Mu nkuru zatambutse twabonye ibiranga imikurire y’umwana kuva avutse kugeza agejeje umwaka. (Wabisoma hano) Nyamara na nyuma yuko agira umwaka arakomeza agakura.
Tugiye kurebera hamwe muri rusange ibiranga imikurire y’umwana hagati y’amezi 12 kugeza ku mezi 15. Ni ukuvuga kuva yujuje umwaka umwe kugeza afite umwaka n’amezi atatu.
Imyitwarire, gukina n’ibyiyumviro
Muri iki gihe umwana aba aboneka nk’umuntu uhuze cyane. Igihe cye kinini akimara arimo akora ibintu binyuranye, cyane cyane agerageza kwigana ibyo abona abakuru bakora. Niho yubaka amazu, afata ikaramu akandika, ayora amabuye, n’ibindi binyuranye akora bitewe naho akuriye n’ibimuzengurutse.
Iki nicyo gihe cy’ingenzi mu mikurire y’umwana mu bwenge.
Ku mezi 14, niho ahanini umwana atangira kugaragariza byeruye ko atifuza kuba wenyine. Niho ujya kugenda akagutangira cyangwa akarira, ni naho atega amaboko ngo umuterure. Gusa gutega amaboko bitangira ku mezi hagati ya 9 na 10 ariko ho ayatega ari uko umweretse ko ushaka kumuterura. Iyo rero agize 14 ho aribwiriza bitewe nuko abikeneye.
Muri iki gihe kandi niho agaragariza amarangamutima, kuko niho uzabona ko ababazwa nuko undi muntu ari kurira ndetse nawe akaba yarira. Iki ni ikimenyetso cyuko yatangiye kumenya Ibibera ku isi ndetse ari kugira uruhare mu mibanire n’abantu.
Kuvuga no gusabana
Muri iki kigero imivugire y’umwana iriyongera. Kwa kuvuga ibitumvikana bigenda bisobanuka ku buryo n’ibikoresho bimwe byo mu rugo atangira kumenya kuvuga amazina yabyo ahereye ku byoroshye kuvuga.
Amazina yabo babana mu rugo atangira kuyavuga ndetse wavuga izina rimwe muri yo agahindukira akamureba cyangwa akamusanga. Ndetse ushobora no kumubaza umuntu cyangwa ikintu amenyereye runaka ukabona ahatunze urutoki byerekana ko yamenye icyo umubajije.
Kugenda
Muri iki gihe umwana noneho abasha kugenda nta kintu afasheho ndetse akongera intambwe no kwihuta. Uko agenda amenyera gutambuka bikomeza imikaya ye, bityo akaba nyuma ashobora noneho no kuzamuka no kwiruka. By’umwihariko iyo umuri hafi niho agenda nta mpungenge, kuko aba yizeye umutekano dore ko aba akiri kwiga kugenda.
Gusa nubona agejeje iki gihe ataramenya gutambuka ntuzahangayike kuko hari abatangira kugenda bafite amezi hagati ya 15 na 18.
Muri iki gihe kandi niho umwana ashobora:
- Kuguhobera
- Kukwereka igice cy’umubiri runaka ukimubajije cyangwa igikinisho runaka
- Kubasha kunywera ku gikombe yinywesha nubwo ibyinshi bimeneka no kubasha gufata neza ikiyiko akitamika
- Gukora bimwe mu byo abwiwe. Urugero wamubwira ngo mpereza isahani akayiguha utiriwe uyimwereka.
- Kugerageza kwiyambika no kugufasha mu gihe uri kumwambika.
- Kubasha kwituma akayahunga ahubwo akagutungira agatoki aho yitumye, waba ukoresha pot akamenya kwijyanaho no kuvaho.

Umwana atangira kumenya kwigaburira
Ibyo gukora ngo umufashe mu mikurire myiza
Muri iki gihe umwana aba akeneye kuyoborwa mu byo akora byose no gufashwa.
- Ereka umwana wawe urukundo n’impuhwe; kumusoma, kumuhobera no kumupfumbata bimwereka ko umukunze kandi umwitayeho. Si buri gihe nawe azakora ibyo ukoze kuko aracyari kwiga. Ariko buhoro buhoro nirwo rugendo.
- Mumenyereze unamwigishe udukino tunyuranye. Muri iki gihe ubwonko bwe buba bufata vuba niyo mpamvu ugomba kumufasha kubukoresha no kubukangura. Gusa wirinde imikino irimo impanuka, kuko nubwo muri kumwe ariko nuba utanahari azakina wenyine. Imikino myiza ni imufungura ubwenge harimo guteranya ibintu, kubaka ukongera ugasenya, gukinga no gukingura, n’indi mikino inyuranye.

