Akamaro ka folic acid ku mugore utwite 

0
9407

Folic acid ni iki?

Folic acid, yitwa kandi folate, ubusanzwe ni imwe mu moko atandukanye ya vitamini B. Ubusanzwe kugeza ubu hazwi vitamini zo mu bwoko bwa B zinyuranye, uhereye kuri B1 ukageza kuri B12. Iyi rero ni B9.

Folic acid imaze iki?

Ni vitamini y’ingenzi ku mikurire y’umwana uri mu nda.

  • Irinda ko umwana yazavukana ubumuga nk’ibibari, umutwe uteye nabi, ubwonko budakora neza, urutirigongo rwasohotse bikaba nk’inyonjo ahegereye ku kibuno, guhora ata inkonda, n’ubundi.
  •  Ifasha mu mikurire y’ubwonko n’uturandaryi dushamikiye ku rutirigongo.
  • Niyo ituma ubwonko bukorwa kimwe n’uruti rw’umugongo.

    Ingaruka zo kubura vitamini B9 zigera ku mwana

Ni ryari umugore utwite akenera folic acid?

Iyi vitamini ikenerwa by’umwihariko hagati y’icyumweru cya 3 n’icya 4 utwite kuko nicyo gihe ibice by’umubiri bitangira gukorwa. Gusa ni byiza ko mbere yo gutwita uba uyifite mu mubiri wawe. By’umwihariko ku bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro irimo imisemburo.
Mu gihe uteganya gutegura gutwita ni ngombwa, byaba byiza gutangira gufata ibikungahaye kuri vitamini B9 cyangwa ibinini byayo. Kandi ugakomeza kugeza ubyaye ndetse unonsa.

Ni ibihe biribwa ushobora kuyisangamo? 

Folic acid cg se folate cg vitamini B9 iboneka mu biribwa binyuranye. Duhereye ku biyifite ari nyinshi ku gipimo gihagije, twavuga:

1. Ibinyampeke: umuceri, ingano, ibigori n’amasaka.

2. Imbuto: indimu, icunga, avoka, ipapayi, inkeri

3. Imboga: amashu mu bwoko bwayo bwose, epinari n’izindi

4. Ibinyamisogwe: ubushaza, lentille n’ibishyimbo.

Bimwe mu byo kurya ibonekamo

Ibinini byongeyemo folic acid byo bifatwa gute?

Bitewe n’imitekere itandukanye ndetse n’ibyo wariye, hari igihe ku mugore utwite cg witegura gutwita iyo vitamini yinjira mu mubiri, iba idahagije. Ni ngombwa kuyifata nk’inyongera mu binini.

Ibipimo byemewe ni ibikurikira:

  • Utaratwita: 400mcg ku munsi
  • Mu mezi 3 ya mbere: 400mcg ku munsi
  • Guhera mu kwezi kwa 4 kugeza ubyaye: 600mcg ku munsi
  • Iyo wonsa: 500mcg ku munsi
Urugero rw’ibinini bya folic acid

Mbere you gufata ibinini byayo banza ugishe inama muganga wawe, kandi umubaze n’ibibazo byose byerekeye inda ufite.

Rero mugore utwite cyangwa ubiteganya, cyane cyane warigeze kuboneza urubyaro ukoresha imisemburo, mu nyungu z’uwo utwite, menya ko folic acid ifitiye akamaro imikurire y’ubwonko bwe ikanamurinda kuvukana ubumuga.