Amibe, nubwo mu kinyarwanda ari indwara ndetse n’ikiyitera byose tubyita gutyo, ariko mu ndimi z’amahanga biratandukana. Mu cyongereza, agasimba kitwa Entamoeba histolytica, naho indwara gatera ikitwa amebiasis.
Iyi ndwara yibasira abantu benshi muri rusange, bakanayivugaho ko itajya ikira, reka tuyivugeho mu magambo arambuye. Twongereho ko iyi ndwara ifata cyane abantu baba mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.
Amibe iterwa n’iki?
Nkuko tumaze kubivuga, iyi ndwara iterwa n’agasimba ka amibe, muri rusange ikaba indwara iterwa n’umwanda.
Yinjira mu mubiri wawe iyo uriye cyangwa ukanywa ibirimo amagi yayo. Si ibyo gusa kuko no gukora ku byo uyirwaye yitumye ukaza kurya udakarabye, cyane cyane ku bana nabyo bitera kurwara iyi ndwara.
Ayo magi aboneka ahantu umuntu uyirwaye yitumye, nyamara akaba amara amezi menshi akiri mazima. Tuyasanga mu butaka, mu mazi, mu ifumbire y’imborera n’ahandi hose hashoboka.
Ubundi buryo yanduramo ni mu gukora imibonano mu kibuno, mu gihe uyikorerwa ayirwaye.
Iyo igeze mu mubiri ihita ijya mu gifu no mu mara ari naho itangira kororokera. Nyuma ikajya mu mara manini, ari naho itura. Iyo itinze kuvurwa cyangwa ntivurwe neza ishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso, ikinjira mu mwijima ikawangiza ndetse ishobora no kugera mu bwonko.
Urwaye amibe arangwa n’iki?
Akenshi ibimenyetso bigaragara hashize hagati y’icyumweru n’ibyumweru 2 uriye ibyandujwe n’amagi ya amibe. Ikigo cya CDC gitangaza ko hagati ya 10% na 20% y’abantu banduye amibe aribo bagaragaza ibimenyetso byo kuyirwara.
Akenshi ibimenyetso birangwa no guhitwa bijyana no kuribwa mu nda.
Gusa iyo yamaze kwangiza mu mara niho ihita igutera macinya. Icyo gihe mu byo wituma hazamo amaraso, bizwi nko kugereka, ndetse kuribwa mu nda bikiyongera. Iyo yageze mu maraso, yangiza umwijima, umutima, ibihaha, ubwonko n’ibindi bice aho iteramo ibisebe no kwangirika. Iyo yageze mu mwijima ugira umuriro no kuribwa igice cy’inda, iburyo ahagana mu mbavu.
Amibe isuzumwa ite?
Mu kuyisuzuma hifashishwa ibyo witumye, tumenyereye kwita ikizami cy’umusarane. Nyamara hari n’igihe hapimwa amaraso, iyo yageze mu nyama zo mu nda cyangwa mu bwonko.

Amibe ivurwa ite?
Ubusanzwe iyo umurwayi asanzwemo amibe ahabwa umuti wa metronidazole, tumenyereye nka flagyl. Akawunywa mu gihe cy’iminsi 7. Igipimo giterwa nuko angana.
Iyo yari yabaye macinya, anahabwa imugabanyiriza guhitwa ndetse n’imiti ivura umwuma uturutse ku mpiswi, izwi nka ORS (Oral rehydration salts).
Habaho n’indi miti ikoreshwa, nka intetrix, secnidazole, tinidazole, entamizole, n’indi.
Ese amibe irakira?
Iki kibazo gihuriweho n’abantu benshi, amibe ni indwara ivurwa igakira. Gusa bitewe nuko uba utazi nyirizina aho wayanduriye ngo uhirinde, ukira wongera winjirwamo n’izindi, gutyo gutyo, kugeza ubwo ubonako udakira, nyamara warakize urongera urandura.
