Umuti wa ibuprofen

0
6270
ibuprofen

IBUPROFEN

Ibuprofen ni umuti uri mu cyiciro cy’indi miti ikoreshwa mu kuvura ububabare n’ububyimbirwe (NSAIDs; Non steroidal Anti-Inflammatory Drugs).

Ikora mu kuvura kuribwa umutwe, kugira umuriro, kuribwa amenyo, kugira ububabare uri mu mihango, kuribwa mu ngingo, kubyimbagana, no kubabara umugongo

Ibuprofen iboneka ari ibinini byo kunywa, umuti w’ikivuguto uhabwa abana n’umuti wo kwisiga nka pommade

  1. Ibuprofen ikoreshwa ite?

Ibinini kimwe n’umuti w’ikivuguto binyobwa mu kanwa naho uwo kwisiga wo usigwa aharwaye.

Ni byiza kunywa ibinini cyangwa uw’ikivuguto uri kurya cyangwa umaze kurya kugirango utakurya mu gifu.

Ibipimo:

Uyu muti ntuhabwa abana bafite munsi y’amezi 6 cyangwa ibiro munsi ya 7

Hagati y’amezi 6 n’imyaka 12, igipimo cyemewe ni 10mg ugakuba n’ibiro by’umwana, akawunywa inshuro hagati ya 3 na 4. Ubusanzwe bakoresha uw’ikivuguto gusa abarengeje ibiro 20 bemerewe gukoresha ibinini bya 200mg.

Brufen ni umuti uhabwa abana bato
Ibuprofen ihabwa abana bato

Naho abafite imyaka hejuru ya 12, bitewe n’uburemere bw’indwara bafata hagati ya 400mg na 800mg inshuro 3 cyangwa 4 ku munsi. Gusa ntugomba kurenza 3200mg ku munsi (amasaha 24).

Iyo uburwayi butagabanutse usabwa kujya kwa muganga.

  1. Ibuprofen ikoreshwa ryari?

Uyu muti unyobwa mu gihe ugaragaza ibimenyetso byo:

  • Kugira umuriro,
  • Kubyimbirwa, no
  • Mu gihe ufite uburibwe bunyuranye.; kuribwa amenyo, umugongo, imihango ibabaza, n’ibindi.
  • Wanawuha umwana mu gihe urukingo rwamuteye kugira umuriro, cyangwa igihe wakuwe iryinyo (aha ufatanywa na antibiyotike).
  1. Ni izihe ngaruka ibuprofen yatera?

Nk’indi miti yose, Ibuprofen ishobora guteza ibibazo nubwo ku bantu bose bitabaho.

Zimwe mu ngaruka rusange harimo:

  • Kugira iseseme
  • Kuruka no guhitwa
  • Kuribwa umutwe
  • Kugira isereri
  • Rimwe na rimwe kubabara mu gifu

Ibikurikira biba ku bantu bacye cyane (munsi y’umuntu 1 mu bantu 10,000), ariko bikubayeho ugomba guhita uhagarika umuti ukagana muganga cyangwa farumasiye ukwegereye.

  • Ibisebe cyangwa gutobagurika mu gifu. Birangwa no kuribwa cyane mu nda, kuruka amaraso, cyangwa kwituma ibivanzemo amaraso.
  • Kubyimba agahu gatwikiriye ku bwonko. Ibi birangwa no gufungana mu mazuru, kurwara umutwe, kumva urwaye, kugira umuriro no kumva udatekanye.
  • Ubwivumbure budasanzwe bw’umubiri: ikizungera cyangwa kuraba, guteragura kudasanzwe k’umutima, kubyimbagana mu maso, ururimi no mu mihogo
  • Kwiyongera kwa crise ya asima no kunanirwa guhumeka.
  1. Icyitonderwa

Uyu muti ntiwemerewe kuwukoresha mu gihe:

  • Ufite ibisebe mu gifu cyangwa wigeze kubigira bitewe n’imiti yo mu cyiciro cya NSAIDs.
  • Umubiri wawe ugira ubwivumbure kuri ibuprofen cyangwa Aspirin
  • Urwaye umwijima, impyiko cyangwa indwara z’umutima.
  • Utwite inda hejuru y’amezi 6
  • Umwana utagejeje ku mezi 6 cyangwa ibiro 7
  • Ukoresha indi miti yo mu bwoko bwa NSAID cyangwa aspirin ku gipimo cya 75mg ku munsi
  • Ufata imiti ibuza amaraso kuvura nka aspirin, warfarin, ticlopidine. Imiti ivura umuvuduko w’amaraso nka captopril, atenolol, losartan n’indi yose ivura umuvuduko

Mu gihe cyose ugize ikibazo uri kunywa umuti ni ngombwa kwegera muganga cg farumasiye ukamubaza.