Amashereka yagakwiye kuba ibitunga umubiri by’ibanze ku mwana wese utarageza byibuze iminsi 1000. Birababaje kubona umubyeyi agendana bibero y’amata kandi atabuze amashereka ngo ni ubusirimu. Ugasanga n’igihe ari mu rugo umwana ni uw’umukozi. Yarira ati mumuhe amata nisinzirire! Mubyeyi ibuka ko uretse no kuba amashereka aribyo biryo by’umwana, konsa byongera ubusabane hagati yawe nawe.
Nkuko ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ubuzima kibidukangurira (RBC), nta kintu cyagakwiye gusimbura amashereka y’umubyeyi mu gihe umwana atarageza byibuze ku minsi 1000 avutse, ni ukuvuga ko umwana yari akwiye konka igihe kitari munsi y’imyaka 3.
Icyakora iyo umwana ageze ku mezi 6 atangira guhabwa ifashabere.

Ni gute wabigenza ushaka gusigira umwana amashereka?
Niba bitagushobokera kuba uri kumwe n’umwana igihe cyose, ushobora kwikama noneho ukayamusigira. Mu kwikama wakoresha uburyo bukoroheye bitewe n’ubushobozi. Ushobora gukoresha intoki cyangwa udukoresho twabugenewe ushobora gusanga muri farumasi cyangwa amaguriro akomeye (supermarket). Utwo dukoresho aho utuguze baragusobanurira

Mbere yo kwikama banza ukarabe n’amazi meza n’isabune ndetse n’ibere uryoze. Agakoresho ukamiramo ube wagatetse ku buryo mikorobe zipfa.
Ibyo ugomba kuzirikana
Niba udafite firigo iyo bibero irimo amashereka yibike ahantu hafite ubushyuhe budahindagurika cyane kugirango bitayangiza. Ushobora kuyitereka mu gikombe kirimo amazi cyangwa hasi ku isima ariko hatunganyije.
Niba ari muri firigo uhisemo kuyabika, ubushyuhe ntiburenge dogere 4 za Celsius (4°C) wayabika amasaha 10 ntacyo araba
Ariko niba nta firigo ufite umenye ko utagomba kuyabika amasaha arenze 4.
Ibi byose ni ukugirango utica intungamubiri, umwana abonera mu mashereka.
Gusa wibukeko mbere yo kuyamuha ubanza kuyashyushya.

Icyitonderwa
- Kirazira kikaziririzwa gushyushya amashereka muri microwave (micro onde). Kuko nubwo ishyushya vuba ariko burya ntishyushya ibice byose. Ikindi kandi ubushyuhe bwayo bwangiza intungamubiri. Ahubwo shyira amazi ashyushye mu ijagi cyangwa igikombe uterekemo ya bibero. Nuyikoraho ukumva yashyushye n’amashereka azaba ashyushye.
- Ayo washyuhije yamuhe ayamare. Natayamara uyabogore kuko ntibyemewe kongera kuyashyushya. Niyo mpamvu ari byiza gushyushya ayo ubona yamara. Niba utari bumwonse vuba urasabwa gusiga bibero 2 cyangwa 3 bitewe nuko yonka.
- Niba ayo wikamye atigeze ayonka yose, wikongera kwikama ngo uyavange n’aya mbere. Kirazira rwose kuvanga amashereka mashya n’amaze akanya.
