Umwijima ni rwo rugingo runini mu mubiri, kandi rw’ingenzi cyane kuko rwitabazwa mu gusukura umubiri no gusohora uburozi, niwo kandi ucagaguramo imiti ugakuramo ibikenewe ibidakenewe bigasohorwa (ibi kandi ni nako bigenda no ku nzoga n’alukolo), ufasha mu gukora no kuyungurura proteyine na cholesterol ndetse no gukora indurwe zisya ibinure.
Ubuzima bwiza bwa buri wese, bugenwa n’uburyo umubiri usohora imyanda n’uburozi butandukanye. Mu gihe urya cyane ibiryo byanduye; nk’ibyokeje cg ibirimo amavuta menshi, birushya umwijima mu kubiyungurura uvanamo iby’ingenzi.
Umwijima ufasha umubiri mu kuyungurura imyanda no kuyisohora. Ukora mu gusukura amaraso uvanamo uburozi, gucagagura imisemburo ndetse no kubika vitamines, imyunyungugu cyane cyane ubutare. Iyo udakora neza niho usanga indwara zitangira kwibasira umubiri ndetse n’igogorwa rikorwa nabi cyane cyane ibinure.
Hari ibiryo bifasha mu gusukura no kongera imikorere myiza y’umwijima, no gukuramo imyanda. Kongera amafunguro akurikira mubyo urya kenshi, nibwo buryo bwiza bwo kugira umwijima ukora neza.

Amafunguro afasha mu gusukura umwijima
-
Tungurusumu
Tungurusumu zifite akamaro kanini mu gusukura umubiri, zifite ubushobozi bwo gukangura enzymes z’umwijima zifasha mu gusohora uburozi. Kubera zikize cyane kuri allicin na selenium, ibinyabutabire byitabazwa cyane mu gusukura umwijima
-
Beterave
Zikungahaye cyane kuri flavonoids na beta-carotene; kuzirya bifasha mu gukangura no kwihutisha imikorere myiza y’umwijima. Aka kamaro beterave zigahuriyeho na karoti.
-
Green tea
The vert cg green tea, ni ikinyobwa cyibanze kubera ibisukura umubiri byuzuyemo; bimwe muri byo twavuga catechins, zifasha mu mikorere myiza y’umwijima. Aha ngaha ugomba gukoresha green tea, atari ibikomoka kuri green tea, kuko ibi biyikomokaho ubushakashatsi bwerekana ko bifite ingaruka mbi ku mwijima.
-
Imboga rwatsi
Imboga rwatsi zitandukanye harimo imbwija, epinari n’izindi ni umuti ukomeye cyane mu gusukura umwijima. Zifasha mu gukamura no gusohora uburozi buba buri mu maraso, zifasha kandi mu kugabanya ubukana bw’uburozi buturuka ku myunyungugu mibi ishobora kwinjira mu mubiri, harimo n’ibinyabutabire cg imiti ikoreshwa mu kwica udukoko iba yasigaye kubyo kurya
-
Amavuta ya elayo
Amavuta ya elayo ndetse n’ay’ibihwagari akoreshejwe mu rugero, ni ingenzi cyane ku mwijima. Aha umubiri amavuta y’ibanze afasha mu gukamura uburozi mu mubiri, bityo bikagabanyiriza akazi umwijima wo guhangana n’ubwo burozi bubi.
Zikize cyane kuri pectin, ikinyabutabire cy’ingenzi ku mubiri mu gusukura no gusohora uburozi mu rwungano ngogozi. Ibi bihita byorohera umwijima mu kwikiza ubwo burozi.
-
Avoka
Avoka zikungahaye cyane kuri glutathione, y’ingenzi cyane ku mwijima mu gusohora uburozi buba bugamije kwangiza umubiri
-
Indimu
Zikungahaye cyane kuri vitamin C, ifasha umubiri koroshya uburozi bushobora kwivanga n’amazi nuko bikoroha gusohoka mu mubiri. Kunywa ikirahuri cy’amazi arimo indimu mu gitondo bifasha umwijima gukora neza.
-
Pamplemousse cg grapefruit
Izi mbuto zijya kumera nk’amacunga, zikungahaye ku rugero rwo hejuru vitamin C kimwe n’ibindi biyungurura uburozi mu mubiri (antioxidants) byongera uburyo busanzwe umwijima ukora mu gusohora imyanda. Izi mbuto, kunywa umuto wazo byafasha umwijima mu gusohora uburozi bushobora gutera kanseri n’ibindi bibazo bikomeye umubiri.

-
Amashu
Kimwe n’ibindi biba muri uyu muryango nka; chou-fleur na broccoli, bifasha mu gukangura enzymes z’ingenzi zitabazwa n’umwijima mu gusukura no gusohora uburozi mu mubiri
Hari ubundi bwoko bw’amafunguro tutavuze aha nk’icyinzari, kale, utubuto duto tubonekamo omega-3 fatty acids nabyo bifasha mu gusukura no gutuma umwijima ukora akazi kawo neza. Kuyongera mubyo urya bya buri munsi bizafasha umwijima gukora neza, binakurinde indwara zitandukanye zishobora kwibasira umwijima.