Waba ujya ubura ibitotsi? Sobanukirwa uko wahangana nabyo utanyoye imiti isinziriza. 

5
9415
kubura ibitotsi
kubura ibitotsi

Kimwe mu bituranga tukanagihuriraho nk’abantu ni uko dukenera gusinzira. Waba ukora amanywa cyangwa ijoro, waba udakora, umubiri wawe kugirango uruhuke neza usabwa gusinzira.

Nyamara muri iyi minsi aho iterambere riri kwiruka vuba nk’umuyaga, usanga amasaha yo gusinzira yarabaye iyanga ndetse twanasinzira ntidusinzire neza.

Ubushakashatsi bwerekana ko umuntu mukuru agomba gusinzira byibuze hagati y’amasaha 7 na 9 kugirango ubutaha aze kubasha gukora neza. Ushobora kuyasinzirira rimwe yose cyangwa ukayacamo ibice bibiri.
Ubusanzwe ukimara kuryama ufite umugambi wo gusinzira ntihakagombye gushira iminota 20 utarasinzira. Waba urwaye indwara yo kubura ibitotsi, waba ufite uburibwe bukubuza gusinzira neza, hari ibyo wakora bigatuma wongera kujya usinzira neza. Hano twaguteguriye ibintu 10 by’ingenzi wakora bikagufasha kugira ibitotsi byiza.

  • Irinde ibifite urumuri mu masaha ya nijoro.

Muri iyi minsi y’iterambere, ubu akazi kamwe gakorerwa kuri mudasobwa, amakuru, umupira na film tubireba kuri televiziyo, ibiganiro byinshi bibera kuri facebook na whatsapp, ugasanga na nijoro niko tumeze. Ikizabikwereka ni uko niyo umuntu agusuye usanga amasaha menshi muyamara mutavugana ahubwo buri wese aba yibereye kuri smartphone ye. Ibi kubikora nijoro bituma ubwonko butamenya ko amasaha yo kuruhuka yageze bityo gusinzira bikaba ikibazo. Si ibyo gusa kuko n’ibitekerezo byawe bizaguma ku biganiro warimo, film warebaga cyangwa akazi wari uri gukora. Ikindi kandi, ahantu ho kuryama hagomba kuba hari urumuri rucye bishoboka, nubwo bamwe ngo batasinzira hatabona, ariko ako ni akamenyero kabi. Umaze kuryama zimya amatara. Ibi nubyirinda mu masaha abanziriza kuryama, uzaba wirinze gusinzira nabi.

Mu buriri uryamye, gabanya urumuri
  • Icyumba cy’uburiri ni icyo kuryamamo gusa.

Niba hari ibyo wari umenyereye gukorera mu buriri, nko kurira mu cyumba, kwigiramo, kuganiriramo umwanya munini, bizatuma umubiri wawe udahuza icyumba no gusinzira, uhafate nk’ahandi hose. Nawe ushobora kuryama mu mutwe hakiyiziramo bimwe mu byo wahoze ukorera m cyumba utarangije. Rero ni byiza ko icyumba cy’uburiri kiba icyo kuryamamo gusa, ibindi ukabikorera ahabigenewe.

Ibi ntibikwiye mu buriri
  • Gira  amasaha yo kuryama adahinduka.

Nubwo bigoye ariko ibi bituma umubiri wawe umenyera ko hari igihe cyo gukora n’igihe cyo kuruhuka. Uzabirebere ku mwana muto iyo isaha umenyereye kumuhekeraho cyangwa kumuryamishirizaho igeze usanga atangiye kwiyenza, kurira, kuko aba abona ko ibyo arimo atakabaye aribyo arimo. Iyo umuhetse cyangwa ukamuryamisha ahita asinzira. Nawe rero umubiri wawe wutoze ibyo, by’umwihariko niba ufite akazi kadahindagurika amasaha yo kugakora, bizagufasha.

