Mu nkuru zatambutse twabonye imikurire y’umwana kuva avutse kugeza agejeje umwaka n’imikurire y’umwana hagati y’amezi 12 na 15.
Muri iyi nkuru rero tugiye noneho gukomeza kurebera hamwe imikurire ye hagati y’amezi 15 na 18.
Turabona uko akura tunarebere hamwe ibyo umubyeyi agomba kumukorera tunarebere hamwe igihe ugomba kugana muganga.
Imyitwarire, ibyiyumviro no gukina
Hano umwana aba akomeje kugira amatsiko kuri buri kintu kandi yifuza gukina no kuvumbura utuntu dushya.
Imikino ni myiza ku mwana kuko niyo ituma akura mu bitekerezo, ndetse no guhanga udushya. Akenshi uzasanga muri iki kigero imikino umwana yishimira ari uguhishura ibihishe no kubazanya ibice by’umubiri.
Ku bijyanye n’ibyiyumviro, umwana akomeza kwerekana ko yishimiye abantu yakunze. Araguhobera, akagusoma ndetse mwaba kumwe ukabona ko anezerewe. Abo atamenyereye ntabishimira kandi atangira kugira amasoni iyo umurebye cyane. Aha niho gutandukana nawe bimutera ikibazo agasigara arira cyane cyane iyo umusize wenda wari umuteruye cyangwa se mwari muri gukina. Muri iki kigero ni byiza kumuba hafi iyo uri umubyeyi we kuko niho umwerekera urukundo kandi nawe akarushaho kukwiyumvamo.

Kuvuga
Ku bijyanye no kuvuga, muri iki kigero umwana aba atangiye kumenya kuvuga ijambo ryumvikana kandi ari nako yiga amagambo mashya. Ibi bigaragazwa nuko ijambo rishya yamenye ari ryo asubiramo kenshi.
Hano kandi umwana aba amaze kumenya neza uko yitwa ku buryo umuhamagara akaza. Ndetse no kumenya gukora bimwe mu byo abwiwe nko kumubwira ngo sanga mama, nzanira igikombe, ngwino hano, n’utundi.
Kugenda
Kuri iki kigero umwana aba azi gutambuka neza, ntawe umufashe kandi nta kimufashe. Niba atabibasha humura ntiyageza imyaka 2 ataratambuka neza keretse iyo afite ubumuga. Aha kandi aba ashobora no kwirukanka kimwe no kurira amadarajye mato .
Gukoresha amaboko bitangira kumworohera nko gukoma amaashyi, kurisha ikiyiko, kunywesha igikombe kimwe no kubaka utuzu .
Muri iki kigero kandi hari ibindi umwana wawe ashobora gukora. Twavuga muri byo
- Kubasha kwikuramo imyenda imwe n’imwe
- Kwiyicaza ku ntebe
- Kuzana ikintu runaka akivanye hamwe akijyana ahandi
- Guterura ibintu bitaremereye

Ibyo kumufasha
Kugirango umwana wo muri iki kigero akomeze agire imikurire myiza, hari ibyo usabwa gukora nk’umubyeyi cyangwa umyrezi we:
Mube hafi: kuri we ni iby’agaciro kukubona iruhande rwe niyo ntacyo waba uri kumukorera. Iyo uri hafi ye, bimuremamo icyizere kandi bikamufasha kuvumbura utuntu dushya. Ibi bizatuma mu mikurire ye amenya ko na we hari icyo ashoboye kandi bimuhe kwigirira icyizere.
Mushishikarize gusabana: Imikino myiza ni iyituma umwana amenya uruhare rwe mu muryango, ndetse bikanamwongerera inshuti. Iyo mikino kandi ikunze kwitwa gukina iby’abana, imufasha gusabana na bagenzi be, gusa ntibizagutangaze nubona bashwaniye igikinisho runaka, abana baba bazi ko ibintu byose ari ibyabo.
Muhatire gukoresha ubwenge no kwiga ibintu bishya. Ibyo ni nko gukoresha ikiyiko, kunywesha igikombe, gukuramo ingofero, n’ibindi byoroshye. Ibi bituma imikaya ye ibasha gukora neza kandi n’ubwonko bwe bukaguka.
Muganirize. Mwigishe ibice by’umubiri buri munsi, ibikoresho byo mu rugo, ibikinisho, ibi bituma amenya kuvuga neza kandi akamenya gutandukanya ibintu. Aha niho uzamwigishiriza gutandukanya intebe nto n’inini, isahani y’icyatsi n’itukura, n’ibindi byoroshye gutandukanya.

