara kandi abenshi irakira ikagaruka.


Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari buterwa n’iki?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunze kwitwa infection iterwa ahanini na mikorobe izwi nka Escherichia coli ikaba ubusanzwe iba mu mara manini (gros intestine/large intestine). Mu kwituma rero hari igihe iyi mikorobi isohoka ikagana mu muyoboro w’inkari nuko ikazamuka igana mu ruhago. Iyo itinze kuvurwa igera no mu mpyiko.

Gusa nubwo abagabo batayirwara cyane ariko iyo bayirwaye irabakarira kurenza abagore.

Umugabo rero iyo akoranye imibonano idakingiye n’umugore urwaye iyi ndwara nawe ahita ayandura. Bivuzeko nawe iyo ayikoze nundi mugore ayimwanduza, gutyo gutyo.


Ni ibiki byongera ibyago byo kwandura?

  1. Icya mbere ni isuku umaze kwituma. Kirazira kikaziririzwa Ku bagore kwihanagura uganisha imbere. Ahubwo uhera imbere usubiza inyuma.
  2. Imibonano idakingiye nayo irayikwirakwiza
  3. Gutwita, kuba urwaye kanseri ya prostate cyangwa y’uruhago, nabyo byongera ibyago byo kwandura.
  4. Kuba urwaye diyabete
  5. Kuba ukoresha agapira ko mu gitsina mu kuboneza urubyaro, kuba ukoresha imiti yica intanga (spermicide), nabyo byongera ibyago byo kwandura.
  6. Udukingirizo natwo dushobora gutuma uramutse ukoreye aho nyuma yo kugakoresha byakongerera ibyago byo kwandura.
  7. Gukoresha imisarane rusange cyane cyane iyo bicaraho.
  8. Gukoresha isabune woza mu gitsina kimwe no gukoresha imiti ya antibiyotike cyane, biri mu byongera ibyago ku bagore kuko bigabanya bagiteri zo mu gitsina za ngombwa.
Kuribwa mu kiziba cy’inda biri mu bimenyetso by’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari burangwa n’iki?

Nuramuka ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso usabwe kwihutira kugana muganga;

  • Kubabara no kokera uri kunyara
  • Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke
  • Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi
  • Kumva unaniwe cyane ukanahondobera
  • Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
  • Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro

Iyi ndwara ivurwa ite?

Akenshi abantu kubwo kwitiranya iyi ndwara n’imitezi cyangwa trichomonas, bituma bayivuza nabi, nuko igahora igaruka.
Imiti yayo (ntiwemerewe kuyifata utayandikiwe na muganga), ni 1 cyangwa 2 muri iyi ikurikira:

Iyi miti ifatwa hagati y’iminsi 5 na 14 bitewe n’uburemere bw’indwara.

Iyo uri kuyifata usabwa kunywa amazi menshi cyangwa umutobe w’inanasi
Iyo ukorana imibonano n’abantu batandukanye, usabwa guhita unywa ikinini kimwe cya ciprofloxacin nyuma y’imibonano.

Ku bindi bisobanuro ku ikoreshwa ry’imiti cyane cyane iyo mu bwoko bwa antibiyotike, gisha inama farumasiye wawe cg ubaze muganga neza uko igomba gufatwa.

Mu gihe cyo kwihagarika k’urwaye iyi ndwara birababaza cyane


Ibyo kurya wakifashisha

Umutobe w’inanasi, umutobe w’indimu, bicarbonate de soude, amazi meza kandi menshi, umutobe w’inkeri zitukura, nibyo byo kurya no kunywa wakifashisha mu gihe urwaye iyi ndwara.

Nyamara kandi hari ibyo ugomba kwirinda.

Muri byo harimo isukari, inzoga, soda zose, ibyo kurya bipfunyitse, ibirungo byongerwa mu biryo, urusenda, ikawa.


Ni gute wakwirinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari?

Mu kuyirinda kurikiza aya mabwiriza:

  1. Niba ugiye kunyara, igihe ubishakiye hita ubikora kandi urindire zishiremo neza.
  2. Mu kwiheha, hera imbere usubiza inyuma (cyane ku bagore)
  3. Nywa amazi ahagije buri munsi
  4. Jya usukura igitsina mbere y’imibonano kandi nurangiza kuyikora wihagarike (unyare).
  5. Ambara amakariso akoze muri cotton kuko arinda kugira ibyuya. Ayakoze muri nylon kimwe na za collant byongera gututubikana mu myanya ndangagitsina.
  6. Irinde niba bishoboka imisarane rusange yicarwaho.
  7. Irinde imibonano n’abantu batandukanye.