Kanseri ya porositate ni indwara ifata abagabo. Iyi ndwara ifata agace kitwa porositate, ikaba nayo ari imvubura ikora amatembabuzi yivanga n intanga bigakora amasohoro.
Kanseri ya porositate irangwa n’iki?
Iyo ugifatwa nta bimenyetso ubona. Gusa uko kanseri igenda ikura, bituma porositate ibyimba, bikagaragaza ibimenyetso bikurikira:
- Gushaka kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro
- Kutabasha gufunga inkari igihe ushakiye, ndetse zigatinda no kuza mu gihe uri kunyara
- Kunyara bicikagurika kandi utabasha gutungereza
- Gucikwa n’inkari mu gihe usetse cyangwa ukoroye
- Kunanirwa kunyara uhagaze
- Kumva uribwa cyangwa wokerwa uri kunyara cyangwa gusohora
- Kuzana amaraso mu nkari no mu masohoro.
Kanseri ya porositate iterwa n’iki?
Kugeza ubu nk’izindi kanseri zose impamvu itera kanseri ya porositate ntizwi. Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibituma ibyago byo kuyirwara byiyongera.
- Kuba mu muryango harimo abayirwaye
- Kuba urengeje imyaka 60
- Gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi batandukanye
- Nubwo impamvu itazwi ariko abirabura bayirwara cyane kurenza abazungu
- Kurya ibinyamavuta byinshi
- Kuba urwaye diyabete
- Kuba warigeze kumenyera gukora imibonano nyuma ukabihagarika
- Aho utuye. Abantu batuye ahantu hashyuha cyane bibongerera ibyago
- Kuba unywa itabi.
Izi nizo mpamvu zongera ibyago byo kuba warwara iyi kanseri.
Kanseri ya porositate ivurwa ite?
Nka kanseri zindi zose, uburyo bwo kuvura iyi kanseri buri mu bice 3:
- Kubaga porositate igakurwamo burundu
- Gukoresha uburyo bwo gushiririza hoherezwa imirasire yo muri radiografi (X-ray).
- Gukoresha imiti irwanya kanseri mu gihe bibonetse ko ikiri ntoya.
Ni gute nakirinda iyi kanseri?
- Kunda kurya imboga, ibihumyo, imbuto, ibishyimbo n’ibitunguru
- Irinde amafiriti
- Gushaka umugore nabyo birayirinda kuko gusohora kenshi bigabanya ibyago byo kuyirwara
- Gabanya gufata vitamin E iza nk’ibinini ahubwo urye ibikungahaye kuri iyi vitamini, nabwo ntukabye
- Kora siporo byibuze 3 mu cyumweru
- Irinde izuba ryinshi kimwe n’ibindi byose bitera umubiri gushyuha cyane
- Gabanya kurya inyama zitukura, amagi no kunywa amata
- Kunda kurya inyanya mbisi
- Kunda guhekenya karoti no kurya izindi mboga zose zisa n’umuhondo na orange.
Ibi nubikurikiza uzaba uri kwirinda iyi kanseri.