Imiti yo kubira ibyuya bikabije ikoreshwa mu kuvura iyi ndwara , twayishyira mu byiciro 2:
- Iyo ushobora gukoresha ubwawe
- Iyo wandikirwa na muganga
Reka tuyirebere hamwe,
-
Imiti yo kubira ibyuya bikabije wakoresha ubwawe
Mu rwego rwo kwirinda kubira ibyuya bikabije hari ibyo ushobora gukora ubwawe, mbere na mbere usabwe kwirinda ibi bikurikira:
- Inzoga
- Ikawa
- Ahantu hari ubushyuhe cyane
- Ibinti bishyushye cyane (ibiryo cg ibinyobwa)
Ushobora gukoresha antiperspirants: iyi ikaba imibavu ikoreshwa mu kwaha, mu ntoki no mu birenge. Iyi mibavu itandukanye na parfum, deodorant, cg ibindi bihumuza (kuko byo ntibihagarika kubira ibyuya). Antiperspirants zigaragaramo aluminium (10% cg 20%), akamaro ka aluminiyumu hano ni ugufunga utwenge duto duturukamo ibyuya, ku bantu bafite iki kibazo.

Antiperspirant ikoreshwa ite?
Ziboneka muri pharmacie cg amaduka acuruza amavuta ahenshi (gusa aha ureba neza niba atari deodorant kuko twavuze ko bitandukanye). Uko ikoreshwa;
- Mbere yo kuyitera (mu kwaha cg munsi y’ibirenge) banza wihanagure wumuke neza
- Ni byiza kuyikoresha mbere yuko ujya kuryama, iminsi 7 cg 5, hanyuma inshuro 1 cg 2 mu cyumweru gikurikira (bitewe nuko ubona ibyuya bigabanuka).
- Kubera ko ici produit zibamo ibinyabutabire, bishobora gutuma wumva uburibwe cg uburyaryate rimwe na rimwe ku ruhu, kwitera byinshi si byiza kimwe no kubyitera igihe kirekire.
Imyenda wambara: hari imyenda imwe nimwe izwiho gufunga umubiri iyi ukwiye kuyirinda. Niba wambara inkweto zifunze ukabira ibyuya cyane ushobora kuzisimbuza sandari.
-
Imiti yo kubira ibyuya bikabije wabona kwa muganga
Iyi ni imiti uhabwa kwa muganga (niba uburyo bwa mbere butagukundiye), ibarizwa mu byiciro bitandukanye, bimwe mubyo twavuga;
- Iontophoresis: ubu ni uburyo byagiye bukoreshwa kuva mu maka ya cyera, ubu bukoreshwa akenshi iyo uburyo bw’antiperspirants bwananiranye hakagaragara ko hakenewe uburyo bwisumbuyeho. uburyo bwa iontophoresis bukoreshwa cyane ku bantu bava ibyuya bikabije mu biganza no mu birenge, hakoreshwa ibikoresho byabugenewe kwa muganga, aho ushyira ibirenge cg ibiganza hakanyuzwamo umuriro w’amashanyarazi ariko mucye, iminota hagati ya 20 na 40.
iontophoresis uburyo bukoreshwa kuvura kubira ibyuya bikabije - Botox: Botulinum toxin type A, uyu ni umuti batera munsi y’uruhu. Icyo ukora ni ugufunga mu gihe gito udutsi duto dutera kugira ibyuya.
Botox iterwa munsi y’uruhu; yaba mu isura, mu kwaha cg mu birenge - Imiti yo kunywa: Nyuma yo gusuzumwa na muganga, hari imiti ashobora kuguha. Imiti yo kunywa ihabwa abantu baba barware kubira ibyuya byinshi cyane cyane ku gahanga, mu mubiri hose cg abagerageje uburyo bows tamale kubona hejuru
Hari ubundi buryo bukomeye (burimo no kubagwa) bukoreshwa kwa muganga tutavuze aha.
Ibindi byose byanze wakwegera muganga wawe ku bitaro yagufasha kubyo tutavuze aha cg wumva utasobanukiwe.
AKA NYUMA : Hari umukunzi wacu watwandikiye atubwira umuti yakoresheje (gusa ntituvuze ko uzakora kuri buri wese ariko wagerageza).
Mu gihe uva ibyuya byinshi, fata amazi meza asanzwe y’akazuyazi ushyiremo OMO nurangiza uyakarabe mu kwaha, ibyumweru 2. Nawe uzatubwira uko byagenze.