Gufatanwa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi

0
1936

Ikinteye kwandika iyi nkuru ni uko mu kazi nkora nka pharmacienne, nkunze kwakira abantu baza bansaba ko mbabwira icyo imiti baba bagiye gusaka mu byumba by’abakozi babo rwihishwa, ivura. Akenshi usanga abakoresha baba bahangayikishijwe n’uko abakozi bashobora kuba bafite nk’uburwayi bwandura, ku buryo baba bafite ubwoba ko abana babo bakwandura izo ndwara nko mu gihe cyo kuhagirwa cyangwa kwikomeretsa.

Hashize imyaka 2 nakiriye muri farumasi, umubyeyi waje umbaza imiti yari mu gacupa yasanze mu cyumba cy’umukozi we w’umukobwa. Narayirebye nsanga ari imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, sinahita mbimubwira ako kanya, ndabanza ndamuganiriza, mubaza icyo ashakira kubimenya. Ahanini nari ngamije kumva ko uwo mukozi wo mu rugo atari buhohoterwe azira iyo miti bamusanganye.

Nabitekerejeho cyane nyuma nza gufata icyemezo cyo kubwira uwo mubyeyi icyo iyo miti ivura. Uwo mubyeyi yambwiye ko atari bubwire nabi umukozi we, dore ko bari basanzwe babanye neza kandi uwo mukozi yitaga ku rugo ndetse agafata n’abana be neza. Mbese yari umukozi w’intangarugero.

Hashize igihe wa mubyeyi turahura ambwira ko yirukanye umukozi kubera ubwoba. Byatumye nibaza byinshi.

Ku bwanjye nka pharmacienne numva buri wese muri twe afite uburenganzira bwo kunywa imiti mu gihe arwaye, kandi niba imiti itamubuza gukora akazi kandi bikagaragara ko uburwayi bwe ntacyo bwangije atari akwiye kubizira ngo bimuviremo no kwirukanwa ku kazi.

Kugirango ubuzima bw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bube bwiza kandi n’umubare w’abandura bashya ugabanuke, tugomba kumva ko uwanduye atari umuntu ukwiye guhezwa igihe bamusanganye imiti, kuko ibyabaye kuri uwo mukozi wo mu rugo bikomeje kuba no ku bandi. Ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora kureka kunywa imiti bakajya ku kazi ko mu rugo ntayo bafite bityo bikabaviramo ibyuririzi bikaze bishobora no kwanduza abandi nk’ igituntu n’ ibindi.