- Muganirize. Buri munsi umwigishe ikintu gishya. Igice cy’umubiri, igikinisho, igikoresho cyo mu rugo nk’ikiyiko, isahani, ukuboko, ikaramu, mbese bimwe bitazamugora kuvuga. Gutyo gutyo. Ndetse umwereke ko hari intebe nini, ntoya, itukura…
- Wibuke kandi ko umwana ari kukwigiraho byinshi. Mufashe rero usubiramo nawe amagambo ari kugerageza kuvuga. Niba avuze “mama” nawe ugire uti “mama”. Ibi bimwongerera ingufu mu gushaka no kuvuga andi magambo.
- Musomere igitabo. Hari ibitabo bibamo udukuru tw’abana ndetse habamo n’ibishushanyo. Ibi bimufasha kongera imitekerereze ye no kubasha kwibuka. Nubwo atabasha kuvuga neza ariko arumva. Uko umusomera inkuru niko akomeza kumenyera kuvuga no gutega amatwi. Hamwe n’ibyo kandi jya umuririmbira uturirimbo unamubwire utuntu tunyuranye two gufata mu mutwe. Gusa aha uzurikane ko ugomba gukoresha ururimi uzi neza kandi rukoreshwa cyane ahamuzengurutse.

- Mumenyereze gukoresha ikiyiko, kunywera ku gikombe, kwijyana kuri pot kwituma, gukuramo ingofero no kongera kuyambara, ibi byose bifasha imikorere y’imikaya ndetse n’ubwonko.
- Mushishikarize kugenda. Ibi ushobora kubikora umugurira inkweto zivuga iyo ukandagiye, kujya imbere ye ukamurembuza, no kumushyirira ikintu akunda imbere ye ukagenda ucyimura. Ikikubwirako ananiwe nuko azahita akambakamba cyangwa akarira.

Mufashe amenyere gutambuka
Nk’umubyeyi zirikana ibi
Buri munsi wowe n’umwana wawe mugenda mwiga byinshi kandi ariko murushaho kumenyana. Uko umwana agenda akura uzarushaho kumenya ibyo akeneye ushake uko wabimubonera.
Ndetse nawe nk’umubyeyi ugenda wiga byinshi ndetse hari n’amakosa uzakora. Ntukigire nyirandabizi ku bintu byose ahubwo ugerageze gusobanuza abandi kubyo udasobanukiwe.
Usanga ababyeyi benshi bahugira mu kwita ku bana nyamara bo ntibiyiteho. Ibi bigira ingaruka mbi. Zirikana ko uko umeze ku mubiri no mu bitekerezo aribyo umwana wawe agenderaho. Isuku, gahunda, imyitwarire yawe byose umwana akura akwigana.
Ni ryari wakitabaza muganga?
Mu mikurire y’umwana hari byinshi bihinduka kandi nubwo abana badakura kimwe ariko hari ibitagomba kubura mu gihe runaka. Kubikurikirana ni ingenzi.
Muri ibi bikurikira uzihutire kujya kwa muganga.
-
Kureba, kumva no gusabana
Niba umwana uri muri iki kigero (amezi hagati ya 12 na 15):
- Atabasha kukureba no gukurikiza amaso ikintu uko kigenda cyimuka,
- Ntacyo amajwi cyangwa urusaku ubona bimubwiye
- Ataramenya izina rye iyo umuhamagaye
- Atagerageza kuvuga amagambo amwe n’amwe
- Atari kugaragaza ibyo ashaka cyangwa ngo ubone hari ikintu ashamadukiye
- Atabasha kwerekana ikintu atunzeho urutoki cyangwa azunguza akaboko
-
Imyitwarire
Niba umwana wawe:
- Atagaragaza ko ari gusobanukirwa ibyo uvuga
- Aterekana niba yishimye cyangwa ababaye.
-
Kugenda no gukoresha umubiri
Niba umwana:
- Atabasha guhagarara niyo yaba afashe ku kintu cyangwa umufashe
- Akoresha ukuboko kumwe gusa ukundi akagukoresha gacye cyane
Mubyeyi rero ni inshingano zawe gukurikirana imikurire y’umwana wawe kuko abanyarwanda baravuga ngo uburere buruta ubuvuke.














