Ubusanzwe imiti irimo ibice bibiri by’ingenzi. Igice cya mbere ni imiti wemerewe kwigurira utabanje kujya kwisuzumisha kwa muganga. Muri yo twavugamo imiti ivura umutwe n’ububabare, imiti y’inzoka, imiti imwe n’imwe y’igifu, n’indi. Mu gice cya kabiri harimo imiti wemerewe gufata gusa ari uko muganga ayikwandikiye. Muri yo twavuga imiti ya antibiyotike, imiti y’umutima, imiti ivura diyabete, n’imwe mu miti ivura igifu n’indi myinshi.
Gusa twibutseko hari imiti wemerewe kuba wakigurira nyuma, nubwo mbere uba ugomba kuyihabwa ari uko wayandikiwe na muganga.
Uburyo rero uzafatamo imiti yawe, nibwo buzatuma ikugirira akamaro cyangwa ntikakugirire.
Hano twaguteguriye ibintu by’ingenzi ugomba kwitaho mbere, mu gihe, na nyuma yo gufata imiti.

- Mbere yo gufata umuti uwo ari wo wose, banza ubwire muganga cyangwa farumasiye imiti yindi uri gufata, niba ari iyo wandikiwe umubwire icyo wari urwaye, niba ari iyo wiguriye naho umusobanurire. Ndetse niyo yaba ari indi miti uri gufata, ni ukuvuga ya gakondo, nabyo ubimusobanurire. Impamvu ni uko hari imiti itemerewe kuvangwa.

- Kurikiza amasaha yo kunywa imiti uko wabisobanuriwe na farumasiye. Niba ari imiti inyobwa rimwe ku munsi, ujye wubahiriza isaha ntihinduke. Niba ari kabiri ku munsi naho ubyubahirize. 3 ku munsi naho ni uko. Gusa hano twibutseko umunsi ugira amasaha 24. Niba umuti unyobwa kabiri ku munsi ubwo ni 24:2=12. Uzajya uwunywa buri nyuma y’amasaha 12. Niba ari umuti unyobwa 3 ku munsi naho ni 24:3=8. Bivuze ko ari ukunywa umuti nyuma y’amasaha 8. Ibi tumenyereye byo kuvuga ngo mu gitondo, saa sita na nimugoroba rwose ni umuco mubi kuko si byo. Usanga unywa umuti umwe nyuma y’amasaha 6, undi ukawunywa nyuma y’amasaha 12 cyangwa 10. Kuko niba uwunyoye 12h00, ukongera 18h00 noneho ukaryama ukongera kuwunywa bucyeye 06h00 urumva ko intera ihinduka. Ingaruka mbi zirimo ni uko uramutse ari umuti watera uburozi ubaye mwinshi bishobora kukubaho cyangwa ntukirire ku gihe kuko buri munsi uba umeze nk’utangiriye kuri zeru. Ariko niba ufashe umuti 07h00, undi wakawunyoye 15h00 ukaza kongera 23h00; niho waba wubahirije intera y’amasaha 8.
- Igihe cyose ugize ikibazo uri kunywa umuti ntukihutire guhita uwuhagarika ahubwo bibwire uwawukwandikiye cyangwa farumasiye ukuri hafi. Hari igihe byaba ari ibintu bishobora gukosorwa n’undi muti, ukawufatanya n’uwo, cyangwa se bikaba ariko bigenda iyo uri kunywa uwo muti. Urugero imiti ya quinine abenshi ibaziba amatwi ariko iyo uyimaze birakira. Gusa hari n’igihe umubiri wawe waba utihanganira uwo muti icyo gihe muganga araguhindurira. Twatanga urugero rw’imiti ya pénicilline kuri bamwe ibatera kubyimba, rero wibyihererana.
- Ntuzigere usimbuka umuti cyangwa ngo ufate imiti ituzuye ngo ni uko wenda udafite ubushobozi bwo kugura iyo miti yose. Niyo wakumva wakize ugomba kunywa imiti yuzuye. Gusa hari imiti, nka paracetamol unywa ari uko uyikeneye gusa, ibyo byose farumasiye azabigusobanurira.
- Mu gihe farumasiye atabikubwiye ukundi, ntugomba kunywa inzoga uri gufata imiti, kimwe no kunywa amata. Hari n’imbuto cyangwa imitobe ugomba kwirinda nka pamplemousse. Ibi byose jya ubizirikana uko babikubwiye. Gusa siko imiti yose itanyweshwa amata, kuko nka coartem yo biremewe kuyinywa ukanywa n’amata. Niyo mpamvu ugomba gukurikiza amabwiriza. Ariko muri rusange imiti inyweshwa amazi, iyo atari yo urabisobanurirwa.

- Niba utabasha kumira ikinini wigihekenya cyangwa ngo ugipfundure unywe ifu. Ahubwo wasobanurira ugiye kuguha imiti ko utabasha kumira ikinini noneho akaguha ibyo bashyira mu mazi cyangwa se imiti isanzwe ari amazi. Ntabwo iriya miti y’amazi cyangwa umushongi (sirop, suspension) yagenewe abana gusa, n’iy’abakuru ibaho. Kandi itabonetse haboneka n’inshinge. Gusa niba wategetswe guhekenya ikinini, bikore uko.
- Imiti yawe ni iyawe gusa bitewe n’uburwayi ufite n’uburyo umubiri wawe uhagaze. Ntabwo rero imiti isangirwa niyo mwaba murwaye indwara imwe.
- Mu gihe uri kunywa imiti y’ubwoko bwinshi, ntukayinywere mu kizima kuko ushobora kuyinywa nabi. Jya ahari urumuri, uyinywe buri wose uko bitegetswe.
- Ibuka kugenzura ko imiti uri kunywa cyangwa uhawe itarengeje igihe. Iyo umuti warengeje igihe uba wahindutse uburozi.
- Niba wibagiwe kunywa umuti, wihita unywa ukubye 2 uwo wari kunywa utabanje gusobanuza farumasiye kuko umuti urengeje igipimo uhinduka uburozi bushobora no kukwica.
- Ibuka kubika imiti neza uko wabibwiwe. Niba ari imiti ibikwa ahatagera urumuri, cyangwa ahakonje nko muri frigo, ubyubahirize. Uburyo umuti ubikwa bifite akamaro kanini mu mikorere yawo mu mubiri wawe.
Mu gusoza reka tukwibutse nkuko kuri buri muti biba byanditseho, imiti yose ibikwa kure y’aho abana bato bashobora kugera.