Gusa iyi ndwara iza ku mwanya wa 3 mu ndwara ziterwa na parasite, zica, iyo itavuwe cyangwa ngo ivurwe neza.
Ni gute nakirinda amibe?
Nta rukingo rwayo rubaho. Isuku ni bwo buryo rukumbi bwo guhangana nayo, niyo mpamvu usabwa kwita kuri ibi bikurikira:
- Oza imbuto n’imboga n’amazi meza kandi menshi mbere yo kubirya. Amazi yo kubyozamo ntuyasukemo ahubwo uyasukaho woza, agatemba, si ugushyira mu ibasi ngo wogerezemo
- Ibyo guhatwa ujye ubihatisha icyuma gisukuye nawe wakarabye
- Amazi yo kunywa yateke cyangwa ukoreshe ayavuye mu nganda, apfundikiye. Cyangwa ukoreshe imiti yabugenewe irimo iode cyangwa chlore. Wayigura muri farumasi cyangwa ahandi bicururizwa
- Amata yateke mbere yo kuyanywa. Ayo utizeye isuku yayo, wiyanywa.
- Ibiryo byo ku nzira, nk’ibigori, za brochette, byitondere
- Kandi buri gihe jya ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe uvuye kwituma, n’igihe ugiye kurya.
murakoze cyane
ese kuriya kuntu ukuntu ashobora koga amazi akonje agahita azana utuntu tumeze nkutubyimba kumubiri ngo byaba ari amibe nayo
murakoze /gusa ndumva uburyo bwo kuyandura aribwo bwinshi pe. kurusha ubwo kuyirinda
Birashoboka Ko ariyo. Ariko nanone bishobora no kuba ari infection cutanee
Cyangwa conditions za climat
Ni kimwe mu bimenyetso byuko waba uyifite
NDABARAMUKİJE MWESE NSHUTİ ZANJYE, REKA MBİBİRE İBANGA UKUNTU WAKİRA AMİBE UBUMDİ UKABAHO NEZA NTA ZİNDİ NGARUKA UHUYE NZO MU BUZİMA. NARİ NARASHAJİJWE N’AMİBE MU BURYO BWOSE NTA KURYA , NTA KURONGORA, NTA MORAL MPORANA İSESEME İNDA İBYİMBYE UMUNABİ, UMUSHİHA, … AMİBE N’UMUROZİ MUBİ PEE! UMUDAMU YANDANGİYE UMUTİ NAWUGUZE 15OOO Frws YONYİNE NONE UBU NARAKİZE GUSA UWO MUTİ URATANGAJE AHO WABA URİ HOSE ARAWUKOHEREREZA UKAKUGERAHO NUMBER YE 0788354951
BAVANDIMWE, AMIBE NI MBI IRAKONA KDI ITWARA UBUSHAKE, KDI ITERA N’ISERERI MBI YANAGUTURA HASI, UKABURA APETIT YEWE NDETSE N’UMUSHIHA MBESE KUBURA UMUNEZERO. UMUNTU YANDANGIYE UMUTI, NATANZE 20.000 FRWS UBU NARAKIZE BURUNDU. MUZAMUHAMAGARE NUMERO YE NI 0788354951.
TUGIRE UBUZIMA BUZIMA.##
Call or WhatsApp on *+250783887766*
📷 Ese waba ugira ikibazo cyo Kurangiza vuba?
📷 Ese waba ugira ikibazo cyo Kutagira ubushake?
📷Ese waba Ukora agaturu kambere ariko gushaka aka kabiri bikanga?
📷Ese uri umudamu cg umukobwa ariko ntamazi ugira cg ufite make?
📷 Ese Intanga zawe zacitse amazi cg zigenda gake?
📷Ese wabaswe no kwikinisha cg ufite zimwe mungaruka zabyo?
*Twandikire cg Uduhamagare tuguhe Umuti.
