Impamvu zitera gucika umusatsi nicyo ushobora gukora

0
8123
gucika umusatsi

Imisatsi ni kimwe mu bimenyetso by’ubwiza, usanga uyifite agaragara neza, yaba ari myiza cyane bikaba akarusho, nyamara gutakaza no gucika imisatsi ni ikibazo gihangayikisha benshi.

Ugereranyije abagabo nibo bakunze gutakaza imisatsi cyane kurusha abagore, ahanini bitewe n’akoko k’abagabo kuko aribo bakunze kuzana uruhara.

Gusa gucikagurika imisatsi no ku bagore bikunze kuba, impamvu zibitera zigiye zitandukanye; harimo izoroshye zishobora kuba ari vitamines ubura mu mubiri, cg se izikomeye, nk’indwara yindi ibyihishe inyuma.

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu atakaza imisatsi, mu kubivura no kubirinda hitabwa cyane ku mpamvu zabiteye, zimwe muri zo:

  1. Kubura vitamin B

Gutakaza cg gucika imisatsi ni ikibazo gishobora guterwa no kugira vitamin B nkeya mu mubiri.

Wakora iki? Gufata ibikungahaye kuri izi vitamines nibwo buryo bwa mbere bwo gukosora ikibazo; amafi, inyama, imboga zitandukanye n’imbuto zidasharira nibyo bibonekamo vitamin B ku bwinshi. Ikindi kandi, kurya indyo yuzuye irimo imboga nyinshi na proteyine z’ingenzi n’ibinure byiza, aha twavuga nk’avoka kimwe n’utubuto duto (ubunyobwa, sesame, macadamia, soya,…) bizafasha umusatsi wawe gukomera no kuwurinda gucikagurika.

  1. Proteyine zidahagije mubyo urya

Mu gihe udafata proteyine zihagije mubyo urya, umubiri wawe ushobora kugabanya ibyo proteyine zigendaho harimo no gukuraho gukura k’umusatsi. Ibi bitangira kugaragara hagati y’amezi 2 na 3 udafata proteyine zihagije.

Wakora iki? Birummvikana ko ikintu cya mbere wakora ari ukongera ibyo urya bikungahaye kuri proteyine harimo amagi, amafi n’inyama. Mu gihe utabashije kubona ibi, hari proteyine ziboneka mu maguriro atandukanye, z’umusatsi ushobora kuzigura akaba arizo uzajya ukoresha mu musatsi, zikomeza umusatsi zikawurinda gucikagurika no kudakura neza.

  1. Stress z’umubiri

Ibintu byose bibaye ku mubiri biwugwiririye bishobora gutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi; yaba kubagwa, impanuka, cg se uburwayi bukomeye. Mu mikurire y’imisatsi igira ibyiciro: icyiciro cya mbere gukura, hanyuma guhagarika gukura no gutangira guhunguka. Iyo ugize ikibazo gikomeye bishobora guhungabanya ibi byiciro bikihutisha icya nyuma cyo gutangira guhunguka nuko umusatsi ugatangira gucika. Ibi akenshi bikunda kugaragara hagati y’amazi 3 na 6 umaze kugira icyo kibazo.

Wakora iki? Nta kintu kinini wakora, iyo ikibazo kimaze gushira umusatsi urongera ugakura bisanzwe.

  1. Stress zitewe n’ibyiyumviro

Kimwe na stress zisanzwe, stress zituruka ku marangamutima (emotional stress), zishobora gutera gutangira gutakaza umusatsi, ndetse zo zitera iki kibazo kurusha izisanzwe. Nko mu gihe utandukanye n’uwo wakundaga cyane, gupfusha uwo wakundaga cyane, cg kugira ibindi bibazo by’ubuzima bugukomereye bishobora gutera umusatsi gutangira gucikagurika.

Wakora iki? Uku gutakaza imisatsi, iyo ikibazo gishize nabyo birashira. Gusa mu gihe ubonye bidashize ushobora kugerageza uburyo bwose bwagufasha guhangana nizi stress no kwigunga; harimo kugerageza gusabana n’abandi, gukora sport no kuba wagana abaganga bagufasha guhangana n’ibi bibazo.

Ibibazo bitandukanye byongera stress bishobora kugutera gutakaza no gucika k'umusatsi
Ibibazo bitandukanye byongera stress bishobora kugutera gutakaza no gucika k’umusatsi
  1. Kuzana uruhara ku bagabo

Abagabo muri rusange uko bakura niko bazana uruhara, 2/3 by’abagabo bageze ku myaka 60 bararuzana. Ibi biterwa muri rusange nu buryo abagabo bateye ndetse n’uturemangingo tubagize (genes) kimwe n’imisemburo ya kigabo.

