Kanseri ni indwara isaba kuvurwa hakiri kare kuko iyo itinze yica, kandi ikaba nta rukingo igira.
Kugeza ubu kanseri ni indwara iri kugenda ikaza umurego ku bantu b’ingeri zose ndetse iteje inkeke cyane ku isi yose.
Muri iyi nkuru rero twakusanyirije hamwe byinshi mu bimenyetso bica amarenga yuko umuntu ashobora kuba ayirwaye akagana kwa muganga hakiri amahirwe yo kumutabara.
-
Inkorora idakira
Hari abarwara inkorora ntikire bakayishakira impamvu zitari zo zayiteye nko kuvuga ko yatewe n’ihinduka ry’ikirere. Nyamara ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku ndwara za kanseri cyo mu Bwongereza, bwagaragaje ko ½ cy’abantu bakuru barwaye inkorora idakira bagaragayeho kanseri . By’umwihariko inkorora irimo amaraso ikwiye kwitonderwa, kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu bihaha
-
Kwituma bidasanzwe
Impuguke mu buvuzi bwa kanseri Barthélemy Bevers avuga ko impinduka mu kwituma cyane cyane bitari bisanzwe cyangwa kugira umusarane wahindutse ibara no gukomera (bidafite impamvu izwi) bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’urura runini.
Agira ati: “iyo umusarane wabaye mwinshi bidasanzwe haba hari ikibazo mu mara, ni ngombwa kwihutira kwa muganga”.
-
Inkari zihindagurika
Niba ufite inkari zirimo amaraso, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu ruhago cyangwa mu mpyiko cyangwa ikibazo cy’indwara isanzwe yo mu miyoboro y’inkari. Ni byiza kwihutira kwa muganga.
-
Ububabare bwa hato na hato kandi budafite inkomoko
Kubabara mu kiziba cy’inda ku bagore bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y;umura“ Kugira kenshi ububare si ikimenyetso cya yo , ariko iyo ubabare budashira ni ibyo kwitondera: kuribwa umutwe udashira no kubabara mu gatuza bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha kimwe n’uko kubabara mu nda bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’umura ku bagore ”.
-
Guhinduka k’uruhu
Mu gihe umuntu abona uruhu rwe rugenda ruhinduka, ni byiza kwihutira kwa muganga w’uruhu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’uruhu.
-
Igisebe kidakira
Niba ufite igisebe kidakira cyangwa gikira kikagaruka, ihutire kujya kwa muganga mu maguru mashya, kuko cyagombye gukurikiranwa bidatinze.
-
Kuva amaraso mu gitsina bitunguranye
Kuva amaraso bitari ukujya mu mihango bya buri kwezi ni ikintu cyo kwitonderwa, kuko bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe ku bagabo bishobora kuba ikimenyetso cyaba ari iya porositate.
-
Kunanuka mu buryo budasobanutse
Kunanuka byizanye nta ruhare na ruto ubigizemo bishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uburwayi bukomeye, urugero nk’ikibyimba cyo ku bwonko. Ni byiza kwihutira kwa muganga mu gihe uri guta ibiro.
-
Igishyute cyangwa kubyimbagatana byizanye
Igihe cyose umuntu agize igishyute cyangwa ububyimbe bwizanye ni byiza kwihutira kwa muganga, kuko bishoboka ko cyaba ari ikimenyetso cya kanseri yibasira uturemangingo fatizo two ku ruhu. By’umwihariko ku bagore niwumva mu ibere harimo igiturugunyu kandi kikubabaza, gishobora no kugenda cyiyongera, uzihutire kwisuzumisha.
-
Kutabasha kumira
Abashakashatsi bavuga ko kutabasha kumira ibiribwa runaka bikwiye kwitonderwa kuko ari kimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ijosi cyangwa umuhogo. Akaba ari byiza kwivuza mu gihe umuntu afite icyo kibazo.
Ntabwo twabivuga byose hano, gusa muri macye ibyo nibyo waheraho ukisuzumisha amazi atararenga inkombe.