Sobanukirwa phimosis, ikibazo cyo kutabasha gusubura n’uburyo gikemurwa 

4
6145

Iyi si indwara ahubwo ni imiterere mibi y’igitsina ku muhungu. Phimosis (soma fimozisi) ivugwa mu gihe umuhungu ugeze mu gihe cy’ubugimbi (hejuru y’imyaka 10), aba ataragingura.

Kugingura ni ukubasha gukurura igihe gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cy’umuhungu ku buryo imbere haboneka bikaba bifasha gukora isuku ku muhungu utarakebwe (udasiramuye).

Akenshi umwana w’umuhungu iyo ageze mu myaka hejuru y’itanu, aba ashobora gusubura igitsina cye (abandi babyita gutinura, gufinura). Kuri bamwe rero iyo abigerageje arababara ndetse ku buryo anabikoze n’ingufu ashobora gukomereka ku mutwe cyangwa igihu kikanga gusubirayo.

Iyo bigenze bityo byitwa paraphimosis, kandi bikaba bibi cyane ku muntu ukuze kuko amaraso atabasha gutembera neza, hazamo gushyukwa uburibwe bukiyongera. Usabwa guhita ujya kwa muganga byihutirwa.

Paraphimosis irangwa no kubyimba iyo wasubuye
  • Ese biterwa n’iki? 

Impamvu ya mbere ni uruhu rukomeye kubera inkovu. Ishobora kuba inkovu yazanywe n’impanuka, ubundi burwayi nka infection runaka, bigatuma uruhu rugorana gusubiza inyuma.

Indi twavuga ni ugukinisha cyane igitsina, uzamura umanura bishobora gutera kubyimbirwa bihoraho amaherezo gusubura ntibizongere gukunda.

Iya gatatu ni imiterere mibi y’igitsina uvukana ku buryo umunwa uba ufunganye cyane hamwe ujya no kunyara ugasanga igihu cyo ku mutwe w’igitsina cyabyimbye, byerekana ko n’inkari gusohoka ari ikibazo. No kunyara usanga bibabaza.

Ufite phimosis ntabasha gusubura

Kuba ukuze cyane nabyo byabitera kuko nkuko mu gahanga haza iminkanyari kubera uruhu rushaje, niko no ku ruhu rwo ku gitsina hashobora guhinyarara bityo phimosis ikaza.

Kurwara diyabete bishobora nabyo gutera indwara yitwa balanitis ikaba ifata ku munwa w’igitsina. Nabyo byatera phimosis.

Gukora imibonano biri mu byatera paraphimosis yo ikaba ari kwa kundi igihu cyikuba bitewe no kwinjiza igitsina mu kindi, ntikize kuzamuka nuko bigatera kubyimba umutwe w’igitsina.

  • Ni izihe ngaruka za phimosis 

Ingaruka ya mbere iboneka mu gukora imibonano kuko urakomereka bityo bikaba byakongerera ibyago byo kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.

Iya kabiri nuko iyo unyara ubabara, washyukwa ukababara.
Naho iya gatatu nuko uba ushobora kurwara ubwandu bwo mu muyoboro w’inkari kimwe n’imitezi ituruka ku mwanda kuko gukorera igitsina isuku biba bidashoboka.

Ku mutwe w’igitsina haza urugori rw’umweru ruhora ho niyo waba woze

Ikindi kandi iyo wiroteyeho ntubona uko ukaraba ngo amasohoro yasigaye abone uko agenda, bityo ugasanga uranuka mu myanya ndangagitsina.

Uko bigutindaho niko ushobora kurwara kanseri y igitsina ndetse bitinze bishobora no gutuma igitsina cyose gifatwa umwanzuro ukaba kugikuraho burundu.

  • Ni gute bivurwa

Nubwo hari amavuta asigwaho kugirango uruhu rworohe ndetse hakabaho no kuba mu gihe cya paraphimosis muganga atobagura uruhu rwabyimbye ngo amaraso agabanyukemo, umuti mwiza wa phimosis ni ugukebwa (gusiramurwa).

Rero mubyeyi niba ufite umwana w umuhungu Reba neza ku gitsina cye urebe niba nta phimosis afite.

Gukebwa niwo muti mwiza wa phimosis

Kandi niyo yaba atayifite kumusiramuza bizagufasha kumukorera isuku binamurinde indwara nyinshi cyane cyane Infection zinyuranye zamufata zinjiye muri icyo gihu

Abantu bakuru namwe mwibuke ko kwisiramuza bigabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA ho 60% ndetse bikarinda kurwara imitezi n’izindi ndwara zinyuranye.

4 COMMENTS

  1. ese kowakomoje kurugori rwumweru

    buriya ufite igihu kizamuka neza akajya yozamo imbere ningombwa kkwisilamuza

    ikindi
    ese uwakebwe we ntiyarwara umushyukwe ukabije murakoze

  2. Gukebwa ntibikemura ikibazo cya phimosis gusa, binafasha mu bindi nkuko twashoje tubivuga. Gusa nanone ubona kuba udakebwe ntacyo bigutwaye, amahitamo ni ayawe.

  3. kenshi abantu bumva ko kwisiramuza ari iby’abantu runaka…

    nagiraga inama abagabo batakorewe icyo gikorwa ko bagerageza kwegera abaganga babegereye bakabibafashamo…

    mwibuke ko na Yesu yabikorewe ari uruhinja rw’iminsi 8