-
Gripe water (soma giripe wota) ni iki?
Gripe water ni umuti ukoreshwa mu kuvura icyo mu nda.
Icyo mu nda ni iki?
Iyo umwana ari mu nda, nta kintu kiba cyakageze mu nda ye uretse bya bizi aba yivurugutamo mu nda, ashobora no kunywa (omniotic fluid).
Iyo atangiye konka rero amaze kuvuka, uko amashereka agera mu mara, hari igihe mu kwizingura kwayo hagenda hasigaramo umwuka.
Wa mwuka utuma ubwonko butekerezako mu nda huzuye nuko hakarekurwa indurwe ariyo ituma yumva aribwa ndetse biranavuga iyo wa mwuka uri kuvamo (bimwe ku bantu bakuru twibeshya ngo ni inzoka ziri kuvuga).
Uko kuribwa rero birangwa nuko ubona mu maso he hagaragaza uburibwe ari kumva, nuko akarira.
Ngicyo icyo mu nda.
Gusa si icyo mu nda gusa uvura ahubwo ushobora no kuwukoresha mu gihe umwana atangiye kumera amenyo akaba ari kuribwa.
Gripe water ni uruvange rw’imiti igabanya ya acide ikanatuma atuza, ntiyongere kurira.
Mbere yo kuwugura ariko uzabanze urebe ko urimo iyi miti y’ingenzi:
- Sodium bicarbonate
- Dillseed oil
Umuti utangwa ute:
- Kuva ku mwana ukivuka kugeza yujuje ukwezi ahabwa 2.5ml.
- Ukwezi kugeza ku mezi 6 ni 5ml
- Hejuru y’amezi 6 ni 10ml.
Inshuro?
Inshuro utagomba kurenza ku munsi (mu masaha 24) ni inshuro 8. Gusa ushobora no kuwumuha 2 cyangwa 3, 4… Biterwa n’uburibwe afite.
Gusa ushobora kuwumuha ukimara kumwonsa, cyangwa se ukawumuha ari uko ubona atangiye kuribwa.
Ku bindi bibazo ushobora kugira uko waha umwana umuti, ni ngombwa kubaza farumasiye cg muganga ukuri hafi.
Gripe water nta ngaruka itera?
Nubwo twakomeje kuwita umuti, gusa ntabwo ujya ushyirwa mu rutonde rw’imiti ahubwo tuwushyira mu byitwa inyongera (supplements). Rero iyo bikoreshejwe ku gipimo cyemewe nta ngaruka mbi.
Uyu muti kuwubona ntibisaba urupapuro rwa muganga, ushobora kuwugura muri farumasi ikwegereye.