Amabere ku muhungu, ubusanzwe iyo ageze mu gihe cy’ubugimbi arabyimba, ndetse akazamo n’utuntu tw’utuzi Ku buryo iyo urikanze dusohoka.
Gusa kuri bamwe ntibihagarara akomeza kugenda yiyongera Ku buryo hari n’abagira manini nk’abakobwa.
Icyakora ntitwabura kuvugako hari ababyimba amabere bitewe na sport nko guterura ibyuma (kuzana 3), abo rero sibo tuvuga hano.
Kumera amabere ku muhungu biterwa n’iki?
Mu kuvuka kwacu, 70% bavukana icyo kibazo gusa mu gukura bigashira. Ibi nukuberako mu gukura umusemburo wa testosterone ugenda Uganza uwa estrogen kuko ibitsina byombi tugira imisemburo imwe gusa ntinganya ubwinshi. Ibi akenshi bimara imyaka 2-3. Nyuma bikikiza.
Nyamara kandi hari ibindi bishobora gutuma amabere y’umuhungu akura:
- Imiti igabanya ubukana bwa sida
- Imiti imwe ya kanseri
- Urumogi cyane cyane marijuana na heroin (mugo)
- Imiti y’ikirungurira
- Ikoreshwa mu kugabanya stress kimwe n’iy’uburwayi bwo mu mutwe
- Imiti y’umutima
- Igabanya guhangayika
- Imiti inyobwa n’abashaka kuzana amatuza izwi nka steroid
- Imikorere mibi ya thyroid (iyi ni imvubura iba mu gice cy’umuhogo iyobora imikorere y’imisemburo).
- Gutobagurika k’umwijima
- Kuba umubiri udakora imisemburo-gabo ihagije
- Kanseri y’amabya
Muri rusange izo nizo mpamvu zatera kubyimba amabere.
Ese biravurwa?
Ubusanzwe kubera ko kubyimba amabere biba bitaryana, ushatse ntiwabyivuza. Ariko kuko bitera ipfunwe, iyo ugiye kwa muganga baragufasha.
Muganga mu kugusuzuma niho amenya impamvu ibitera. Iyo rero ya mpamvu yabiteraga ikosowe, nabyo birakira.

Gusa iyo byarenze hitabazwa kubagwa nk’umwanzuro wa nyuma, bagakuramo ibinure biri munsi y’ibere.
Icyo gihe uhita usabwa guhindura imirire kuko iyo uramutse ukoze ibituma ubyibuha cyane arongera akagaruka. Ibyo ni nko guterura, gufata ibiyobyabwenge, kurya ibinyamavuta byinshi, n’ibindi.
