Menya Umuti Bisacodyl

1
2549
bisacodyl

Bisacodyl (soma bisakodile) ni umuti wo mu bwoko bw’imiti ivura ikanarinda kwituma impatwe

Ukaba uboneka ari ibinini byo kunywa mu bipimo binyuranye, n’ibyo gucisha hasi. Ucuruzwa mu mazina atandukanye gusa irizwi cyane ni Dulcolax.

  1. Bisacodyl ikoreshwa ite?

Bisacodyl ikoreshwa n’abantu bafite hejuru y’imyaka 3.

Abana bari hagati y’imyaka 3 na 10 ni hagati ya 5mg na 10mg rimwe ku munsi.

Abakuru ni hagati ya 10mg na 15mg rimwe gusa ku munsi

  1. Bisacodyl ikoreshwa ryari?

Uyu muti ukoreshwa mu kurinda kwituma impatwe ku bantu bahawe imiti ivura ububabare iri mu bwoko bwa opioids (codeine ,morphine, tramadol, n’indi). Aha umurwayi awuhabwa iyo ari bukoreshe umuti mu minsi irenze 2, noneho bisacodyl akajya ayinywa agiye kuryama.

Unakoreshwa kandi mu kuvura impatwe ariko ugakoreshwa mu gihe gito. Uwukoresha kugeza ukize, gusa ntibyakagombye kurenga iminsi 7.

Ku zindi nama uko uyu muti ukoreshwa ni ngombwa kubaza muganga ibibazo byose wagira, ushobora no kubaza farumasiye ukwegereye.

  1. Ni izihe ngaruka ushobora gutera?

  • Ushobora gutera impiswi, icyo gihe uhita uwuhagarika
  • Ushobora gutera kuribwa mu nda

Uru rutonde ntirugaragaza ingaruka mbi zose ushobora guhura nazo mu gihe ukoresha bisacodyl. Ukeneye gusobanukirwa byinshi baza umuganga cg umuhanga mu by’imiti ukuri hafi. Ushobora no gusoma agapapuro kazana n’umuti ku bundi busobanuro burambuye.

  1. Ibyo kwitondera

  • Uyu muti ntuhabwa abana bari munsi y’imyaka 3
  • Ntuhabwa abagore batwite n’abonsa
  • Ntuvangwa n’imiti nka halofantrine cyangwa erythromycin
  • Ntuhabwa abafite ibibazo byo mu mara, bafite ibisebe mu nda, cyangwa baribwa mu nda ariko bitaravurwa.
  • Ntuhabwa kandi abantu batakaje amazi menshi
  • Mu gihe uri kuwukoresha usabwa kunywa bihagije no kurya ibikize kuri fibre.

1 COMMENT

  1. Hello!
    Mwazadushakiye ibisobanura ku:
    Umuti usukura mu mara
    Umuti ugabanya ibinure mu mubiri
    Amavuta yihariye basiga mu maso
    Iyo miti niba inaboneka muri pharmacies zitandukanye.
    Murakoze.