Indwara zihitana benshi muri Afurika, mu nkuru zatambutse hari aho twabonye indwara 5 za mbere mu guhitana abantu benshi ku isi (wabisoma hano).
Nyamara ni ku rwego rw’isi. Buri gihugu na buri mugabane bigenda bigira indwara zizahaza zikanahitana benshi muri byo. Ni muri urwo rwego noneho twaguteguriye indwara 5 za mbere mu guhitana benshi ku mugabane w’Afurika.
5. Turahasanga igituntu
Igituntu ni indwara iterwa na mikorobi ikibasira cyane abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’abanywi b’itabi kurenza abandi.
Iyi ndwara ihitana abagera kuri miliyoni 2 buri mwaka.
4. Impiswi
Nubwo kubyiyumvisha bigoye, nyamara indwara ziterwa n’umwanda zirayogoza muri Afurika, aho ugisanga abibera mu buzima bubi kandi bugoye cyane, zimwe mu ngero ni nk’ahantu hamwe na hamwe usanga impunzi nyinshi n’insisiro zidafite uburyo bwo kurwanya imyanda cg kubuganbunga amazi ku buryo buhagije.
Hafi miliyoni 2.2 bapfa bishwe n’impiswi, ni ukuvuga 8% by’abapfa Bose.
Isuku niwo muti wa mbere w’iyi ndwara.
3. Indwara ya malariya
Niba utarayirwara, ushobora kuba warayirwaje. Iyi ndwara ifata abarenga miliyoni 500 buri mwaka, igahitanamo miliyoni zigera kuri 3.
Malariya ni indwara iterwa no kurumwa n’umubu wa anophele, ukwirakwiza iyi ndwara. Kuryama mu nzitiramibu iteye umuti buri joro, kwirinda ibihuru n’ibinogo bishobora kurekamo amazi hafi y’aho utuye nibwo buryo bw’ibanze mu kuyirinda.
2. Virusi ya SIDA (HIV/AIDS)
Nubwo imibare nyakuri itagaragara bitewe nuko hari abarinda bahitanwa nayo baratinye kwipimisha, gusa iyi ndwara ihitana abagera muri miliyoni 3.5 mu mwaka.
HIV/AIDS nubwo ari indwara ikanganye yibasira ubudahangarwa, ubu imiti yongerera umubiri ubudahangarwa iraboneka cyane ku mugabane w’afurika kandi ahenshi itangirwa ubuntu. Rero ntibikwiye kugutera ubwoba bwo kwipimisha ngo umenye uko uhagaze, kuko nubwo wasanga urwaye, imiti yo kukongerera icyizere cyo kubaho neza ihari kandi iboneka henshi.
Kuyirinda bisaba ibintu 3 gusa: (Kwifata, Ubudahemuka n’agakingirizo).
1. Indwara y’umusonga n’izindi zose ziterwa na mikorobi zifata mu nzira y’ubuhumekero nka asima, bronchite.
Izi ndwara icyihutirwa ni ukuzivuza hakiri kare kuko zihitana abagera kuri miliyoni 4.2 buri mwaka.
Isuku nke, imibonano idakingiye, itabi ni bimwe mu biza ku isonga mu gutera indwara zihitana imbaga muri Afurika.
Ni ahacu kwirinda hakiri kare.