Sobanukirwa ibijyanye na hemorrhoids n’uburyo wahangana na yo

0
9915
hemorrhoids

Hemorrhoids ni iki? 

Hemorrhoids (soma emoroyide) ni indwara imaze gusakara ahantu henshi, dore ko byagaragayeko ifata abarenga 50% by’abari munsi y’imyaka 50, no hejuru yayo kandi ntibasiga. Iyi ndwara ifata mu mwoyo ahagana imbere cyangwa ikanafata inyuma ahazengurutse umwoyo.
Irangwa no kubyimba kw’imitsi yo muri ibyo bice gusa iyo ari mu mwoyo imbere akenshi nturibwa ahubwo ubibwirwa nuko ubona amaraso mu byo witumye (gusa buri gihe kwituma ibirimo amaraso ntibisobanuyeko ufite iyi ndwara).

Icyakora iyo zibyimbye cyane hari igihe zisohoka hanze, ukanababara cyane. Ushobora kuzisubizayo uzisunitse n’intoki cyangwa zikisubizayo. Nyamara izifata inyuma ahazengurutse umwoyo zo zirababaza cyane zikanabangama cyane cyane iyo zibyimbye.

Hemorrhoids iterwa n’iki?

Nubwo nta mpamvu yihariye izwi iyitera, ariko hari ibyagaragaye ko byongera ibyago byo kuyirwara:

  • Kurwara constipation (kwituma impatwe)
  • Kuba utwite, no kuba ubyibushye cyane inda
  • Guhora wicaye amasaha menshi Ku munsi cyangwa uhagaze amasaha menshi

Hemorrhoids ivurwa ite? 

Ku bantu benshi iyi ndwara ntigombera imiti. Akenshi nyuma y’iminsi 2 cyangwa 3, irikiza.
Iyo bitabaye ibyo hifashishwa uburyo bunyuranye mu kuyivura.

  • Mu gihe zitabyimbye bikabije kandi utanaribwa cyane, ufata imiti ibyimbura igabanya n’uburibwe yaba ibinini cyangwa iyo gusigaho. Twavuga ibuprofen, ibumex gel, antihemorhoidaire suppositories cyangwa cream, diclofenac, n’indi.
Imwe mu miti isigwaho
  • Kwicara mu mazi y’akazuyazi byibuze iminota 15 inshuro 3 ku munsi.
  • Gukoresha teabag umaze gukora icyayi, itarahora cyane ugasigaho, 2 ku munsi.
Nyuma yo gukora icyayi, teabag nayo iravura
  • Gerageza urye ibiryo byoroshye kandi nukenera kujya ku musarani ujyeyo udatinze.
  • Iyo zabyimbye cyane hitabazwa kuzibaga, kuzishiririza cyangwa guteramo inshinge zibyimbura. Gusa ku bagore si byiza kwihutira kuzibaga iyo ziri inyuma.

Ni gute wakwirinda hemorrhoids?

Kuyirinda ntibigoye kuko ni ibintu wagira akamenyero.

  • Irinde guhagarara no kwicara umwanya muremure cyane
  • Irinde ibiryo bikomeye cyane. Nunabirya ugerageze urenzeho icyo kunywa yaba amazi cyangwa ikindi ariko kidasembuye
  • Sigaho kwituma wikanira kuko byangiza imitsi y’ikibuno.
  • Ugishaka kwituma bikore utajuyaje kuko uko utinda kujyayo niko birushaho gukomera.
  • Wikibagirwa imbuto ku ifunguro ryawe, karoti mbisi kuko bifasha mu igogorwa.

    Imbuto zifasha kwirinda hemorrhoids