  • Irinde ibyo kurya no kunywa bikabura ubwonko cyane cyane mu  masaha asatira ayo kuryama.

Abenshi tunywa ikawa iyo dushaka kudasinzira, ibinyobwa bitera imbaraga nka redbull. Ibi rero hari igihe umubiri ubimenyera waba utanabinyoye ugasanga gusinzira bibaye ikibazo. Niba ukeneye no kunywa ikawa, yinywe mu masaha y’igitondo, ariko ku mugoroba ubireke.

  • Kora siporo kenshi.

Imyitozo ngororamubiri akenshi itera umubiri kunanirwa bityo ugakenera kuruhuka. Si ngomwa ko ukora siporo mbere yo kuryama, ushobora no kuyikora mu masaha y’ikigoroba urangije ibyo wakoraga, ubundi ukoga ukaruhuka. Nuryama uzasinzira neza.

  • Inzongera ikubyutsa yite kure.

Abenshi usanga muri telefone zacu twashyizemo isaha yo kubyuka nuko yagera telefone igasona. Burya iyo ukanguwe n’inzogera ntabwo uba umaze ibitotsi kandi bikugiraho ingaruka umunsi wose. Ntukanabwire umuntu ngo aze kukubyutsa isaha iyi n’iyi. Ubwonko bwawe burahagije, nuryama ufite gahunda yo kwizindura niko bizagenda. Ndetse uzasanga ko na ya saha washyize muri telefone ngo ize gusona izagera wamaze gukanguka, kandi nibyo byiza. Iyo wikanguye uba wumva wamaze ibitotsi.

Aho gukangurwa n’inzogera, koresha ubwonko
  • Meditation.

Nkuko twabibonye mu nkuru yatambutse (ubishaka wabisoma hano), gukora meditation bituma ubwonko buruhuka bukavamo ibitekerezo bitesha umutwe. Ikindi uryamye, iyumvire ikintu cyiza, mu bitekerezo uryame aricyo kirimo, uzasinzira nk’agahinja kadafite icyo kitayeho.

Meditation mbere yo kuryama itera ibitotsi byiza
  • Sinzira gato niba ufite akanya mu masaha y’akazi.

Hari igihe uba uri mu kazi ukumva ibitotsi biraje, ukagerageza kubirwanya. Ibyo si byiza kuko umubiri wawe ubona ko nta mwanya wo gusinzira ugira. Niba bishoboka, ushobora gusinziraho kandi akenshi udutotsi nk’utwo ntiturenza iminota 30, nyuma ugakomeza akazi wumva umeze neza. Ibi bizanagufasha niba nijoro amasaha yo gusinzira akwiye utajya uyabona.

  • Gabanya inzoga n’itabi.

Bamwe tujya twibeshya ko agacupa gatera ibitotsi nyamara si byo. Burya twabyita guhondobera kuko usanga kenshi iyo ukangutse wumva nubundi utaruhutse neza. Nyamara ibitotsi byiza birangwa nuko ukanguka wumva umubiri wabaye mushya. Itabi naryo nuko. Ukimara kuritumura ushobora gusinzira ariko ibyo bitotsi ntibimara akanya.

  • Rya neza.

Ubusanzwe kurya byinshi nijoro si byiza. Nyamara si byo gusa kuko hari n’ibyo kurya bifasha mu gusinzira neza. Akenshi ibikomoka ku mata, kimwe n’ibindi byose bikungahaye kuri magnesium bifasha gusinzira neza

Ngibyo rero. Niba wajyaga ubura ibitotsi cyangwa ugasinzira nabi nijoro turizerako wabonye icyabiguteraga, ndetse nuko wabikemura utiriwe ukoresha imiti isinziriza.

5 COMMENTS

  1. Tubashimira ibyiza mutugezaho, none ndifuza ko mwatubwira ku ndwara y’igifu hamwe n’inzoka ya amibe kuko n’indwara zizahaje abanyarwanda benshi kdi ñtizoroshye.