Itondere kuvanga imiti kuko bishobora kukuzanira n’urupfu

1
3681

Nubwo hari imiti twemerewe gufata tutayandikiwe na muganga nkuko hari inkuru twakoze ibivugaho, ariko kirazira kuvanga imiti uko wiboneye kuko hari imiti itemerewe kuvangwa nkuko muri iyo nkuru nubundi twabikomojeho.

Kubera iki?

Kugirango umuti ukore binyura mu nzira zitandukanye. Bityo rero hari igihe iyo uyivanze cyangwa ukavanga umuti runaka n’ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa bitajyana bituma wa muti udakora cyangwa bikaba byagutera ubundi burwayi cyangwa urupfu.

Ingero

  • Kunywa imiti ya antibiyotike uri no gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro ntibyemewe. Kuko bigabanya ingufu za antibiyotike. Twibutseko antibiyotike ari ya miti yica bagiteri. Iyo ni nka amoxicillin, erythromycin, tetracycline, ciprofloxacin, penicillin, Bactrim, azithromycin, cefixime, ceftriaxone, n’iyindi. Biba byiza ko niba urwaye indwara ituma ufata iyi miti, uba uhagaritse bya binini byo kuboneza urubyaro ugakoresha ubundi bwo kuboneaz urubyaro (nk’agakingirizo cyangwa spermicide) ukazagaruka kuri bya binini urangije antibiyotike
  • Kunywa imiti ya gripe y’uruvange ukananywa paracetamol si byiza kuko iriya miti nubundi ibamo paracetamol. Ibi byakwangiriza umwijima kuko uba unyoye paracetamol irengeje urugero. Iyo miti ivura gripe twavuga coldcap, doliprex, febrilex, dacold, coldflu, flucoldex, flufed, fervex, coldarest nindi…
  • Kunywa umutobe ukoze mu mbuto za pamplemousse (grapefruit) si byiza mu gihe uri kunywa imiti iyo ariyo yose kuko biyigabanyiriza ingufu. By’umwihariko uri kunywa imiti nka Ciprofloxacin. Ndetse bishobora no kukuzanira ibibazo binyuranye birimo n’urupfu
Imbuto zimwe na zimwe si byiza kuzifatana n’imiti
  • Kunywa ibuprofen hamwe na furosemide ntibyemewe. Furosemide ni umuti ufasha mu gusohora amazi mu mubiri. Mu gihe ibuprofen yo igabanya uburibwe ariko ikaba inashobora gutuma umubiri ugumana amazi. Iyo ubivanze rero furosemide ita imbaraga.
  • Kunywa amata uri gukoresha imiti ya antibiyotike si byiza, cyane cyane tetracycline. Ariko kuyanywa uri kunywa Coartem ni byiza cyane.
  • Kunywa aspirin mu gihe wakomeretse ukaba uri no kuribwa ntibyemewe. Burya aspirin ibuza amaraso gukama.
  • Uramenye ntuzanywe Viagra ngo wongereho no kunywa dynamogen cyangwa inzoga. Byongera ibibazo byo kuba umutima wagira ikibazo.
  • Hedex na action ni Imiti irimo aspirin na paracetamol. Kirazira kubivanga rero ubwabyo cyangwa kubivanga n’imiti nka ibuprofen cyangwa diclofenac.
  • Kurya amashu  uri kunywa ibinini bya Warfarin ntibyemewe. Amashu atera kuvura kw amaraso, naho Warfarin ikavura ikibazo cyo kugira amaraso afashe.
  • Wasanga ujya uha umwana ikinini cyo mu kibuno cya paracetamol  ukamuha n uwo mu kanwa wa paracetamol iyo afite umuriro? Ntuzongere kuko bikora bimwe. Ibyiza wamuha ikinini cyo mu kibuno noneho ukazakomeza kumuha uwo kunywa nyuma byibuze y amasaha 6.

Izi ni ingero nkeya cyane kuko byose hano ntitwabivuga.

Umwanzuro

Mbere yo kuvanga Imiti cyangwa kugira ikintu urya cyangwa unywa uri Ku miti, banza usobanuze umuhanga mu by’imiti (pharmacien /pharmacist) ukuri hafi.

Banza usobanuze mbere yo kugira imiti uvanga