Call or WhatsApp on *+250783887766** .
INFECTION KUBADAMU NA ABAKOBWA BURYA ZIRAVURWA ZIGAKIRA
Ababyeyi n`abakobwa, infection (vaginals cg urinaire) bazifashe nkindwara zakarande.
Hamwe na HERBAL MAHARANI, FATIMA, FEMININE WASH na GREEN TEA CAPSULE utandukana nazo burundu,
Dore zimwe munyungu zo gukoresha maharani, green T C na feminine wash
✅ Byongera amavangingo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ubushake n’ububobere.
✅ Ikuraho infection urinaire cyangwa vaginale izo arizo zose kabone niyo waba warazivuje zaranze gukira.
✅Birinda kugira mu nda hanini (gutendera) bikanabikuraho burundu.
✅ Ivura ibibyimba byo muri nyababyeyi bikagenda burundu batiriwe bakubaga.
✅ Ikuraho burundu kubabara mu gihe cy’imihango, kubabara umugongo, ndetse ituma imihango isubira kuri gahunda.
✅Ituma wisubiranya vuba umaze kubyara.
✅ Isubiza imihango kuri gahunda kandi igatuma ubona imihango niyo waba umaze imyaka utayibona cyangwa utarayibona na rimwe.
✅ ikuraho ingaruka zose ziterwa na onapo
✅Ituma ugira uruhu rwiza.
✅ abantu bazana imihango yavuze irabicagagura ikaza neza.
✅ Iringaniza imisemburo yose y’abadamu n’abakobwa ijyanye n’imyororokere.
✅ikuraho ingaruka zose zo gucura.
✅Ikura imyanda yose ndetse na infection mu myanya myibarukiro.
✅ Yongera ubushake mu kubonana n’umugabo.
✅ ivura kubyimbagatana kwa hato na hato.
Dukorera mu mujyi wa Kigali muri Nyarugenge, Musanze na Rubavu kubari kuri + *250 783887766*
⚠️kubaherereye hanze y’uRwanda nabo tubahezaho imiti byoroshye, kubufatanya na RWANDA FDA, iPOSTA & HDL.
[…] mu byo kurya bimwe na bimwe zishobora kwiyongera cyane, bikaba byagutera indwara zikomeye nk’amibe, infection y’ibihaha […]
Murakoze nanjye munfashe ndayirwaye
Comment:iki gihe abavuga ko bavura babaye benshi ,nyamara n,abavugako bivuje hose nti bakire barushaho kwiyongera ubwo buvuzi nkoneza kubwibazaho! icyakora abo byagiye bihira mujye mujya ku rubuga mubwire abandi uko mwabigenje!.
Muraho neza mwese musomye iyi nkuru nanjye narwaje iyi ndwara ya amibe mama wanjye yaramuciraga agafuruta umubiri wose nibiryo bimwe yarabivuyeho nyuma yo kubona post ivuga ko ivurwa igakira namufatiye product ziri naturel hashize imyaka ibiri atongeye kuyirwara niba nawe uziko itakira wavugisha iyi numero +250783413109 ugatandukana niyo ndwara
Murakoze kutuganiriza nonese amibe niyo itera umuntu kubura ubushake bwimibonano ikindi ugahorana isesemi nokubura apetit muzaturangire numuti wigifu gifite udusebe
Murakose ku makuru muduhaye , ukeneye amakuru yisumbuye kuri aya sura urubuga rwa http://www.ubuzimainfo.rw natwe dufiteho inkuru isesenguye ivuga ku ndwara ya amibe
Amibe irakira nanjye Mukecuru wanjye yarayirwaye ubu yarakize neza ukeneye ko tumufasha kumiti yakoresheje yatwandikira kuri +250783413109 murakoze
murakoze kukiganiro mwaduhaye nange ndayirwaye ese itera uburyaryate mukibuno kandi mwadufasha mukatubwira umuti twakoresha.