Actapulgite umuti w’impiswi

0
2301

Actapulgite ni umuti w’ifu ivangwa n’amazi. Ikaba ari imvange ya Aluminiyumu na Manyeziyumu.

Uyu muti ukoreshwa ku bana n’abantu bakuru mu kuvura ibibazo byafashe mu mara cyane cyane impiswi.

Ushobora gukoreshwa uvanze n’indi miti ivura impiswi n’imyunyu yo kugarura amazi mu mubiri.

Uyu muti uza mu dusashi turimo ifu ivangwa n’amazi. Uba ari 1g ku bana bo munsi y’imyaka 8 na 3g ku bantu bakuru.

  1. Uko umuti ukoreshwa

Uyu muti nkuko uza ari ifu, uranyobwa.

Agasashi kamwe kavangwa na 50ml z’amazi meza cyangwa ikindi kintu cyose kinyobwa nk’ igikoma, umutobe w’imbuto, amazi, icyayi n’ibindi

Ikigereranyo ni udusashi 3 ku munsi ni ukuvuga agasashi kamwe buri masaha umunani cyangwa ugafata agasashi buri masaha 12, bitewe n’uburemere bw’indwara

Ni byiza gufata uyu muti mbere yo kurya.

  1. Uyu muti ukoreshwa ryari?

Nkuko twabivuze uyu muti ukoreshwa mu kuvura impiswi. Iyo ni impiswi akenshi iba yatewe n’ibyo kurya byanduye cyangwa umubiri wawe udashaka, ukabyivumburaho. Gusa biba byiza kuwukoresha umaze kumenya ko nta kindi kidasanzwe cyaguteye impiswi

  1. Ingaruka ushobora guteza

Uyu muti uwukoresheje cyane ushobora kugira ikibazo cyo kwituma impatwe. Niyo mpamvu igihe cyose impiswi yahagaze usabwe guhita uhagarika uyu muti.

  1. Ibyo kwitondera

Uko uyu muti ukoreshwa ugeze mu mara bishobora gutuma indi miti idakora neza. Niba uri gufata indi miti, shyira intera y’amasaha 2 hagati yo kunywa uyu muti, n’indi miti.

Abana bari munsi y’imyaka 8 bakoresha 1g naho abakuru barengeje iyi myaka ni 3g.