Umuti wa spasfon menya byinshi kuri wo

0
4505
spasfon

Spasfon (soma sipasifo) ni umuti wagenewe kugabanya kuribwa bigendana no kumva umeze nk’ufashwe n’ibinya (spasmes), n’ubundi buribwe bwose bigendana.

Ni uruvange rw’imiti ibiri, phloroglucinol na trimethylphloroglucinol.

Uboneka ari ibinini binyobwa, ibyo banyuza mu kibuno ndetse n’umuti uterwa mu rushinge.

Uko spasfon inyobwa

Spasfon ni umuti wagenewe abantu bakuru gusa.

  • Hanyobwa ibinini biri hagati ya 3 na 6 ku munsi, ni ukuvuga ikinini 1 cyangwa ibinini 2 buri masaha 8. Ukabinywesha amazi
  • Ibinyuzwa mu kibuno byo ni ibinini 3 ku munsi, kimwe buri masaha 8.
  • Umuti uterwa mu rushinge muganga niwe ugena igipimo agendeye ku buremere bw’indwara, gusa agacupa kamwe kaba ari 4ml.
Ibinini bya spasfon binyuzwa mu kibuno

Spasfon ivura iki?

Nkuko twabivuze dutangira uyu muti wagenewe;

  • kuvura indwara zose zo kuribwa hakazamo no kumva hari ikikugundiriye.
  • Witabazwa mu gihe uribwa mu mara, nyamara adafite ubundi bwandu.
  • Ukoreshwa mu gihe ufite imihango ikubabaza cyane
  • Abagore batwite bawukoresha mu gihe hari kuza ibimeze nk’ibise kandi igihe kitaragera.
  • Ukoreshwa kandi mu gihe wumva mu ruhago hakurya wumva hameze nk’ahabyimbye
  • Unakoreshwa kandi nyuma yo kugira ibyago byo gukuramo inda, aho utangwa kugirango ugabanye kuribwa no kongera kwifunga kw’umura.
Inshinge za spasfon

Ni bande batawemerewe gukoresha uyu muti?

Bitewe n’ibikoze uyu muti, ntiwemerewe guhabwa abagira ubwivumbure ku isukari ya lactose, fructose no ku ngano.

Kuko harimo saccharose abatemerewe isukari bagomba kubanza gusobanurira muganga mbere yo kuwufata. Ibi binareba kandi abarwaye diyabete yo mu cyiciro cya kabiri

Umugore wonsa ntiyemerewe kuwukoresha.

Ni izihe ngaruka mbi ushobora guteza

Uyu muti ushobora gutera ubwivumbure cyane cyane ku ruhu.

Hashobora no kubaho ubwivumbure bukabije aho ugira umuvuduko mucye w’amaraso no kuraba. Ni ngombwa guhita wihutira kugana kwa muganga.

Mbere yo gukoresha umuti uwari wo wose, ni ngombwa gusobanukirwa ingaruka mbi ushobora guteza, aha wabaza muganga cg farumasiye akagusobanurira neza.

Icyitonderwa

Iyo uri bukoreshe umuti uterwa mu rushinge ntibyemewe kuvanga spasfon n’indi miti mu rushinge rumwe.

Uyu muti ntugomba kuvangwa n’indi miti ikora kimwe nka wo

Ntiwemerewe kuvangwa kandi n’imiti nka morphine cyangwa indi yose irimo phloroglucinol (uyu ni umwe mu miti iri muri spasfon)