Sobanukirwa umuti wa ciprofloxacin

1
7526

Ciprofloxacin , ni umuti wo mu bwoko bw’imiti ivura bagiteri iri mu itsinda ry’imiti izwi nka fluoroquinolone. Ukoreshwa mu kwica bagiteri no kuzibuza gukura, mu bice bitandukanye by’umubiri.

Uyu muti uboneka ari ibinini mu ngero zitandukanye cyane cyane 250mg na 500mg cyangwa se ifu ivangwa n’amazi ndetse hanabaho umuti uterwa mu rushinge hamwe n’umuti ushyirwa mu maso.

Ciprofloxacin ikoreshwa igihe wayandikiwe na muganga gusa. Ntigomba gukoreshwa mu kuvura ibicurane cg izindi ndwara zituruka kuri virusi.

Umuti wa ciprofloxacin uterwa mu rushinge
  1. Uyu muti ukoreshwa ute?

Uyu muti uhabwa abantu banyuranye nyuma yo gusuzumwa indwara zivurwa na wo

Ukoreshwa ku bana bari munsi y’imyaka 15 mu gihe biboneka ko nta wundi bashobora guhabwa.

Ukaba unyobwa kabiri ku munsi.

Ni 1g ku munsi ukawunywa 2 ku munsi (ikinini cya 500mg buri masaha 12, cyangwa ibinini 2 bya 250mg buri masaha 12) ku bantu bari hejuru y’imyaka 15.

Ku bana bagendera ku biro. Ni 30mg ugakuba n’ibiro afite noneho ukagabanya 2 ukajya umuha buri masaha 12 na we. Niba umwana afite ibiro 20 wenda, ubwo ni 20X30=600 noneho ugafata 600/2=300 ni ukuvuga ko uyu mwana azanywa 300mg zawo buri masaha 12.

Umuti ushyirwa mu maso kimwe n’uterwa mu rushinge nayo ikoreshwa kabiri ku munsi buri masaha 12

  1. Uyu muti ukoreshwa ryari ?

Uyu muti uwuhabwa nyuma yuko muganga agusuzumye agasanga urwaye indwara ivurwa na wo.

Ukoreshwa mu kuvura typhoide, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, shigellosis, septicemia n’izindi ndwara zavurwa nawo.

Ciprofloxacin ntikoreshwa mu kuvura mburugu

Ku bindi bibazo by’igihe uyu muti ukoreshwa, ni ngombwa kubanza kubaza muganga cyangwa umuhanga mu by’imiti.

Ciprofloxacin ishyirwa mu maso
  1. Ni izihe ngaruka ushobora gutera ?

Uyu muti kimwe n’indi miti yose ikoreshwa ku muntu ushobora gutera ingaruka ku mubiri, mu gihe ugize kimwe muri ibi bimenyetso ni ngombwa kuwuhagarika ukagana muganga cyangwa ivuriro rikwegereye:

  • Ushobora gutera kuribwa aho inyama zirangirira (tendons), aho ni nko mu bujana, mu nkokora no mu ntege.
  • Watera kandi kuribwa mu gifu,
  • Ikizungera,
  • Umutwe,
  • Kubura ibitotsi,
  • Kutihanganira izuba, no
  • Gutera kudasanzwe k’umutima.
Urugero rwa ciprofloxacin itangwa ari umuti w’ikivuguto

KU BINDI BIBAZO USHOBORA KUGIRA WABAZA MUGANGA WAWE CYANGWA UMUHANGA MU BY’IMITI AKAGUSOBANURIRA BIRUSHIJEHO.

  1. Ibyo kwitondera

  • Mu gihe uri kuwunywa usabwa kunywa cyane amazi cyangwa imitobe
  • Ntugomba guhabwa umwana utarageza ku kwezi avutse
  • Umugore utwite ntawemerewe keretse nta yandi mahitamo
  • Ntuvangwa na coartem cyangwa theophylline
  • Mu gihe umurwayi arwaye impyiko, umuti ahabwa ugabanywamo 2

1 COMMENT