Mufashe kuvuga
Aha icyo ukora ni ukumufasha mu gusubiramo ibyo avuze, abona ko wamuteze amatwi. Niba avuze mama, nawe gira uti mama; navuga igogoka, wowe uramenye ntuzavuge uko, uzavuge imodoka, kandi niho aazemera ko uvuze ukuri. Naho nuvuga nka we azabihakana azunguza umutwe cyangwa asubiramo ati igogoka, kugeza wowe uvuze imodoka. Ibi bimwigisha kumenya gusabana no kuvuga neza. Kandi bimwereka ko akunzwe kandi yitaweho
Musomere igitabo
Ibi bimufasha gutega amatwi, gutekereza no gukoresha ubwonko kandi bimufasha nanone kuvuga. Ariko ntukamusomere ibitabo bikomeye, hari udutabo twagenewe gusomerwa abana, ushobora no kumuririmbira cyangwa ukajya uvuga akantu ko gufata mu mutwe mu twigishwa mu mashuri y’incuke.
Mutere akanyabugabo mu kugenda
Ushobora kumufata akaboko mugatemberana, cyangwa kumutuma ikintu, yakizana ukamutuma ikindi, gutyo gutyo. Gusa wirinde kumunaniza cyane kuko ikizakubwira ko abirambiwe ahita yicara cyangwa agakambakamba. Ibi byose bituma imikaya ye ikora neza cyane.
Icyo usabwa nk’umubyeyi
Buri munsi mu mikurire y’umwana usobanuye byinshi haba kuri wowe no kuri we. Uko akura avumbura byinshi kandi nawe umenya byinshi binyuranye byerekeye imikurire ye.
Nk’umubyeyi rero itegure ko uzahora wiga. Buri mubyeyi ashobora gukosa ku byerekeye imikurire y’umwana kandi si igitangaza. Twigira ku makosa.
Niba hari icyo uzi ni byiza, ariko niba ntacyo usobanukiwe, kubaza bitera kumenya kandi n’ibibazo wumva bidakwiye, rwose bibaze, uzasobanukirwa.
Uko uri mu buzima busanzwe no mu buzima bwo mu mutwe, ni ingenzi ku mikurire y’umwana wawe. Mu kwita ku mwana wikiyibagirwa ahubwo nawe iyiteho muri byose: isuku, imirire, imyambarire, n’ibindi.
Rimwe uzumva ucitse intege kandi bikurambiye. Ariko muri iki gihe, niho ugaragaza koko ko uri umubyeyi. Niba bigucanze, ushobora gushaka ugufasha umwana noneho ukabanza ugatuza.

Ibyo kwitaho
Hari ibyo ugomba kuzirikana no kwitaho mu mikurire y’umwana wawe, ukareba ko bigenda neza. Iyo ubonye hari ikitagenda neza, usabwa kugana muganga:
Kureba, kumva no gusabana
Niba umwana wawe:
- Atareba cyangwa atumva neza
- Nta jambo na rimwe abasha kuvuga
- Atabasha gukora ibyo umubwiye nko kumusaba kuguhereza igikombe
- Atabasha gutunga agatoki cyangwa gukoresha ibiganza bye
Imyitwarire no gukina
Niba umwana:
- Atishimira ko umuhobera cyangwa muhuza amaso
- Adashishikajwe no gukina nk’aho koko biri kuba, urugero nko kugaburira igipupe cyangwa kunywa ariko nta kintu kirimo
Kugenda
Niba umwana wawe
- Atabasha kwigenza wenyine
- Akoresha ukuboko kumwe kurenza ukundi (akenshi abana batarageza ku myaka ibiri bakoresha amaboko yose kimwe)
Ikindi kandi uzihutire kujyana umwana kwa muganga niba ari gusubira inyuma, ni ukuvuga ibyo yari agezeho atakibishobora. Nk’urugero atakibasha gutambuka, kuvuga ikintu runaka.
