Waba uzi vinegre ya pome izwi nk’apple cider vinegar akamaro ifitiye umubiri?

0
12633
Apple cider vinegar

Apple cider vinegar ni ubwoko bwihariye bwa vinegar, butandukanye na vinegar isanzwe. Aho bitandukaniye nuko isanzwe (yitwa distilled white vinegar) ikorwa muri alukoro nyuma yo gutunganywa igahinduka acetic acid, ariyo vinegar.

Naho apple cider vinegar yo nkuko izina ribigaragaza ni vinegar ikorwa biturutse kuri pome. Umutobe wayo uratarwa noneho iyo nzoga ikaza gukorwamo vinegar. Iyi vinegar igira akamaro gatandukanye ku buzima, ikaba n’umuti w’indwara nyinshi.

Bivugwa ko ahagana muri 400 mbere y’ivuka rya Yesu, Hippocrates, witwa sekuru w’abavuzi n’umubyeyi cyangwa uwatangije ubuvuzi, yakoreshaga imiti 2 gusa mu kuvura. Muri yo, umwe ni apple cider vinegar. Muri yo harimo amino acids zinyuranye zikora nk’izisukura cyangwa izica bagiteri n’imiyege.

Apple cider vinegar itandukanye cyane na distilled vinegar

Iyi vinegar igira imimaro myinshi inyuranye nkuko tugiye kubibona.

  • Indwara zifata imitsi

Muri zo twavuga rubagimpande, goûte, indwara zose zifata mu ngingo zikahatera kuribwa no kubyimba. Izi ndwara akenshi ziterwa nuko mu mitsi haretsemo acide nyinshi by’umwihariko uric acid. Apple cider vinegar ifasha kuvura ibi bibazo ikanabibuza kongera kubaho.

  • Gutakaza ibiro 

Aho gukoresha acetic acid cyangwa vinegar isanzwe mu gihe wifuza gutakaza ibiro, dore ko yo yagutera ibibazo mu gifu, koresha apple cider vinegar kuko niyo nziza. Ituma umubiri utwika ibinure udakeneye bityo imikorere yawo ikagenda neza, ibiro bikagabanuka.

  • Cholesterol mbi

Muri iyi vinegar dusangamo pectin na za amino acids zinyuranye. Bifatanyiriza hamwe kurwanya iyi cholesterol mbi bityo umubiri ukaba uwurinze indwara zinyuranye z’umutima.

  • Imikorere y’umubiri

Iyi vinegar ikora nka accélérateur aho ituma umubiri uhorana ingufu mu mikorere yawo inyuranye no kuringaniza ibikenewe nk’ubushyuhe, ingano y’amazi, isukari yo mu maraso n’ibindi.

  • Gusukura umubiri 

Iyi vinegar ni kimwe mu byo umubiri wacu ukenera kugirango usohore imyanda n’uburozi biwurimo. Twibutseko ubu burozi ahanini buba ari ibisigazwa byasigaye nyuma yuko umubiri ukamuye intungamubiri mu byo twariye, noneho hakagira ibidasohoka binyuze mu nzira zisanzwe zo gusohora imyanda mu mubiri. Iyi vinegar rero by’umwihariko isukura amaraso.

Hippocrates, ni we indahiro abaganga barahira ikomokaho
  • Diyabete

Iyi ndwara ya karande isaba ko umuntu ahora afata imiti buri munsi. Ndetse akagirwa n’inama y’ibyo agomba kureka kurya, ibyo agomba kurya . Fibre ziba muri apple cider vinegar ni ingenzi mu gutuma igipimo cy’isukari mu maraso kitazamuka

  • Uruhu

Apple cider vinegar ifasha uruhu gusubirana itoto, ikabuza utwengehu kwifunga ndetse igatuma intungamubiri zinjira neza mu ruhu.

  • Imisatsi

Ifasha mu kurwanya imvuvu mu musatsi ndetse no kuringaniza igipimo cya pH yo ku ruhu rw’umutwe ruriho umusatsi. Ushobora gufata ibiyiko 2 cyangwa 3 bya vinegar ukabisiga ku mutwe, ukoga nyuma y’isaha.

  • Impiswi

Pectin twavuze mbere ibonekamo ifasha mu kurwanya impiswi aho ituma ibyo twituma byegerana bigakomera. Iyi pectin kandi irinda inyama zikoze amara ntizangirike.

  • Kwiheba no kwigunga 

Abahanga mu buvuzi bahamya ko akenshi kwiheba bigendana cyangwa bishobora guterwa n’imikorere mibi y’umubiri kuruta uko byaterwa n’ibiri mu bwonko no mu bitekerezo. Apple cider vinegar isukura umwijima bigatuma kwiheba no kwigunga bishira.

  • Asima

Abarwayi ba asima nabo bashobora gukoresha vinegar mu guhangana n’iyo ndwara. Bashobora kuyinywa cyangwa bagakoresha agatambaro bayinitsemo, bakagapfumbatiza cyangwa bakakazengurutsa mu bujana.

  • Kanseri

Ntabwo ivura kanseri. Ahubwo irwanya ibyayitera biba biri mu mubiri, ikanayirinda gukomeza gusakara cyane mu mubiri iyo wamaze kuyirwara. Ibi biterwa nuko harimo beta-carotene ikaba ariko kamaro kayo k’ibanze.

Apple cider vinegar ikoreshwa ite? 

  • Iyi vinegar uretse aho byavuzwe ukundi, iranyobwa cyangwa ukayisuka ku byo kurya bibisi bya salade.
  • Mu kuyinywa ntabwo uyinywa uko yakabaye ahubwo uvanga ikiyiko cyayo ni ukuvuga 15ml mu mazi angana na 250ml ukanywa.
  • Kuri salade ukoresha nke bitewe na salade wakoze uko ingana.