Uko wahangana n’impiswi udakoresheje imiti

0
16581
impiswi

Impiswi ni indwara igera kuri buri wese yaba umuto n’umukuru, umukire n’umukene. Iyo bigeze ku batunzwe no kurya muri za resitora cyane cyane dukunze kwita ndagaswi ho biba bikomeye.
Impiswi ahanini ikaba iterwa no kurya ibyo kurya byandujwe na bagiteri zimwe na zimwe cyangwa virusi, bityo mu gifu igogorwa ntirigende neza. Nyamara si ibyo gusa kuko bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe ya antibiyotike, ndetse n’izindi ndiririzi (parasites) zinyuranye.

Ikiranga impiswi ni uko ujya ku musarane inshuro nyinshi ku munsi kandi ukituma umwanda worohereye cyane, rimwe na rimwe bikaba ari nk’amazi.
Nubwo akenshi twihutira kujya kwa muganga gushaka ibinini, hari ibyo wakora uri mu rugo ukivura impiswi.

Ubusanzwe kuvura impiswi bisaba iminsi iri hagati ya 2 na 4, bikaba biterwa n’uwayirwaye ndetse n’ingufu indwara ifite.

Impiswi ni indwara itesha umutwe

Ni iki wakora? 

  • Thé vert /Green tea

Iki cyayi kirimo intungamubiri zinyuranye. Kukinywa ubusanzwe bifasha igogorwa kugenda neza bikanafasha amaso kureba neza. By’umwihariko rero kukinywa urwaye bifasha umubiri mu kongera ingufu z’ubudahangarwa bityo mikorobe zitera iyi ndwara zikagenda zipfa buhoro buhoro.

  • Yogurt (yawurute) 

Yawurute izwiho kuba mu byo kurya/kunywa byongerera ingufu ubudahangarwa. Kunywa udukombe 2 twayo ku munsi biri mu byagufasha kurwanya impiswi ku buryo bwihuse.

  • Umutobe w’indimu

Umutobe w’indimu

Uyu nawo uri mu miti myiza yo kuvura iyi ndwara. Ukamurira indimu mu mazi y’akazuyazi ubundi ukanywa, ushatse wanavangamo ubuki. Ubinywa 2 cyangwa 3 ku munsi.

Nkuko twabivuze mu nkuru yavugaga kuri tangawizi, uyu ni umwe mu miti gakondo ya kera. Icyo ukora ni ugufata agace gato kayo, ukagasekura ukavanga n’akayiko gato k’ubuki kugirango biguhe uburyohe. Gusa uramutse ntacyo bigutwaye wayihekenya yonyine ukamira, gusa ibikatsi urabicira. Ukibuka ko udahita unywa amazi ako kanya. Byibuze wayanywa nyuma y’isaha 1.

  • Imbuto n’imboga 

Gusa hano wirinda imbuto n’imboga bifite fibre nyinshi. Ibyo ni nk’intoryi, ibinyomoro, kuko byakongerera. Ikindi wakirinda ni ukunywa inzoga na kawa, umutobe wa pome, amata n’ibiyakomokaho (ukuyemo yawurute), nabyo byongera impiswi, rero urabyirinda. Amazi y’umuceri watetswe watangiye gutogota kimwe n’ibiva ku ngano nk’imigati nabyo birafasha.

Icyakora ukirinda ibirimo amavuta kuko si byiza iyo urwaye impiswi.

Niba uhisemo ubuki koresha ubutanyuze mu mashini, mu yandi magambo, bw’umwimerere. Fata akayiko gato k’ubuki uvangemo agafu ka poivron ufatira hagati y’intoki 2 uhite ubimira. Ntunywe amazi keretse byibuze nyuma y’iminota 30.

Ese impiswi twayirinda? 

Birashoboka rwose.

  • Kuko ahanini ituruka ku isuku nke, kwirinda kurya ibyo ku muhanda (Ibigori byokeje, inyama zibunzwa, imireti, n’ibindi ukeka bifite isuku nke) no gukaraba intoki igihe uvuye ku musarane na mbere yo kurya, ni bumwe mu buryo bwo kuyirinda.
  • Gusukura neza ibyo kuriraho kandi bikabikwa byumutse, kudaturana n’umusarane hafi nabyo byagufasha guhangana na yo.

Icyitonderwa

Nubwo ari indwara wakivura ubwawe nyamara hari ibyo ugomba kwitondera:

  • Niba impiswi izanye n’umuriro, hakivangamo amaraso, ukagira umwuma, ndetse ukaribwa cyane mu nda, ihutire kugana kwa muganga
  • Niba ari umwana muto uyirwaye naho ihutire kwa muganga.