Sport ushobora gukora mu gihe ufite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso

0
4765
Gukora sport urwaye hypertension

Gukora sport urwaye hypertension bishobora kugufasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Nubwo bishobora kumera nk’ibitangaje kuri bamwe, gusa imyitozo ngorora mubiri iha umubiri imbaraga kandi ni uburyo bwiza bwo kugabanya stress no kumva umerewe neza mu mubiri.

Gusa niba udasanzwe ukora sport ukaba urwaye hypertension, ni byiza kubanza kugisha inama muganga wawe ubwoko ndetse n’urugero rwa sport ugomba gukora.

Ushobora gukora sport ushaka wumva ikunyuze. Igihe cyose ukora movement ndetse n’umutima wawe ukongera inshuro utera cg ugahumeka cyane, bizafasha umuvuduko w’amaraso kuba wajya ku rugero rukwiye. Zimwe muri sport twavuga nko kugenda n’amaguru ahantu harehare kandi wihuta, kwiruka gahoro gahoro, koga, gukina indi mikino itandukanye, kunyonga igare, gusimbuka umugozi ndetse ushobora no kujya muri gym.

Mu guhitamo sport inogeye ubuzima bwawe, hari ibintu 2 by’ingenzi ugomba kwibandaho:

  1. Ugomba gushaka igushimishije, kuko niyo izakorohera.
  2. Ese uzajya ukora sport wenyine cg uzakorera mu itsinda ry’abantu?

Ni izihe sport nziza kuri wowe urwaye hypertension?

Habaho ubwoko 3 bw’imyitozo ngorora mubiri;

  1. Imyitozo ikoresha umutima, igasaba umwuka uhagije

Ubu bwoko bwa sport bufasha cyane mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no gutuma umutima ukomera. Zimwe muri sport ziba muri iki cyiciro; kugenda, kwiruka gahoro gahoro, kunyonga igare, koga, gusimbuka umugozi, ndetse na sport zikorerwa muri gym.

Gusimbuka umugozi bituma umutima ukora neza
Gusimbuka umugozi kimwe n’izindi sport zituma umutima utera cyane zigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso
  1. Imyitozo yo kwigorora

Izi zifasha umubiri kugororoka, zikagufasha kugenda neza no kuba wakwirinda kwangirika mu ngingo.

Imyitozo yo kwigorora ituma ingingo zirambuka ikanarinda imvune mu ihiniro
Kwigorora nka yoga bifasha kuringaniza uburyo umuvuduko w’amaraso ugenderaho
  1. Imyitozo isaba ingufu

Ubu bwoko by’imyitozo bwubaka imikaya ikomeye, bikagufasha gutwika calories, ni nziza kandi ku magufa n’amahiniro yawe.

Imyitozo isaba ingufu nko guterura ibyuma ni ingenzi kurwaye hypertension

Ngomba kuzikora kangahe?

Mu gihe urwaye hypertension, ugomba gukora sport mu rugero; nko kugenda n’amaguru byibuze iminota 30 ku munsi, ukabikora iminsi 5 mu cyumweru. Niba utabonye umwanya, ukaba wakora sport nko kwiruka iminota 20, inshuro 3 cg 4 mu cyumweru.

Niba udasanzwe ukora sport, ushobora kugenda utangira gahoro gahoro kugeza igihe uzamenyera kandi ntibigoye.

Mbere yo gutangira imyitozo iyariyo yose, ugomba kubanza kwishyushya hagati y’iminota 5 n’10, bikurinda kuba wagira imvune.

Uhita ukurikizaho gukora sport, ukibanda ku ngufu ukoresha. Uko zaba zimeze kose ntugomba kurenza urugero, ntugomba kwahagira cyane; byibuze ku buryo ushobora kuba wavugisha umuntu uri gukora sport.

Mu gihe uri gusoza genda gahoro gahoro, ntugomba guhita uhagarara gutyo. Ibi ni ingenzi cyane mu gihe ufite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Ibyo ugomba kwitondera

Imyitozo ngorora mubiri usibye kuba igomba kuba igushimishije, niyo mpamvu twavuze ko ugomba kwibanda kuyo ukunda, ni ingenzi cyane mu kugena urugero rw’umuvuduko w’amaraso. Ugomba kubaza muganga wawe niba hari urugero utagomba kurenza.

Uko ugenda ukora sport ugomba kugenda wumva uko wiyumva. Ni ibisanzwe kuba wahumeka cyane ukabira ibyuya byinshi cg umutima ugatera cyane. Ariko mu gihe uzumva uri guhumeka bikugoye cg udafite umwuka uhagije, cg se ukumva umutima wawe utera cyane bidasanzwe, hagarara ugende gahoro cg uhagarike kuzikora.

Ugomba guhagarika imyitozo igihe utangiye kumva ububabare mu gatuza, kumva nta mbaraga ufite, kuzungera, kugira isereri cg ububabare cg ikindi kidasanzwe mu ijosi, amaboko, intugu cg amajigo.

Ugomba guhita ugana kwa muganga cg ukaba watabaza ubutabazi bw’ibanze mu gihe ibyo bimenyetso ubona bitagiye mu gihe gito cg bigenda bigaruka.

Umutihealth.com