Indwara 5 zifata benshi kandi zoroshye kwirinda

0
6959
indwara zoroshye kwirinda

Hari indwara zigenda ziba gikwira ugasanga kzirwara bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe. Zimwe muri zo ziba ari indwara zandura izindi zikaba iziterwa n’uko tubaho, ibyo turya cyangwa tunywa.

Zimwe muri izo ndwara usanga zinahitana ubuzima bwa muntu nyamara uburyo bwo kuzirinda no kuzikumira byoroshye.

Hano twaguteguriye indwara eshanu ziri mu zihitana abantu nyamara nanone ugasanga kuzirinda ari ibintu byoroshye

  1. Kanseri y’uruhu

Iyi nubwo akenshi itica, nyamara ni kanseri yangiza uruhu rw’umuntu aho iteraho amabara rimwe na rimwe, kubyimba se cyangwa gusatagurika.

Iyi kanseri ikaba iterwa no kumara igihe kinini ahari izuba ry’igikatu nta kigukingira iryo zuba ufite.

Kuyirinda nta kundi ni ukwirinda guhura n’izuba ryinshi, waba uri bujye aho riri bukugereho cyane cyane iryo ku manywa ry’igikatu ukambara amadarubindi arikurinda mu maso, ndetse ukanambara imyenda idakurura ubushyuhe , ukirinda imyenda yirabura n’itukura.

  1. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA

 

 

izi ndwara ziri mu moko anyuranye aho twavuga imitezi, mburugu, uburagaza, SIDA, tirikomonasi n’izindi.

Zifata ahanini imyanya ndangagitsina gusa zishobora no kugaragaza ibimenyetso ahandi mu mubiri. Ingaruka zizanwa na zo ni nyinshi, ndetse n’urupfu rurimo.

Kwirinda izi ndwara bigusaba buri gihe gukoresha agakingirizo iyo ugiye kubonana n’uwo mutarashyingiranwa, ndetse na mbere yo gushyingirwa ugasabwa kwipimishanya n’uwo muzabana. Kudahemukirana nyuma yo gushaka na byo ni ingenzi mu kukurinda izi ndwara

  1. Indwara z’umutima

Umutima ugira indwara ziwufata zinyuranye harimo imikorere mibi yawo, umuvuduko udasanzwe w’amaraso, n’izindi. Indwara z’umutima akenshi zikaba ziterwa no kurya ibinyamavuta byinshi, kunywa itabi no kudakora siporo ihagije. Icyakora ntitwakirengagiza ko hari igihe iba indwara y’uruherekane mu muryango.

Kwirinda indwara z’umutima biragusaba kurya ifunguro riboneye, kwirinda itabi no kugabanya inzoga unywa ubundi ugakora siporo

  1. Stroke

Iyi ndwara akenshi uwo ifashe ni gacye ayikira kuko umutsi cyangwa imitsi ijyana amaraso mu bwonko iba yahagaze gukora, nuko amaraso ntashobore gutembera neza mu bwonko. Akenshi itera kugwa ikinya igihande kimwe cy’umubiri, ndetse kuvuga, kureba bikaba ikibazo. Iyi nayo nubwo ari indwara ifite aho ihurira n’umutima ariko yo ingaruka zayo ni ku bwonko.

Kuyirinda ni kimwe no kwirinda indwara z’umutima ukongeraho no kwirinda stress mbi kuko no gutekereza cyane ku bintu udafitiye ibisubizo ni bimwe mu byagutera stroke

Soma birambuye ibimenyetso bikuburira byagufasha kwirinda stroke Ibimenyetso bikuburira byagufasha kwirinda stroke, indwara yica benshi cyane cyane abirabura

  1. Indwara z’ibihaha

Indwara z’ibihaha na zo ziranyuranye kandi ibizitera na byo ni byinshi. Hari izikomoka ku kunywa itabi nka kanseri y’ibihaha na za bronchitis zimwe. Hari iziterwa n’umwuka duhumeka uhumanye, hakaba iziterwa na mikorobi zo mu mwuka nk’igituntu. Muri izi ndwara kandi hanazamo indwara nk’ibicurane, inkorora, asima n’izindi zifata ubuhumekero.

Kwirinda indwara zifata ibihaha bigusaba kwirinda itabi, kuba ahari umwuka mwiza, gutera ibiti ahatuzengurutse. Kuri ibi ukongeraho ifunguro ryiza risukura ibihaha no gukora imyitozo ngororamubiri ifasha ibihaha gukora neza.

Muri macye ngizi indwara eshanu zishobora kwirindwa ku buryo bworoshye nyamara ugasanga ziri koreka imbaga. Ni ahawe kuzirinda.

Umutihealth.com