Umuti wa dynamogen

0
5823
dynamogen

Dynamogen ni umuti wo kunywa uza mu ducupa twa plastic unyobwa

Agacupa kamwe kaba gapima 10ml kakanyobwa ingunga imwe

Muri ako gacupa kamwe haba harimo

  • Glutodine® (Cyproheptadine α-Ketoglutarate) 3 mg na
  • Arginine aspartate 1 g

Ari byo by’ingenzi (active ingredients)

Gusa hanarimo ibindi bizwi nka excipients (bivangwa n’umuti ariko byo bitavura gusa bishobora kugira akamaro ku mikorere y’umuti mu mubiri)

  • Saccharose (4.224 g),
  • sorbitol solution 70% (4.875 g),
  • amazi

Dynamogen ivura iki?

Nkuko uyu muti ari uruvange rw’imiti 2, ugira akamaro mu kugarura intege no kugarura ubushake bwo kurya (appetit) ku murwayi. Ukoreshwa n’umuntu mu gihe afite ibibazo bikurikira:

  • kubura ingufu nyuma yo gukiruka indwara
  • kutabasha kurya
  • kuba yaryaga indyo nkene (ni ukuvuga iburamo ibitunga umubiri)
  • kunanirwa mu bwonko
  • imikurire mibi
  • n’ibindi bikenera ingufu z’ubwonko n’umubiri

Dynamogen ikoreshwa ite?

Ku mwana ni ukuvuga afite imyaka hagati ya 2 na 12 ni uducupa 2 ku munsi, gusa ku bafite munsi ya 5 ni kamwe ku munsi, akagafata habura iminota 30 ngo arye

Ku bakuru ni uducupa 3 ku munsi naho buri kamwe mbere y’ifunguro

Icyitonderwa

  • Uyu muti mu gihe uri kuwufata ntuvangwa n’imiti izwi nka MAOI. Muri yo twavuga nka selegiline, isocarboxacid na tranylcypromine.
  • Ntuvangwa kandi n’imiti yongera ibitotsi kimwe n’ivura indwara ya depression
  • Ntiwemerewe kunywa inzoga wawunyoye
  • Ntugomba gufata imiti itera gushyukwa wawunyoye
  • Ntiwemerewe kunywa ibinyobwa byongera ingufu wawunyoye ibyo ni nka redbull, na energy drink zose
  • Abagore bonsa abana bato ntibawemerewe
  • Abafite ikibazo ku mpyiko ntibawemerewe
  • Kubera harimo isukari, umurwayi wa diyabete mbere yo kuwufata abanza kugisha inama muganga
  • Abagore batwite ntibawemerewe

Akenshi uyu muti nta ngaruka zidasanzwe utera. Gusa mu gihe wumvise izindi mpinduka nko guhondobera ntibizagukange, niko ukora. Ahubwo mu gihe wawunyoye ntuzatware ikinyabiziga cyangwa ngo ukoreshe imashini

Mu gihe unyoye mwinshi cyane ukarenza igipimo hita unywa amazi noneho nyuma ukoreshe imiti irukisha. Ushobora gukoresha serumu y’umunyu (Normal saline), amazi y’akazuyazi arimo amajyani menshi cyangwa arimo umunyu, byose birarukisha.

Mbere yo gufata uyu muti banza ugishe inama muganga cg farumasiye ukwegereye.