SIDA na VIH ni ibintu 2 bitandukanye, ese bigenda bite ngo urware SIDA?

0
8248
SIDA na VIH

Bigora benshi gutandukanya SIDA/AIDS na VIH/HIV, rimwe na rimwe ntibumve uburyo atari bimwe. Kudasobanukirwa iri tandukaniro niryo rituma aya magambo 2 ajyana ndetse agakoreshwa icya rimwe HIV/AIDS (mu rurimi rw’icyongereza) cg VIH/SIDA (mu rurimi rw’igifaransa), gusa ni ibintu 2 bitandukanye cyane, nubwo bijyana.

VIH/HIV ni ubwandu bwa virusi irwanya ubwirinzi bw’umubiri, iyo idakurikiranywe neza niyo itera, SIDA/AIDS ikaba indwara cg uruhurirane rw’indwara zizahaza umubiri. Igaragara igihe umubiri umaze kuzahazwa na VIH/HIV.

Mu gihe cyo hambere, kwandura cg kurwara HIV/AIDS byari ibintu bikomereye cyane umurwayi, ku buryo uwabimenyaga yahitaga yiheba cyane akumva ko apfuye birangiye ndetse n’umuryango muri rusange ukabifata nabi. Gusa ubu byarahindutse, ubushakashatsi n’imiti itandukanye yagiye ivumburwa, ku buryo umurwayi wa SIDA/AIDS mu gihe afata imiti neza ashobora kubaho igihe kirekire kandi akabaho neza atarwaragurika.

 

VIH/HIV ni virusi

Mu magambo arambuye Virus de l’Immunodéficience Humaine/Human Immunodeficiency Virus. HIV itera infection mu mubiri, yibasira abantu gusa, ikibasira ubudahangarwa n’abasirikare b’umubiri. Ubwandu bwa virusi buca intege abasirikare ku buryo babura ubushobozi bwo gukora neza no kurwanya indwara zinjira mu mubiri.

HIV itandukanye n’izindi virusi zibasira umubiri, ubudahangarwa bwacu ntibufite ubushobozi bwo kurwanya no gusohora izi virusi.

VIH
Virusi za VIH zibasira abasirikare b’umubiri zikabica

 

SIDA/AIDS ni uruhurirane rw’indwara

Mu magambo arambuye Syndrome d’Immuno Déficience Acquise/Acquired Immune Deficiency Syndrome, ni ibimenyetso, indwara cg se uruhurirane rw’indwara. Mu gihe virusi ya HIV yamaze kwinjira mu mubiri wawe, iyo imaze guhashya abasirikare n’ubwirinzi bw’umubiri nibwo SIDA itangira kugaragara.

Ibimenyetso bya SIDA bigenda bitandukana umuntu ku wundi bitewe n’indwara yagaragaje n’imbaraga umubiri usigaranye mu kwirinda ibyuririzi bimwe na bimwe.

Zimwe mu ndwara zikunda kwibasira uwagaragaje SIDA ni:

  • Igituntu
  • Umusonga
  • Umuriro n’umutwe uhoraho
  • Kuzana amabara ku ruhu
  • Umunaniro udashira
  • Kanseri, n’izindi.

 

HIV ni virusi ikwirakwizwa umuntu ku wundi

HIV/VIH kimwe n’izindi virusi, ikwirakwizwa hagati y’abantu.

Ku rundi ruhande SIDA, ntushobora kuyanduzwa. Ikwirakwira igihe umuntu yamaze kwandura HIV.

Virusi ya HIV ikwirakwira umuntu ku wundi binyuze mu maraso, amasohoro, ururenda rwo mu gitsina gore ndetse n’amashereka. Aya matembabuzi yose yanduza ari uko ahuye n’ahantu hashobora kuyafasha kwinjira mu maraso. Uburyo bwa mbere ikwirakwiramo cyane ni imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha inshinge, ubundi uburyo ni nko mu gihe cy’itangwa ry’amaraso cg umubyeyi utwite (aho ibihe bigeze ubu buryo ntibwanduza cyane). Kwandurira VIH binyuze mu gusomana biragoye, urebye ntibinashoboka.

 

HIV kenshi ntigaragaza ibimenyetso

HIV mu gihe ikinjira mu mubiri (hagati y’ibyumweru 2 na 4), igira ibimenyetso bimeze nk’iby’ibicurane. Abasirikare b’umubiri bashobora kubirwanya bikamera nkaho bigiye.

Ubwirinzi bw’umubiri ntibushobora kurwanya izi virusi zose ngo buzisohore mu mubiri, ariko bushobora guhangana nazo igihe kirekire. Igihe ubwirinzi bw’umubiri bugishoboye guhangana nazo umuntu aba ari mu gihe cyitwa latency period. Iki gihe gishobora kuba kinini umuntu ataragaragaza ikimenyetso na kimwe, gusa igihe ibimenyetso biziye SIDA iba yaje.

 

Ni iki cyerekana ko ufite SIDA cg AIDS?

Iki ni icyiciro cya nyuma cy’ubwandu bwa virusi, hari uburyo bukoreshwa mu buvuzi mu kumenya niba umurwayi yaravuye kuri HIV akaba afite AIDS cg SIDA.

Virusi zica abasirikare b’umubiri; utu ni uturemangingo twitwa CD4 dushinzwe kurinda umubiri. Uburyo bukoreshwa mu kuvura hapimwa ingano y’uturemangingo twa CD4 mu mubiri; umuntu muzima udafite HIV agira hagati ya 500 n’1200. Iyo umubare wa CD4 wagabanutse cyane kugera kuri 200, umuntu wanduye HIV bavuga ko afite AIDS cg SIDA.

SIDA ntishobora gupimishwa ijisho. Hari uburyo butandukanye kwa muganga bukoreshwa; hapimwa amaraso cg amacandwe.

Ikindi kimenyetso gikunda kwerekana ko SIDA yatangiye kugufata ni ubwandu butandukanye butangira kwibasira umubiri. Ubu bwandu buturuka kuri virusi, imiyege cg bagiteri zishegesha umubiri.

VIH virusi itera SIDA ipimirwa ubuntu
Gupimwa virusi ya VIH no gutanga ubujyanama ahenshi bikorerwa ubuntu

Ese SIDA/AIDS iravurwa?

Oya, kugeza ubu nta muti uraboneka. Gusa imiti igabanya ubwandu henshi iraboneka kandi itangirwa ubuntu.

Mu gihe virusi yamaze kwangiza cyane abasirikare b’umubiri, SIDA itangiye kugaragara, icyizere cyo kubaho n’imibereho myiza biragabanuka muri rusange. Nibwo umurwayi atangira kwibasirwa n’indwara zitandukanye zishegesha umubiri.

Muri iki gihe hari imiti itandukanye ishobora gutuma umuntu abana na virusi ya VIH igihe kirekire ataragaragaza ibimenyetso bya SIDA.

 

Nta mpamvu yo gutinya kwipimisha ngo umenye uko uhagaze.