vitamini B5 iri muri vitamini z’ingenzi dukenera dore ko ifasha byinshi kandi binyuranye mu mikorere y’umubiri wacu
Akamaro ka vitamini B5 ku mubiri
- Ifasha umubiri kuruhuka no kumva ufite ingufu
- Irwanya stress, kwiheba no kwigunga.
- Igabanya cholesterol mbi kandi ikaringaniza umuvuduko w’amaraso
- Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri
- Ifasha umwijima mu gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri
- Yongera igipimo cya hemoglobin mu mubiri, bityo ukagira amaraso ahagije.
- Ituma tugira uruhu runoze n’umusatsi mwiza
- Ifasha mu kurwanya asima n’indwara yo gususumira.
Aho dusanga vitamini b5
Mu bimera iboneka mu bihwagari, inyanya, ibihumyo, ibishyimbo bya lantiye, avoka, imboga rwatsi, ibigori, amashu, chou-fleur, broccoli, ibinyampeke n’ibijumba
Mu matungo tuyisanga mu muhondo w’ igi, umwijima w’ inkoko, inyama y’ inka no mu ifi ya salmon
Tunayisanga mu musemburo.

Icyitonderwa
Nubwo idakunze kuba nyinshi kuko umubiri usohora idakenewe binyuze mu nkari, ishobora kuba nyinshi. Ibimenyetso by’ingenzi ni ukubyimba amabya (ku bagabo), guhitwa no kwangirika umusatsi.
Kuba iboneka henshi bituma abenshi batayibura. Kuyibura birangwa n’umunaniro udafite impamvu, kudatuza, kuruka, umunabi n’imikorere mibi y’impyiko.

Bikosorwa no guhabwa inyongera zikize kuri yo.