Umuhaha ni indwara ikunze kuzahaza abana cyane cyane abari munsi y’imyaka itanu, uretse ko n’abakuru ushobora kubafata.
Iyi ni indwara yo mu gutwi aho haba hasohokamo amashyira ndetse kukanaryana cyane.
Ibimenyetso by’uko umwana arwaye umuhaha
Uretse kuzana amashyira mu gutwi hari n’ibindi bimenyetso bizakwereka ko umwana afite umuhaha. Ibyo ni:
- Kurira cyane no kwivumbura (ku duhinja ahanini)
- Kwishimagura ku gutwi no gukorogoshoramo iyo akuze
- Kukubwira ko mu gutwi hamurya iyo azi kuvuga.

Ibindi bimenyetso harimo:
- Kurira
- Kwivumbura
- Kubura ibitotsi
- Kwikurura amatwi
- Kubabara umutwe
- Kuribwa mu gutwi
- Kumva mu gutwi huzuyemo ibintu
- Kubabara ijosi
- Umuriro
- Kuruka
- Impiswi
- Kubura uburinganire
- Kutumva neza
Umuhaha uterwa n’iki
Ubusanzwe ugutwi kugira ibice bitatu. Hari igice cy’inyuma ari cyo tubona, igice cyo hagati kigizwe n’umuyoboro w’amajwi n’utugufa dutuma wumva, hakaba n’igice cy’imbere ari cyo kirimo imitsi n’uturandaryi bihuza ugutwi n’ubwonko n’ibindi bice by’umubiri. Ku gice cyo hagati rero tuhasanga umuyoboro uzwi nka Tube d’Eustache uhuza ugutwi n’igice cy’inyuma cy’umuhogo. Umuhaha rero ni cya gihe uwo muyoboro ubyimba cyangwa ukifunga noneho amatembabuzi yo mu gutwi agahera mu gutwi hagati. Uko aheramo rero niko ahura na mikorobi bityo bikabyara kuribwa no kuzana amashyira. Igituma akenshi ari indwara y’abana ni uko uwo muyoboro kuri bo ari mugufi kandi umeze nk’urambitse ku buryo byoroha ko amatembabuzi aheramo.

Uwo muyoboro ushobora kubyimba cyangwa kwifunga bitewe n’impamvu zinyuranye.
- Ubwivumbure bw’umubiri
- Inkorora ivanze n’ibicurane
- Kurwara sinusite
- Umwotsi w’itabi
- Konsa umwana agaramye
- Kuba mu gutwi hatemberamo amazi cyangwa amarira bigaheramo
Nubwo twavuze ko iyi ndwara n’abakuru bayirwara ariko hari abantu baba bafite ibyago byinshi byo kuyandura:
- Kuba umwana afite hagati y’amezi 6 n’imyaka 3
- Kunywera kuri bibero
- Kuba yonka agaramye
- Ahantu hari ikirere cyanduye nko mu bice bibamo inganda nyinshi cyangwa imihanda y’igitaka ariko ikoreshwa n’imodoka cyane ku buryo ivumbi rihora ritumuka
- Umwana urererwa muri crèche
- Kuba ahantu hakonje
- Guhindura aho wari uri
- Kuba urwara sinusite cyangwa ibicurane
Ni gute umuhaha usuzumwa
Uretse kubona ibimenyetso twavuze haruguru, ariko kwa muganga naho bazakorehs agakoresho kabugenewe kitwa otoscope kareba mu gutwi. Iyo gakoreshejwe muganga abona
- Mu gutwi hatukura cyane
- Habyimbye
- Harimo amashyira
- Harimo amaraso
- Hari kwangirika, hameze nk’ahacukutse

Umuhaha uvurwa ute
Akenshi umuhaha ugifata umwana urikiza. Nubwo ari indwara iterwa na bagiteri; si byiza guhita uha umwana imiti ya antibiyotike. Umuha imiti igabanya uburibwe, ubundi ukita ku isuku.
Ibyo wakora
Mu gihe uri mu rugo, hari ibyo wakora mu kuvura umuhaha
- Fata agatambaro keza ukinike mu mazi ashyushye hanyuma ukandishe ku gutwi no ku itama ahegereye ugutwi kurwaye, unagasukuze mo imbere. Gusa ntukoreshe amazi ashyushye cyane, utamutwika
- Hari imiti igabanya uburibwe ikamurirwa mu gutwi, ari ibitonyanga, ushobora kugura muri pharmacy kandi ntigombera urupapuro rwa muganga
- Kumuha imiti inyobwa igabanya uburibwe. Nka paracetamol cyangwa ibuprofen, gusa ukibuka ko ibuprofen atayikoresha niba afite ibiro biri munsi ya 7.
Gusa iyo ibi ntacyo bitanze niho hitabazwa imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike nayo ikaba itangwa ari uko muganga yayikwandikiye. Muganga niwe uzahitamo umuti mwiza agendeye ku buremere bw’indwara n’ikigero cy’umurwayi;
Iyo bibaye ngombwa mu gihe imiti yose yageragejwe bikanga, hitabazwa kubagwa bikorwa n’inzobere hagakurwaho agace gatera guhorana uburwayi.
Ni gute nakirinda nkanarinda umwana umuhaha
Nkuko twabibonye iyi ndwara iterwa na mikorobi ziza mu matembabuzi aba yaretse mu gutwi. Ibi bikurikira ni ingenzi mu kuwirinda:
- Karaba intoki mbere yo guterura umwana no kumugaburira ndetse nawe umukarabye intoki cyane cyane mu gihe yatangiye gukambakamba.
- Irinde ahari umwotsi w’itabi nawe uryirinde
- Kingiza umwana inking zose uko byateganyijwe
- Irinde konsa umwana agaramye
- Mu gihe cyose bigushobokera irinde guha umwana bibero
- Niba umwana ari kurira murinde ko amarira ashokera mu matwi.