Menya uko wakwivura n’uko wakwirinda kuruka uri mu rugendo

0
8252
kuruka uri mu rugendo

 

Kuruka uri mu rugendo ni indwara abantu benshi bakunda kubona cg kugira ikibazo cyo kuruka igihe bagiye mu rugendo, ikaba iterwa no kugenda uhindura aho wicaye cg uhagaze mu gihe runaka, cyane cyane igihe ugenda n’imodoka, indege cg mu bwato.

Kuruka uri mu rugendo biterwa n’iki?

Ibi bishobora guterwa n’imwe mu mpamvu zikurikira:

  1. Kugenda imodoka igucugusa cyane, gukata amakorosi cg imikuku
  2. Kutamererwa neza mu mubiri
  3. Impumuro ishobora guturuka ku biryo cg ibindi biri mu modoka kimwe n’amavuta yo mu modoka (nkaza essence cg mazutu)

Igice gishinzwe kugenzura imigendere n’uko ugenda utambuka giherereye mu gice cy’ugutwi imbere, iyo kinyuranyije n’ibyo amaso yawe agenda abona byoherereza ubwonko ubutumwa butandukanye, ako gace gatangira gucangwa bityo n’ubwonko ntibusobanukirwe. Ibi nibyo bitera kumva warwaye ugatangira kugira iseseme, ibindi bimenyetso ushobora kubona harimo; kubira ibyuya, guta inkonda, kubabara umutwe, guhindura ibara ry’uruhu cg kumva ukonje cyane.

Ni ubuhe buryo ushobora kwirinda kuruka uri mu rugendo?

Hari uburyo ushobora kwirinda iki kibazo udakoresheje imiti, dore bimwe mu byo wakora:

  • Niba ugenda mu modoka ukumva urazungera, gerageza gufunga amaso cg usinzire.
  • Mu gihe impumuro zitandukanye zigutera iseseme, egera ahari idirishya kuburyo umuyaga ukugeraho neza, wirinda kwicara ahantu hatuma ubura umwuka uhari.
  • Irinde kureba filime cg muri telephone, cg ikindi kintu gituma uhanga amaso cyane nk’izindi modoka cg ibiti.
  • Irinde kurya ibiryo byinshi cg kunywa inzoga mu gihe ugiye gufata urugendo. Cyane cyane wirinda ibiryo bigira cg biirimo amavuta menshi
  • Niba impumuro igutera kuruka, ushobora kwitwaza indimu akaba ariyo wihumuriza igihe wumva utangiye kugira iseseme. Uretse indimu ushobora no guhekenya shikirete (izirimo mint nizo zikiza neza)
  • Usibye indimu ushobora no kuba wakoresha amaronji, ukazajya ugenda uryaho agace gato gato
  • Mbere y’urugendo gerageza kunywa amazi ahagije (ariko na none ntunywe menshi cyane kuko nayo yagutera kugira icyo kibazo), kandi uryame usinzire bihagije wirinde kunywa inzoga cg ibiryo bishobora gutuma wumva uhaze cyane

Ni iyihe miti ikoreshwa mu kurinda kuruka uri mu rugendo?

Hari imiti itandukanye iboneka muri farumasi ishobora kukurinda cg kugabanya kuruka uri mu rugendo, egera farumasiye umubaze. Imyinshi mu miti yo muri ubu bwoko ushobora kuyigurira udafite urupapuro rwa muganga.

Imwe mu miti twavuga:

  • Emitino
utu ni utunini ushyira munsi y'ururimi, byibuze iminota 30 mbere yo gufata urugendo
utu ni utunini ushyira munsi y’ururimi, byibuze iminota 30 mbere yo gufata urugendo
  •  Stugeron
stugeron-25mg
Utu tunini natwo tunywebwa mbere yo gukora urugendo

 

  • Promethazine
  • Buscopan, n’indi.

Iyi miti uyifata mbere yo gukora urugendo hagati y’iminota 30 n’isaha 1. Ku bindi bisobanuro n’uburyo ugomba kuyifatamo baza farumasiye birambuye.

Iyi miti yo muri ubu bwoko ishobora nayo gutera ikizungera ubwayo, ni ngombwa cyane kudatwara cg gukoresha ibindi byuma bisaba imbaraga mu gihe wanyweye iyi miti.

Ubundi buryo bukoreshwa mu kuvura iki kibazo 

  • Tangawizi nayo ishobora gukoreshwa mu gukiza iki kibazo, ushobora kuyihekenya yonyine, cg ukayinywa mu cyayi mbere yo gukora urugendo, udashoboye kubona icyayi ushobora kuyinywa mu mazi.
  • Guhumeka gahoro gahoro, winjiza umwuka wongera uwusohora, ubu buryo bufasha ubwonko kubona umwuka uhagije bityo ukaba wirinze isereri

Utu tuntu bambara ku kuboko natwo twagenewe kurinda ibibazo byo kuruka uri mu rugendo, cg ku babyeyi batwite.

Aka ni  agakoresho karinda kuruka igihe uri mu rugendo
Aka ni agakoresho karinda kuruka igihe uri mu rugendo