Fosifore umunyungugu w’ingenzi mu mikorere y’umubiri

0
1944
phosphore

Phosphore (soma fosifore) niyo iza ku mwanya wa 2 nyuma ya calcium mu myunyu-ngugu umubiri wacu ukenera kugirango tugire amagara mazima.

Buri munsi tuba tugomba byibuze gufata 800mg za fosifore.

Akamaro ka phosphore mu mubiri

  • Ifatanyije na kalisiyumu nkuko twabibonye, biha amagufa n’amenyo gukomera n’ingufu. Hafi 80% bya fosifore bibikwa mu magufa no mu menyo.
  • Inafasha kandi mu mikorere y’umubiri ya buri munsi.
  • Ituma insoro zitukura zibasha gutwara neza oxygen
  • Inafasha izindi nsoro mu mikorere yazo

Ingaruka iyo phosphore ibaye nkeya

Iyo fosifore ibaye nkeya bigira ingaruka ku magufa akorohera ndetse no mu ngingo hakajya haguhekenya. Korohera kw’amagufa biba byatuma yavunika ku buryo bworoshye. Ikindi nuko uko iba nkeya mu mubiri, byongera ubwinshi bw’isohoka mu nkari.

Ibimenyetso nyamukuru byo kubura fosifore ni ukugabanuka k’ubwenge, kudakora neza kw’imikaya no gucika intege.

Amagufa adakomeye ni kimwe mu bimenyetso byo kubura fosifore

Ingaruka iyo ibaye nyinshi

Akenshi ibi bikunze kuba ku bantu bafata inyongera zirimo iyi fosifore. Iyo ibaye nyinshi bituma umubiri usohora kalisiyumu nyinshi bityo igipimo cya kalisiyumu mu mubiri kikagabanuka. Kubivura nta kundi uretse kureka kurya ibirimo fosifore bityo iyo mu mubiri ikabona uko igenda igabanuka

Aho phosphore iboneka 

Fosifore tuyisanga mu byo kurya byinshi byaba ibikomoka ku matungo cyangwa ku bimera.

Tuyisanga mu:

  • Amata n’ibiyakomokaho
  • Amafi
  • Imbuto nk’iza sinapi, ibihwagari, ubunyobwa
  • Amagi
  • Imbuto zikiri nshyashya
  • Karoti
  • Soya n’ibiyikomokaho.

    Bimwe mu byo kurya bikize kuri fosifore