Dore ibintu 5 wakora niba wifuza guhorana itoto no kurushaho kugaragara neza

0
5019
Niba wifuza guhorana itoto
Ibyo wakora mu gihe wifuza guhorana itoto no kurushaho kugaragara neza

Ku bantu benshi uko imyaka yiyongera niko bagira ubwoba ko ubuzima n’imikorere y’umubiri bigenda bigabanuka. Umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwawo bwo gukora neza, ndetse bakagira ubwoba ko indwara zikomeye nk’iz’umutima, diyabete, kanseri, indwara z’imitsi ndetse n’umubyibuho ukabije zigiye gutangira kubibasira.

Uko imyaka igenda yiyongera niko n’uruhu rugenda rusaza, bigahangayikisha benshi, bahora bifuza kugaragara nkaho bakiri bato.

Guhorana itoto no guhora ucyeye birashoboka cyane igihe ukurikije ibi:

  1. Kurya neza indyo yuzuye,
  2. Gutekereza neza,
  3. Gukora imyitozo ngorora mubiri ndetse no
  4. Gukoresha ubundi buryo nka yoga, meditation, n’ibindi

Dore ibintu 5 wakora niba wifuza guhora ugaragara uri muto kandi ukeye

  1. Kwita cyane ku buzima bwawe

Iyo ukunze ubuzima nabwo buragukunda. Ubuzima buzira umuze nibwo bugena uburyo ubuzima bwawe buryoshye cg bugenda neza, umuntu muri rusange agizwe n’ibintu bitandukanye. Hari ibintu by’ingenzi bituma umuntu avuga ko ameze neza; ubuzima mu miterere (physical) ni ukuvuga mu mubiri nta ndwara afite, yishyimye (moral), atekereza neza (mental), uko ubana n’abandi (social) ndetse n’uburyo abanirana nuko witwara (spiritual). Iyo ibi byose bimeze neza nawe urushaho kumurerwa neza.

Guhorana itoto mu buzima
Kugira ngo uhorane itoto mu buzima bisaba kwita ku bintu byinshi bitandukanye
  1. Ibyo urya n’uburyo ubiryamo

Kugira ngo ubashe kuramba no kubaho umerewe neza, ibyo urya ndetse n’uburyo ubiryamo bigira uruhare runini. Niba wifuza guhorana itoto no gukomeza kugaragara neza ibyo urya byabigufashamo cyane. Uturemangingo tugize umubiri tubaho neza ari uko turya indyo yuzuye; itarangwamo uburozi, imyanda yangiza umubiri n’ibiryo bibi muri rusange, bishobora kudindiza ukwiyuburura kwatwo no gukomeza gukura no gukora neza

ibiryo byongerera umubiri itoto
Ibyo urya bigira uruhare runini mu kongera itoto ku mubiri
  1. Imyitozo ngorora mubiri

Ubuzima bwo kwicara no kudakoresha ingingo zawe, biri mu bisazisha umubiri. Niba wifuza guhorana itoto no kurushaho kugaragara neza, sport yagakwiye kuba ingenzi mu buzima bwawe. Ni ingenzi cyane ku buzima kuko ifasha gukomeza kugira itoto, no kurwanya indwara nyinshi ziterwa n’imikorere mibi y’umubiri. Sport zikomeza imikaya zikarinda uturemangingo kwangirika.

imyitozo ifasha kurinda gusaza
Imyitozo ngorora mubiri ifasha umubiri guhorana itoto no kurushaho kurinda gusaza
  1. Gutekereza neza no kugira imyumvire iboneye

Uko ugenda ukura mu myaka, nibyo ko umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwo gukora, ariko imyumvire yawe nuko witwara bigira uruhare runini mu kongera uburyo ugaragara. Bajya bavuga ko umuntu agaragara uko yiyumva. Gukoresha ubwonko n’ibitekerezo byawe mu buryo bunogeye kandi bwubaka bizagufasha kubaho igihe kirekire no guhorana itoto.

Uko wibona n’uko ubona ubuzima muri rusange bizongera cg bigabanye kwigunga, stress, intonganya kimwe no kugira umujinya muri rusange byica abantu benshi kurusha imyaka cg indi ndwara, ushoboye kubyirinda, byagufasha kubaho ubuzima buzira umuze.

Gusabana no kubanira abandi neza birinda gusaza
Ubusabane n’imibanire myiza biri mu birinda ubusaza, bikongera guhorana itoto
  1. Gukoresha ibirinda gusaza n’ibisohora uburozi mu mubiri

Aha mbere, haboneka ibi byose ni mu ifunguro rikize kuri vitamin E, vitamin C na beta carotene. Vitamin E igabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima, ikongerera umubiri ubudahangarwa kimwe na vitamin C na beta carotene. Ibi byose bigomba kuba mubyo ufata umunsi ku munsi kugira ngo urusheho guhorana itoto no kwirinda indwara. Ibiryo bikungahaye ku birinda gusaza harimo epinari, amacunga, indimu, karoti, broccoli, ibirayi, imineke, almonds kimwe n’ubunyobwa

ibyo-urya-biri-mu-bigena-itoto-ryawe
Ibyo urya bigira uruhare runini mu kugena itoto ry’uruhu rwawe no kurinda umubiri muri rusange