Sildenafil izwi cyane nka VIAGRA sobanukirwa byinshi kuri uyu muti

3
8576
sildenafil

Sildenafil [soma; sili-dena-fili)] ikoreshwa mu kuvura ikibazo cyo gushyukwa cg kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo.

Iboneka nk’ibinini bamira, ikoreshwa mu kuvura ubushake buke bw’igitsina gabo iboneka. Uyu muti wamenyekanye cyane ku izina rya viagra, ariko hari andi mazina atandukanye ubonekamo nka; nelgra, powergra n’andi.

iyi nayo ni sildenafil nuko igurishwa ku izina rya Nelgra
iyi nayo ni sildenafil nuko igurishwa ku izina rya Nelgra
  1. Sildenafil ikoreshwa ite?

Uyu muti ukoreshwa ku bibazo byo gushyukwa; igihe igitsina kidafata umurego cg gucika intege nyuma y’akanya gato gifashe umurego ndetse no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo. Ugomba kuyinywa uko muganga yabikubwiye.

Urugero ugomba kunywa, gisha inama muganga cg farumasiye.

Koresha silidenafili uko byagenwe; nta kunywa byinshi, bike cg kenshi. Niba hari icyo udasobanukiwe neza, ni byiza gusobanuza muganga cg farumasiye mbere yo kunywa ibi binini

Ni ayahe mabwiriza ngomba gukirikiza?

Mbere yo gufata sildenafil;

  • Ugomba kubwira muganga cg farumasiye niba ugira ubwivumbure kuri sildenafil cg undi muti uwo ariwo wose
  • Menyesha muganga indi miti yose waba uri gufata; yaba ariyo wiguriye cg wandikiwe, kuko hari iyo ushobora gusanga irwanya cg yongerera ubushobozi bwinshi silidenafili bikaba byakugiraho ingaruka.
  • Mbere yo gukoresha uyu muti banza ubwire muganga cyangwa farumasiye niba hari indi miti usanzwe ufata kuko hari imiti bitemerewe kuvangwa nk’imiti y’umutima, imiti yo mu bwoko bwa citrate yose, imwe mu miti igabanya ubukana bwa SIDA, imiti yo kongera imbaraga n’indi yose
  • Bwira muganga niba unywa itabi, niba warigeze kugira ikibazo cyo gushyukwa cyane cg niba vuba biheruka waratakaje amazi menshi mu mubiri; ibi bishobora kuba bitewe no kugira umuriro mwinshi, kubira ibyuya cyane, guhitwa cg kuruka cg niba utanywa amazi ahagije.

Ibi sibyo bibazo cg amakuru yonyine ushobora gusangiza muganga cg farumasiye mbere yo gukoresha sildenafil cg viagra, ku rutonde rwuzuye ni byiza gusoma agapapuro kazana n’umuti ukabanza ukareba urutonde rwuzuye. Ku bindi bibazo ni ngombwa gusobanuza muganga mbere yo gukoresha silidenafili.

  1. Sildenafil ikoreshwa ryari?

Sildenafil ikoreshwa byibuze mbere y’isaha 1 ugiye gukora imibonano, gusa ushobora no kuyifata hagati y’iminota 30 n’amasaha 4 mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe na miligarama uri bufate.

Ntigomba gukoreshwa inshuro zirenze 1 mu masaha 24.

  1. Ingaruka mbi Sildenafil ishobora gutera

Ishobora gutera ibibazo umubiri, menyesha muganga wawe niba ugize kimwe muri ibi bikurikira;

  • Kugira ikirungurira
  • Kubabara umutwe
  • Guhitwa
  • Kumva ushyushye cyane
  • Kunanirwa gusinzira cg gusinzira ubona bidasanzwe
  • Kumva ubabara imikaya
  • Kuva imyuna
  • Kureba ibicyezicyezi
  • Kubona urumuri rukubangamiye cyane

Ingaruka mbi zidasanzwe. Niba kimwe muri ibi bikurikira bikubayeho, ihutire kugana ivuriro;

  • Kumva injereri mu matwi
  • Mu maso habuditsemo igihu, cg ikindi kibazo cyose cyo kubona yaba ijisho rimwe cg yombi
  • Kumva uzungera cyane
  • Gutakaza kumva
  • Mu gihe ugize iseseme cg ikizungera
  • Guhumeka wumva bikugoye cg ugahumeka gacye
  • Kubabara mu gatuza
  • Mu gihe igitsina gifashe umurego hagashira amasaha arenga 4 kitaragwa kandi wumva ubabara
  • Kumva ubabara cg wokerwa igihe ugiye kwihagarika
  • Gufuruta

Hari abantu bamwe bagira ikibazo cy’umutima, gutera nabi k’umutima, umuvuduko ukabije ndetse no kuva mu bwonko nyuma yo gukoresha uyu muti. Si byiza gukoresha uyu muti utazi uko umutima wawe uhagaze

  1. Icyitonderwa

Uyu muti ntiwemerewe kuwufata utawandikiwe na muganga cyangwa utabanje kugisha inama umuhanga mu by’imiti.

Uyu muti wagenewe gusa abagabo bafite hejuru y’imyaka 18.

Uyu muti ufatwa rimwe ku munsi gusa. Kurenza bigira ingaruka mbi.

Kirazira gukoresha sildenafil, viagra cg imiti yose bikora kimwe wanyoye inzoga

 

KURIKIZA INAMA ZOSE ZA MUGANGA NA FARUMASIYE MBERE YO GUFATA UMUTI UWO ARIWO WOSE.

3 COMMENTS

  1. Ese umuntu urwaye diabete ko adashyukwa kuburyo bworoshye yakoresha viagara?