Gufatwa n’imbwa bivugwa akenshi mu gihe imikaya yo ku kibero cyangwa imfundiko, yikanya ku buryo butunguranye bikababaza cyane kandi bikamara igihe kinini cyangwa gito. Gusa hari igihe ububabare bukomeza bikaba byanamara umunsi wose ku buryo uwafashwe n’imbwa aba atabasha kwigenza kubera kuribwa.
Nubwo abantu bose bashobora gufatwa n’imbwa ariko byiyongera cyane iyo umuntu akuze kuko 1 muri 3 mu bafite imyaka irenga 60 ndetse n’umwe muri 2 mu bafite hejuru ya 80 bafatwa n’imbwa.
Gufatwa n’imbwa biterwa n’iki?
Gufatwa n’imbwa bishobora kuba mu buryo 2 bunyuranye
Impamvu itazwi:
Kenshi iyo umuntu afashwe n’imbwa usanga nta mpamvu nyamukuru yabiteye. Gusa akenshi usanga biva ku mikaya yari imaze akanya kanini yihinnye, bikunze kubaho nijoro.
Uburwayi cyangwa ibikorwa:
Rimwe na rimwe usanga gufatwa n’imbwa akenshi biterwa n’uburwayi cyangwa igikorwa runaka umuntu arimo
- Siporo: igihe imikaya ikoreshejwe cyane iyo ugeze mu gihe cyo kuruhuka usanga ufashwe n’imbwa mu buryo butunguranye. Abakora siporo yo kwiruka, kunyonga igare, koga, nibo bikunze kubaho cyane. Bikaba bibaho kenshi iyo akoze siporo amasaha arenze ayo asanzwe ayikoramo nko ku bakinnyi b’umupira cyangwa akayikorera mu bushyuhe, bakabira ibyuya cyane.
- Kunywa inzoga cyane
- Kuba udafite amazi ahagije mu mubiri
- Gukoresha imiti isohora amazi mu mubiri
- Kuba udafite mu mubiri imyunyu ngugu ihagije
- Indwara y’impiswi
- Kuba wabazwe mu nda
- Imikorere mibi ya thyroid
- Kuba imikaya inaniwe
- Kurwara impyiko
- Uburozi bwa plomb bwakwinjiyemo
- Ibinini byo kuboneza urubyaro
- Gutwita inda nkuru
- Diyabete yo mu bwoko bwa 2
- Imiti nka salbutamol na statins

Gufatwa n’imbwa bivurwa bite?
Iyo gufatwa n’imbwa byizanye, ahanini birikiza. Icyakora nanone hari ibyo wakora kugirango bishire vuba
Imyitozo yo kunanura ukuguru. Iyo imbwa zafashe imfundiko ahanini.
- Rambura akaguru noneho ikirenge na cyo ukirambure usubiza agatsinsino inyuma
- Gerageza kugendesha amano iminota mike
Guhagarara ku mano ni bumwe mu buryo bwo kuvura imbwa - Hagarara nko muri metero imbere y’urukuta noneho ufateho n’amaboko arambuye ariko ntushingure ibirenge ahubwo bigume ku butaka. Umare nk’amasegonda 10, wongere uhagarare neza, usubire ubikore nk’inshuro 10.
Ibi uretse kukuvura bizanakurinda bigabanye inshuro wajyaga ufatwa n’imbwa. Ushobora kubikora 2 cyangwa 3 ku munsi
Imiti igabanya uburibwe: nubwo ushobora gukoresha iyi miti, ariko wibuke ko bifata igihe kitari munsi y’isaha ngo itangire gukora. Iyo itangiye gukora uhita wumva bwa buribwe bugiye n’ibyari byagufashe bikagenda. Wayikoresha mu gihe ubundi buryo bwanze kandi uburibwe bwatinze gushira
Uko wakirinda
Imyitozo yo kunanura amaguru: nkuko twabivuze uretse kuba bivura iyo wamaze kurwara, biranarinda

Gusegura amaguru uryamye
- Niba uryamye ugaramye, segura ibirenge n’umusego
- Niba uryamye wubitse inda, reka ibirenge binagane ku mpera y’igitanda
- Kandi niba uryamye wiseseka ibyo wiyoroshe mu nsi ya matela kuko bituma ibirenge biba bitisanzuye
Kunywa amazi: nkuko kubura amazi mu mubiri bitera kugira ibinya no gufatwa n’imbwa, kuyanywa ahagije bizakurinda
Siporo: niba uhisemo gukora siporo, kora ijyanye n’umubiri wawe kandi ntiwinanize cyane kuko kunaniza imikaya nabyo byakongerera ibyago byo gufatwa n’imbwa.