Ese waba uzi impamvu kugona bibaho n’ingaruka bishobora gutera

0
7499
Kugona

Kugona ni ikibazo rusange gikunda kugaragara ku bantu benshi, nubwo gikunze kwibanda cyane ku bagabo n’abantu babyibushye cyane. Kugona bigenda byiyongera uko umuntu asaza.

Nubwo kugona ari ikibazo kibangamira muri rusange uburyo ubasha gusinzira neza no kuruhuka, kikaba gishobora no kubangamira abo muryamana, niba ugona rimwe na rimwe ntago ari ikibazo gikomeye ku buzima.

Ariko kandi, niba buri uhora ugona kenshi, uretse kukubuza gusinzira neza, binabangamira abo muryamanye. Rimwe na rimwe hari igihe hashobora kwitabazwa abaganga mu gukemura icyo kibazo.

Kugona biterwa n’iki?

Kugona bibaho iyo umwuka ubusanzwe wacaga neza mu mazuru no mu kanwa, ufunzwe ukabura aho uca.

Ibumoso: inzira y’umwuka ifunguye neza naho iburyo: inzira y’umwuka ifunganye aribyo bitera kugona

Bimwe mu bishobora gutera umwuka gufungwa ukabura aho unyura:

Gufungana mu myanya y’ubuhumekero: abantu bamwe na bamwe bakunze kugona mu gihe bafunganye mu mazuru cg barwaye sinizite. Hari igihe ushobora kuvuka, utwenge tw’amazuru dufite ikibazo, bikaba byatera kuba tudafunguye bihagije ku buryo umwuka ucamo byoroheje, kimwe nuko ushobora kugira ibindi bituma utwenge tw’amazuru twifunga (nasal polyps)

Inyama (cg ingiramubiri (tissue)) nyinshi mu nkanka: ibi ushobora kubivukana, cg se ukaba ubyibushye birengeje urugero bituma izi ngiramubiri, ziba ari nini kurusha ibisanzwe.

Akamironko karekare: aka ni ka kantu kaba aho akanwa gaherera, kakaba gatandukanya inzira y’ubuhumekero no mu muhogo. Iyo aha hantu hakoranaho cyane bishobora gufunga inzira y’ubuhumekero, bikaba byateza kugona.

Uvula (reba ku ifoto) ndende ishobora gufunga umwenge ucamo umwuka nuko ukazajya ugona uryamye

Kutikanya neza kw’imikaya yo mu muhogo no ku rurimi: imikaya y’ururimi no mu muhogo, ishobora kuba irekuye cyane, bikaba byayitera gufunga mu nzira y’ubuhumekero. Ibi kandi bishobora guterwa no gusinzira cyane, kuba wanyweye inzoga cg se gukoresha imiti itera gusinzira cyane. Uko usaza niko kugona bigenda byiyongera, ahanini bitewe nuko iyi mikaya iba irekuye cyane (relaxed).

Ni izihe ngaruka mbi zo kugona ku buzima?

Ku bantu bakunze kugona buri gihe, bashobora kugira ibibazo bikomeye ku buzima harimo; guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye.

Guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye bitera ibibazo bikomeye, harimo:

  • Kubyuka kenshi mu gihe usinziriye, ibi nubwo hari igihe utabyumva, ariko ni ha handi ubyukana umunaniro cg se umutwe ukurya. Biba byatewe no gusinzira ukanguka cyane kubera kubura umwuka.
  • Kudahumeka uko bikwiye, hari igihe guhumeka bihagarara neza hagati y’amasegonda macye kugeza ku munota, imyanya y’ubuhumekero ishobora kwifunga igice cg ikifunga yose.
  • Umutima utangira gukora nabi, kumara igihe kinini ugenda ubura umwuka akenshi bitera amaraso kugendera ku muvuduko uri hejuru cyane, bikaba byatera umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse no kubyimbigana k’umutima. Abantu bagona cyane baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’umutima ugahagarara (heart attack) ndetse na stroke.
  • Kudasinzira neza, kugenda usinzira ukanguka bituma udasinzira neza ngo ugezeyo (deep sleep).

Soma birambuye uko bigenda iyo usinziriye neza nicyo bifasha umubiri https://umutihealth.com/2017/03/gusinzira/

  • Kutaryama neza mu ijoro, mu gihe usinzira nabi, bigira ingaruka ku kazi kawe ukora buri munsi, kuko usibye kugutera gukora nabi, bishobora no gutuma wirirwana umunabi.

Mu gihe ufite ibibazo byo kugona cyane, ukabona biba kenshi ni ngombwa kwitabaza umuganga akaba yagufasha.