Uburyo 5 busanzwe wakwitabaza mu guhangana n’inkorora itazana igikororwa

0
31182
Inkorora itazana igikororwa

Inkorora itazana igikororwa, ihoraho, ishobora kubangamira cyane uyifite, ndetse ikanamubuza gukora imirimo isanzwe ya buri munsi.

Ubusanzwe, hariho ubwoko 2 bw’inkorora; ubwa mbere ni inkorora izana igikororwa, aho ukorora ugacira, hakaba n’ubundi butazana igikororwa, iyi akenshi ikunda gutinda kuko uba ukorora gutyo gusa ntihagire ikintu kiza. Inkorora itazana igikororwa akenshi iba yatewe n’ibicurane, imyanda iri mu kirere cg ahandi uba cyane kimwe n’uko ishobora kuba allergies.

Hari imiti itandukanye ushobora kubona muri farumasi, gusa si ngombwa guhera ku miti, hari uburyo busanzwe wakwifashisha kandi bukavura neza.

Uburyo 5 wakwitabaza mu kuvura inkorora itazana igikororwa

  1. Ubuki

Ubuki ubusanzwe bufatwa nk’umuti wa mbere mwiza mu gukiza inkorora, ukuntu bukomeye n’uburyo bufashe bifasha cyane imyanya y’ubuhumekero kwikiza inkorora. Bufite kandi ubushobozi bwo kurwanya bagiteri, bityo bukarwanya iziba zateye inkorora. Niba uri gukorora cyane ushobora gufata ikiyiko kimwe kinini inshuro zigera kuri 3 ku munsi mu kwivura inkorora itazana igikororwa.

  1. Indimu

Indimu ni undi muti mwiza w’inkorora itazana igikororwa, ukoresha byibuze ¼ cy’indimu yose, ushobora kongeraho akunyu ubundi ukazajya ubinyunyuza. Bivura ku buryo bwihuse iyi nkorora

  1. Tangawizi

Mu gihe urwaye inkorora itazana igikororwa, tangawizi izagufasha gukira vuba utarinze kuba wakoresha indi miti. Tangawizi ifite ubushobozi bwo koroshya inkorora, bityo igafasha ibihaha byawe kwikiza iyo nkorora. Ikindi nuko ifasha mu gukiza, mu gihe ukorora cyane ukumva mu muhogo hameze nkahokera.

Uburyo ukoresha tangawizi, urazifata ukazisekura neza, ushobora kuzinywa mu mazi y’akazuyazi cg icyayi kitarimo isukari ariko, gusa ushobora kongeramo ubuki ukaba wabinywa. Ushobora kunywa gacye gacye ku munsi kugeza igihe uboneye inkorora ikize.

  1. Kunyuguza amazi arimo umunyu mu kanwa

Ubu buryo akenshi bumenyerewe mu kuvura kubabara mu muhogo, gusa no kuvura inkorora itazana igikororwa burakoreshwa. Mu rurenda ruba mu myanya y’ubuhumekero iyo harimo umunyu mwinshi, amazi atangira kumanuka. Uko aya mazi amanuka, niko ajyana na mikorobe cg ibindi biba byateye kubyimba mu muhogo n’imyanya y’ubuhumekero, nuko ya nkorora igakira.

  1. Utubuto twa Almonds

Utubuto twa almonds dukoreshwa kuva mu myaka ya cyera mu kuvura inkorora itazana igikororwa. Utu tubuto ushobora kudufata ukadusya ukatuvanga n’umutobe w’amacunga, nuko ukagenda unywa gacye gacye kugeza igihe uboneye ko wakize.

Icyitonderwa

Inkorora itazana igikororwa ntiwakagombye kuyimarana iminsi 5, niba ubona bitari gucyira cg se ubona yahindutse ikazana igikororwa ni ngombwa kugana kwa muganga, ukaba wahabwa indi miti yisumbuyeho.