Doliprex ni umuti banywa mu mazi ukoze mu buryo bw’ifu, ukoreshwa mu kuvura ububabare bw’umutwe, gufungana mu mazuru cg ibicurane.
Uyu muti ugaragara mu dupaki (sachets), buri gasashe kaba kagizwe na:
- Paracetamol 500mg,
- Vitamin C (ascorbic acid) 250mg,
- Pseudoephedrine 30mg.
Iyi miti yose hamwe akaba ariyo ikiza izo ndwara twavuze haruguru. Hongerwamo ibindi bituma umuti uryohera cg wamara igihe umeze neza.
Doliprex ikoreshwa mu kuvura umutwe n’ibindi bimenyetso by’ibicurane, ifasha mu kugabanya ibimenyetso by’ibicurane n’umuriro uri hejuru, uyu muti ukoreshwa ku bantu bakuru (uhereye ku myaka 15)
Doliprex ikoreshwa ite?
Ufata agasashi kamwe ukagasuka mu kirahuri cy’amazi (cg agakombe gato), ukavanga neza ukabona kunywa. Ubusanzwe umuntu mukuru (urengeje imyaka 15) agomba gufata agasashi kamwe buri hagati y’amasaha 6-8 bitewe n’uburemere bw’uko arwaye, gusa ntagomba kurenza udusashi 6 ku munsi.
Ni ryari doliprex idakoreshwa?
- Umuntu ufite hypersensitivity (ni ukuvuga umubiri wakira umuti ku buryo budasanzwe) kuri kimwe mu bigize doliprex.
- Umuntu ufite ikibazo cy’umwijima
- Urwaye indwara z’udutsi dutwara amaraso mu mutima
- Abagore bonsa n’abatwite
- Abana bari munsi y’imyaka 15
- Kubera harimo vitamini C nyinshi, abagore batwite nabo si byiza kunywa uyu muti.
MU GIHE UGIZE IKINDI KIBAZO CG HARI INDI MITI UFATA, NI BYIZA KUBIBWIRA MUGANGA/FARUMASIYE MBERE YO GUFATA UYU MUTI.
Icyitonderwa
- Ntugomba kurenza igipimo cyavuzwe ku munsi
- Ni ngombwa kugana muganga mu gihe urengeje iminsi 5 ukoresha uyu muti ukabona nta gihinduka cg ibimenyetso birushaho kwiyongera
- Mu gihe uri gufata doliprex ntugomba kunywa inzoga, ku banywi b’inzoga cyane banze ubimenyeshe muganga/farumasiye mbere yo kuwukoresha
- Niba ugiye kwigurira uyu muti muri farumasi, ibuka kubwira farumasiye indi miti iyari yo yose uri gufata, hari imiti imwe n’imwe utemerewe gufatana.
- Ku bantu barwaye hypertension, tifoyide, diyabete, glaucoma, ikibazo cyo kunyara bitewe n’ukwiyongera gukabije kwa porositate cg abari gufata imiti yo kwiheba, ntibagomba gukoresha uyu muti batawandikiwe na muganga.
Doliprex iboneka ite?
Farumasi zitandukanye hirya no hino, kandi ntibigombera uruhushya rwa muganga (prescription). Igiciro ni hagati ya 350 rwf na 400rwf/ agasashi kamwe). Umwihariko wayo mu gihe cy’ibicurane no gufungana amazuru nuko ukora vuba mu gihe gito.