CIMETIDINE ni umuti ukoreshwa mu kuvura no kurinda udusebe two ku gifu, uboneka ari ibinini byo kunywa, cyangwa ibyo bashyira mu mazi bikayenga.
-
Cimetidine ikoreshwa ite?
Uyu muti unywebwa ari ibinini, ubusanzwe hanyobwa ikinini kimwe cya 200mg cyangwa 400mg mbere yo kubagwa, cyangwa 2 ku munsi mu gihe hari kuvurwa igifu
-
Uyu muti ukoreshwa ryari
Ukoreshwa mu kurinda ko acide yo mu gifu yaba nyinshi ikagica ibisebe mu gihe bagiye kugutera ikinya ngo ubagwe kandi wariye (nko ku mugore ugiye kubagwa byihutirwa)
Unakoreshwa kandi ku burwayi bw’igifu mu gihe gifite ibisebe cyangwa se urwaye ikirungurira
-
Ni izihe ngaruka watera
Ushobora gutera:
- Impiswi,
- Umutwe,
- Umuriro mucye ,
- Kwishimagura
- Kuzungera
ICYITONDERWA: Uru rutonde ntirugaragaza ingaruka mbi zose cimetidine ishobora gutera. Ukeneye gusobanukirwa byinshi baza umuganga cg umuhanga mu by’imiti ukuri hafi.
-
Ibyo kwitondera
- Uyu muti ntibyemewe kuwuvanga n’imiti irwanya acide nka maalox, Relcer, hydroxyde d’aluminium, Gastricid n’indi miti yose irwanya aside mu gifu
- Ntabwo byemewe kuwuvanga n’indi miti y’igifu nka omeprazole cyangwa indi yose yo muri iri tsinda