Uko ugenda ukura mu myaka, niko mu ngingo n’ahandi amagufa ahurira hagenda hatakaza imikorere yaho, bikaba byazana rimwe na rimwe uburibwe.
Bumwe mu buryo bwo kwirinda ubu buribwe bwo mu ngingo harimo guhindura uburyo ubaho, mbere na mbere ugomba kugira ibiro bijyanye n’uko ureshya; uko ibiro byiyongera niko mu ngingo hawe harushaho kuremererwa bityo bikaba byagutera ububabare rimwe na rimwe.
Sport zirinda kubabara mu mavi
-
Kugenda n’amaguru
Kugenda n’amaguru ni imwe muri sport nziza ku buzima muri rusange, no gutuma umererwa neza, ikindi kandi ni ingenzi cyane ku mavi atangiye gusaza.
Iyi sport, ikoresha umutima, bityo ikarinda ingingo kwangirika no guhorana ibiro bikwiye, cyane cyane uko ugenda ukura mu myaka.
Kugenda n’amaguru byibuze iminota 30 ku munsi byagufasha kurwanya ubuzima bwo kwicara, no kuba watangira guhinamirana.
Soma birambuye uburyo kugenda n’amaguru byagufasha guhorana akanyamuneza https://umutihealth.com/2017/03/kugenda-namaguru/
-
Kunyonga igare
Kunyonga igare ni imyitozo ngorora mubiri y’ingenzi ku bantu bakunze kugira ububabare mu mavi. Ni sport ifasha mu gukomeza imikaya yegereye amavi, atangije aho amagufa ahurira. Iyo imikaya yawe y’amaguru ikomeye, niko bigira uruhare runini mu kurinda ububabare mu mavi
-
Koga
Koga ni sport ifitiye akamaro cyane ingingo, ituma zikoreshwa neza kuko uba uri mu mazi. Bigabanya guhina ingingo ukababara, no gukomeza amagufa y’amaguru n’amavi.
Niyo waba ubabara mu mavi, koga mu mazi bizagufasha gukuraho ubu bubabare.
-
Sport zikoresha amaguru
Gukomeza imikaya ikikije aho amagufa ahurira ku mavi n’ingenzi cyane kuko birinda ububabare mu mavi.
Iyi myitozo ngorora mubiri ushobora kuyikorera muri gym cg se ukaba wayikorera iwawe udakeneye ibyuma bihambaye.
Uko wayikora;
- Uzamura amaguru yose icyarimwe, hanyuma
- Ukayamanura ariko ntakore hasi. Hanyuma ushobora kubikora inshuro 3, ugenda ubara kugeza ku 10.


5. Imyitozo ngorora mubiri izwi nka steps
Uko ugenda ukura, niko mu ihiniro ry’ahakikije amavi hagenda harushaho korohera, bivuze ko akantu gato gashobora kuhangiza bityo kagatera ububabare mu mavi. Ikindi kandi umubiri ntuba ugifite ubushobozi bwo kwirinda nk’iyo ukiri muto, bityo kuvunika bikaba byabaho mu buryo bworoshye.
Mu rwego rwo gutuma amavi yawe arushaho gukomera, steps; iyi ni sport ikorwa neza muri gym, zishobora kugufasha.
