Bagiteri 10 mbi cyane mu gutera indwara n’uburyo bwo kuzirinda

0
4200
Bagiteri mbi kurenza izindi

Bagiteri ni mikorobi zitera indwara, ndetse buri mwaka amamiliyoni y’abantu arapfa biturutse ku ndwara zinyuranye ziterwa na zo.

Nubwo hari indwara zimwe ziterwa na bagiteri zivurwa zigakira byoroshye nyamara kandi hari izindi bagiteri zigira ubukana cyane ku buryo indwara zitera bigorana kuzivura ndetse zikaba ari zo zihitana abantu.

Muri iyi nkuru twaguteguriye urutonde rwa bagiteri mbi kurenza izindi, tunagaragaza indwara ziterwa n’izo bagiteri.

Bagiteri 10 mbi kurenza izindi

  1. E. Coli

E.coli

Ku mwanya wa cumi tuhasanga iyi bagiteri yitwa E.Coli, ikaba ari bagiteri iboneka mu mara y’uwafashwe nayo. Akenshi itera ibisebe mu mara n’igifu ikaba izahaza cyane abakiri bato, abageze mu zabukuru kimwe n’abafite ubudahangarwa budakomeye

  1. Clostridium Botulinum

Clostridium Botulinum

Uburozi buterwa n’iyi bagiteri bufata urwungano rw’imyakura nuko bigatera ikibazo cyo guhumeka, kumira, kuvuga, kureba no gucika intege umubiri wose.

Akenshi uwo iyi bagiteri yagezemo apfa bitewe no kunanirwa guhumeka kuko imikaya ifasha mu guhumeka iba yafashwe n’ibinya bidashira.

  1. Salmonella

Salmonella

Iyi nayo iri muri bagiteri zica ikaba iboneka mu buryo bubiri, S.enterica na S.typhi. iyi ya nyuma niyo itera indwara ya tifoyide, iyi ndwara buri mwaka ku isi ihitana abasaga ibihumbi 200. Kuyandura bituruka ku mwanda uwayanduye yitumye, n’inkari ze.

  1. Vibrio cholera

Vibrio cholera

Iyi ni bagiteri izwiho kuba ariyo itera indwara ya cholera, ikaba indwara ikunze guturuka ku kunywa amazi arimo izi bagiteri cyane cyane ziba zazanywemo n’ibyo bantu bayirwaye bitumye ku gasozi nuko imvura ikabitembana mu mazi. Ikaba itera impiswi ari nayo ihitana abantu kubera gutakaza amazi menshi n’imyunyu mu gihe gito.

Nubwo urukingo rwayo rubaho, isuku ihagije ni ngombwa cyane cyane mu nsisiro.

  1. Tetanus

Tetanus

Iyi iri mu ndwara zica vuba uwayanduye gusa amahirwe nuko urukingo rwayo rubaho kandi rukingirwa abana. Gusa iyo ukomerekejwe n’ikintu gikekwaho kuba cyari gifiteho bagiteri ya tetanus, urongera ugakingirwa. Mu gihe hari umuntu nyuma yo gukomeretswa n’ikintu kiriho ingese ugaragaje ibimenyetso birimo kunanirwa kwasama no kugira imikaya yikanya ku buryo budasanzwe (nk’ibicuro ariko ahantu henshi icyarimwe), agomba kujyanwa byihuse kwa muganga kandi akajyanwa muri urgence kugirango barebe ko bamuramira vuba.

  1. Aspergillus

Aspergillus

Iyi bagiteri ikunze gufata ubuhumekero cyangwa amaraso ikahatera ubwandu. Iyo itavuwe neza kandi kare ishobora kuzana urupfu, ikaba ikunze gufata abarwayi ba kanseri kimwe n’abandi bafite uburwayi buhoraho kandi bugabanya ubudahangarwa bwabo. Iyi bagiteri ikunze gusakazwa na za climatiseur nuko ikibera mu bijyana umwuka ikororoka ari nako yanduza.

  1. Staphylococcus

Staphylococcus

Iri ni itsinda ririmo za bagiteri nyinshi zinyuranye kandi ziteye ubwoba, ndetse kuri buri muntu ushobora kuhasanga bumwe muri bwo, gusa iyo ufite ubudahangarwa buzima ntacyo zigutwara. Ariko iyo bugabanyutse urarwara gusa imiti irahari yo mu bwoko bwa antibiyotike yagenewe kuvura izi ndwara. Gusa hari ubwoko bumwe butacyumva imiti, muri bwo twavuga MRSA (multidrug-resistant Staphylococcus aureus). Iyi izwiho gutera indwara y’ibisebe by’umufunzo, nuko igisebe kikanga gukira. Akenshi bigaturuka ku kuba warakoresheje imiti nabi mbere. Kuri ubu uburyo bumwe bwo kuvura ni ugufata inyo nzima bakazishyira mu gisebe zikarya ahantu hose harwaye (ahari amashyira n’ibindi) hagasigara ahazima gusa hagapfukwa ugahabwa imiti. Iyo ubu buryo ntacyo butanze ahari umufunzo hakurwaho.

  1. Syphilis

Syphilis

Iyi bagiteri itera indwara ya mburugu, ikaba indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Kubera guhuza ibimenyetso n’izindi ndwara, usanga akenshi uyirwaye yivuza nabi ikaba yazamukomerera ikaviramo kumutera ubugumba . gusa mu gihe ikiri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri iravurwa igakira ariko mu cyiciro cya gatatu ho biragoye . muri iki cyiciro ishobora gufata umuyoboro munini w’amaraso nuko uko umutima uteye n’umutwe ukanyeganyega, nka kumwe uba uri guhondobera. Ibi rero bibyara urupfu. Kwirinda gukora imibonano n’uwo mutashakanye wanabikora ukibuka agakingirizo niyo ntwaro ya mbere.

  1. Streptococcus

Streptococcus

Iri naryo ni itsinda ririmo amoko menshi ya za bagiteri. Harimo ubwoko butera indwara y’umusonga ndetse na mugiga ituruka kuri bagiteri. Buri wese agira izi bagiteri mu rwungano rw’ihumeka ariko iyo ubudahangarwa bugabanyutse niho indwara imufata ndetse ikaba ishobora no kumuhitana, iyo adatabawe vuba, cyane cyane abana bato n’abageze mu zabukuru

  1. Tuberculosis

Igituntu

Ku mwanya wa 1 turahasanga bagiteri itera indwara y’igituntu izwi nka Mycobacterium tuberculosis, indwara nanubu igihitana imbaga nyamwinshi. Nkuko raporo ya OMS ibigaragaza, muri 2007 ku isi yose hari hariho abarwayi miliyoni 13.7, muri zo miliyoni 9.3 bari abacyanduye vuba kandi miliyoni 1.8 cyarabahitanye.  Nubwo urukingo rwacyo rutangwa nyamara ntirukirwanya burundu nubwo OMS ntako itagira. Iyi ndwara aho ibera akaga nuko ishobora kwibera muri wowe itaragaragaza ibimenyetso. Gusa iyo ufashe imiti uko bisabwa urakira neza.