Wakora iki? Hari imiti yo kwisiga ikoreshwa mu kurwanya uruhara, twavuga minoxidil cg umuti wo kunywa witwa finasteride, ishobora gukoreshwa mu kurwanya uruhara cg se kongera kugarura umusatsi. Hari ubundi buryo bukoreshwa kwa muganga bwo kongera gukuza umusatsi no kugutera ho uwundi nabwo bushobora kwitabazwa.

kuzana uruhara ku bagabo
Uruhara ku bagabo, bitewe nuko ariko baremwe iyo igihe kigeze ruraza
  1. Gutwita

Mu gihe utwite ushobora gutangira gucika umusatsi, ibi biterwa ahanini n’ibihe umubiri uba urimo harimo no kwiyongera kw’imisemburo myinshi. Gucika imisatsi mu gihe utwite bikunze kugaragara cyane nyuma yo kubyara kurusha igihe uba utwite.

Wakora iki? Niba utangiye kubona utakaza imisatsi, wihangayika cyane kuko imisatsi yawe izagaruka mu mezi macye.

  1. Kuba ari akoko mu muryango

Iyo mu muryango wanyu ariko benshi bameze, nawe ushobora kugira gene (uturemangingo tukugize) zituma utakaza umusatsi, byitwa androgenic alopecia, bikaba byagereranywa n’uruhara ku bagabo. Niba mu muryango wanyu hari abatangira gutakaza umusatsi ku myaka runaka nawe bishobora kukubaho, gusa abagore ntibakunze kuzana uruhara nk’abagabo cyane, ahubwo bo usanga imisatsi yabo icika cyane cg ukabona ari mito cyane ugereranyije n’abandi, cg se inanutse cyane.

Wakora iki? Kimwe n’uburyo twabonye ku bagabo bafite uruhara, nabo bashobora gukoresha minoxidil mu gufasha umusatsi gukura cg se no gutuma iyo usigaranye idapfuka cyane. Iyi miti iboneka muri farumasi.

Gutakaza imisatsi ku bagore
Gucikagurika imisatsi ku bagore bishobora kuvurwa n’imiti batanga kwa muganga
  1. Imisemburo mu bagore

Kimwe nuko gutwita bishobora gutera imisatsi gucika, ni kimwe no gukoresha cg kurekera gukoresha ibinini biboneza urubyaro, byose bishobora gutera gucika umusatsi, cyane cyane noneho iyo mu muryango wanyu musanzwe mufite iki kibazo. Guhinduka k’urugero rw’imisemburo bikunze kuba cyane mu gihe umugore ageze mu gihe cyo gucura (menopause) nabyo bishobora gutera iki kibazo; imisemburo ya kigabo izwi nka androgen itangira kwikora bikaba byatangira kuzana uruhara kandi uri umugore.

Wakora iki? Niba imiti iboneza urubyaro wakoresheje ubona ariyo yaguteje icyo kibazo, ushobora kuyihagarika ariko ukabibwira muganga akaba yaguhindurira. Guhagarika ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro nabyo bishobora gutera iki kibazo, mu gihe byose bikubayeho ugomba kuganira na muganga wawe.

gucika imisatsi ku bagore utangiye gusaza
Kwiyongera kw’imisemburo nko mu gihe cyo gucura, biri mu bitera gutakaza imisatsi
  1. Kugira amaraso macye

Muri rusange umugore 1 mu bagore 10 hagati y’imyaka 20 na 49, agira ikibazo cyo kugira amaraso macye bitewe no kugira ubutare bucye mu mubiri, ikaba ari imwe mu mpamvu zitera umusatsi gucika. Kugira ngo umenye niba ufite ikibazo cy’amaraso macye, bizasaba gukoresha ibizami kwa muganga.

Wakora iki? Hari ibinini byongera amaraso, byagufasha guhangana n’ikibazo cyo gucikagurika umusatsi. Usibye gutakaza umusatsi, ikibazo cy’amaraso macye kigaragaza ibindi bimenyetso nko guhora wumva unaniwe, kuribwa umutwe cyane, kugira uruhu ubona rukanyaraye, ibirenge n’intoki bikonje.

 

Usibye izi mpamvu tuvuze haruguru, hari ibindi bibazo bishobora gutera gucika no gutakaza umusatsi, gusa igihe ubona ugenda utakaza umusatsi cyane ni ngombwa kugana kwa muganga, ukaba wamenya ikibitera, nkuko twabivuze bishobora kuba ikibazo gito cg ikibazo kinini.