Dore inama ku bakobwa bafite amabere mato bifuza kuyongera

0
6159
amabere mato

Ubusanzwe imikurire y’umukobwa iyo ageze mu bwangavu, hazamo kwiyongera kw’amabere. Ni ngombwa kuko aba amaherezo azakenera konsa abo azibaruka.

Nyamara usanga ubunini bw’amabere butandukana. Hari abagira mato, aringaniye, n’amanini.

Bijya bitangaza gusanga umukobwa muto afite amabere manini, cyangwa umunini afite dutoya.

Ese ubunini bw’amabere bushingira kuki?

Kugirango amabere abe manini cyangwa mato, biterwa n’impamvu zitandukanye. Iz’ingenzi muri zo twavuga:

  1. Imyaka: akenshi guhera mu bwangavu kugeza umugore abyaye amabere akura yiyongera. Nyuma yo kubyara agenda asa n’agabanuka kugeza ashaje.
  2. Ubwinshi bw’ibinure: amabere agizwe n’ibice byinshi gusa muri rusange ni ibinure. Uko umukobwa abyibuha ni nako amabere yiyongera.
  3. Imisemburo: kugirango umukobwa amere amabere biterwa n’imisemburo iba imurimo. Ubwinshi bwayo cyangwa ubucye bwayo bigira uruhare mu bunini bw’amabere.
  4. Uturemangingo: iyo witegereje akenshi usanga ubunini bw’amabere ari akoko. Aho usanga mu muryango runaka bagira amabere manini, abandi matoya. Gusa si ihame kuko ushobora gusanga inkurikirane zitanganya ubunini bw’amabere
  5. Igihe: nubwo waba ufite manini cyangwa mato, ariko hari igihe yiyongera. Igihe cy’uburumbuke cyangwa imihango kuri bamwe, iyo utwite, mu gihe cyo gukora imibonano, amabere yongera ubunini. Gusa iyo icyabiteraga kirangiye asubira uko yanganaga.

 Kugira amabere mato 

Nubwo tuvuga ngo ikintu ni gito tugereranyije n’ikindi, gusa ku mabere ho tuvugako ari mato tugendeye kuri nyirayo.

Icyakora, iyo wumvako ari mato ugasanga imoko n’ahayizengurutse habyimbye, rwose azaba ari mato.

  • Biterwa n’iki?

1. Impamvu nyamukuru itera kugira amabere mato ni akarande mu muryango, akoko (genetics). Aha niho uzasanga mu muryango kuva ku gisekuru cya kure, baba babyibushye cyangwa bananutse bigirira amabere mato. Aha si ikibazo cyane mu gihe bonsa bakabona amashereka iyo babyaye.

Icyakora iyo bijyana no kubura amashereka, hitabazwa imiti.
2. Indi mpamvu ni imisemburo. Ubusanzwe gukura muri rusange bikorwa n’umusemburo witwa estrogen, iyo ubaye mucye bituma adakura neza.

Ibi bikosorwa uterwa uyu musemburo cyangwa ufata ibinini biwongera, kimwe nuko ubu haboneka imiti yo gusiga ku mabere ikoze muri uwo musemburo igufasha.

Ushobora kongera amabere, utongereye ubunini bwawe

3. Impamvu ya gatatu ni ikibazo cy’imirire mibi. Ibi birangwa no kunanuka ndetse n’amabere akagenderamo. Imyunyu ngugu y’ingenzi mu gukuza amabere ni ibiri yitwa Bromine (Br) na Manganese (Mn). Iyi myunyu niyo ituma imisemburo itera gukura kw’imyanya myibarukiro ikora. Iyo rero ibaye mike mu mubiri, amabere ntakura.

  • Bikosorwa bite?

Hari ibyo kurya bitandukanye wakihatira gufungura bigatuma ingano y’amabere yawe yiyongera.

Muri byo twavuga:

  • Ibikoro
  • Sesame
  • Ibigori n’ibibivaho byose
  • Tungurusumu
  • Tangawizi
  • Pome
  • Amande (almond).
    Imbonerahamwe yerekana ibyo kurya byongera amabere

Aha niho dusoreje ibijyanye n’amabere mato. Mu zindi nkuru tuzarebera hamwe ibitera kugira amabere manini, atangana kimwe no ku bahungu bagira amabere nk’ay’abakobwa.