Menya byinshi kuri Bore umunyungugu wihariye umenye ibyo kurya ubonekamo

0
3859
bore
Umunyungugu wa bore ufitiye ubuzima bwacu akamaro gatandukanye

Bore ni umunyungugu umubiri ukenera atari mwinshi ariko ukaba ufatiye runini umubiri wacu. Uyu munyu ni ingenzi mu mikurire, uzwiho gufasha abagore batangiye gucura, ndetse unafasha mu guhangana na za rubagimpande. Akamaro kawo ni kanini kandi karatandukanye nkuko tugiye kubibona.

Akamaro ka bore ku buzima 

  • Kurinda indwara z’imitsi

Bore ni umuti uvura indwara zo kuribwa mu ngingo kandi ku kigero cya 95%. Iki ni ikigero kinini cyane kuko ituma umubiri ubasha gukoresha neza Calcium yinjiye. Iyo umuntu atangiye gusaza, amagufa atangira gucika intege no gusaza. Kongera mu byo kurya ibikungahaye kuri bore bituma amagufa asubirana ingufu kuko calcium iriyongera. Si aho gusa kuko na kwa kuribwa no kubyimba mu ngingo uyu munyu ubikiza.

  • Kubaka umubiri 

Uyu munyu utuma igipimo cya testosterone ku bagabo kizamuka, testosterone niyo ituma abagabo bazana za pinya, niyo mpamvu ku bifuza kubaka umubiri aho gukoresha ibinini bya testosterone cyangwa kwitera inshinge ziyongera, ahubwo warya ibikungahaye kuri uyu munyungugu.

Ni ingenzi mu kubaka umubiri
  • Ifasha mu buzima bw’amagufa 

Akenshi duha agaciro calcium mu gukomeza amagufa ariko burya siyo gusa kuko na bore irakora. Ifatanya na calcium mu gukomeza amagufa, ndetse igafasha umubiri kwinjiza imyunyungugu ifasha amagufa nka magnesium, calcium n’umuringa. Si ibyo gusa kuko inatuma imikorere ya estrogen na testosterone iba myiza kandi iyi misemburo igira uruhare mu buzima bw’amagufa.

  • Ikorwa rya estrogen

Umusemburo wa estrogen ugenda ugabanuka uko umugore akura kugeza acuze. Ku bagore bacuze Bore ituma igipimo cya estrogen kizamuka bityo bagakomeza kuryoherwa no gukora imibonano dore ko estrogen ifasha kugira ubushake. Rero aho gukoresha imiti ya kizungu warya ibikungahaye kuri bore.

  • Gukura k’umwana uri mu nda

Bore ni ingenzi mu myororokere no mu mikurire y’urusoro.

Bore ni nziza ku mwana uri mu nda
  • Kurinda ingaruka zo gucura

Ibimenyetso byo gucura birangwa no kubira ibyuya byinshi nijoro, kumva uri gushya mu mubiri imbere. Ibi byose hamwe n’ibindi uyu munyu ngugu urabikiza.

  • Kuvura kanseri

Uyu munyu ngugu ukoreshwa mu ikorwa rya enzymes zikomeye zifasha umubiri guhangana na kanseri. Ndetse utuma umubiri usohora imyanda ishobora gutera kanseri mu mubiri.

  • Kurinda amaraso kwipfundika 

Nubwo ubushakashatsi bugikorwa ariko buri kugaragaza ko igira uruhare mu mitemberere myiza y’amaraso. Ibi rero byafasha mu guhangana n’indwara z’umutima.

  • Kugabanya cholesterol mbi mu mubiri 

Uyu munyu ngugu nubwo uboneka mu bintu birimo amavuta ariko ufasha umubiri guhangana na cholesterol mbi bityo bigafasha mu kurinda indwara zinyuranye z’umutima.

  • Kugabanya indwara ziterwa n’imiyege

Izwiho gufasha umubiri guhangana na mikorobi zo mu bwoko bw’imiyege nka Candida albicans itera ubugendakanwa.

  •  Imikorere myiza y’ubwonko 

Ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko Bore ifasha mu mikorere y’ubwonko, imihurire y’amaso n’ amaboko, kwibuka ibya vuba no gutekereza neza.

Aho Bore iboneka  

Uyu munyu ngugu uboneka mu byo kurya binyuranye. Mu mbuto twavuga pome, amacunga (amaronji), na avoka ari nayo iyifite ku bwinshi.

Mu bindi twavuga amashaza (amajeri), ibishyimbo, inyanya, ubunyobwa, ibitunguru.

Ndetse no mu nzoga ibonekamo cyane cyane inzoga za gakondo nk’urwagwa.

Bimwe mu byo kurya bikungahaye kuri Bore

Nkuko biboneka, uyu munyu ngugu uboneka henshi, gusa ntuboneka mu nyama cyangwa ibindi biva ku matungo.

  • Ingaruka iyo umunyu wa Bore ubaye mucye 

Nubwo aho uboneka ari henshi, ntibivuzeko habura abagerwaho n’ingaruka zo kubura cyangwa kugabanuka kwa bore. Iyo ibaye nke bitera imikoresherezwe mibi ya calcium na magnesium, indwara zifata thyroid, gukora nabi kw’imisemburo y’imyororokere, kuribwa mu ngingo no mu magufa kimwe n’indwara z’imitsi.

Gusa burya twibuke ko ibintu birenze urugero nabyo atari byiza.

Ku bantu bafite ikibazo cy’imikorere y’impyiko, hari igihe uyu munyu ujya uba mwinshi mu mubiri bityo ntubashe gusohoka mu gihe wabaye mwinshi.

Iyo uramutse ubaye mwinshi birangwa no kuruka, gucika intege no kugira indwara zinyuranye zifata uruhu. Niyo mpamvu mu gihe uri gufata bore nk’ibinini ugomba gukurikiza igipimo wategetswe kandi ukagabanya ibyo kurya ibonekamo ku bwinshi.

Niba uyifata nk’inyongera, gabanya ibyo kurya ibonekamo