Inama 5 zagufasha mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

0
6633
Mu gihe urwaye ubwandu bw'umuyoboro w'inkari

Mu gihe urwaye indwara z’umuyoboro w’inkari akenshi zituruka ku miyege, hari ibintu ugomba kwirinda kuko bishobora gutuma urushaho kurwara cyane, kumererwa nabi ndetse no gutinda gukira.

Ibintu 5 ugomba kwirinda mu gihe urwaye indwara z’umuyoboro w’inkari

  1. Kwirinda kwambara amapantalo agufashe cyane

Imyenda ifashe cyane yongera ubwandu bw'umuyoboro w'inkari
Amapantalo agufashe cyane atuma imyanya y’ibanga idahumeka neza hakaba hazamo ibyuya

Uburyaryate no kokerwa mu gitsina ni bimwe mu bimenyetso bw’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari buturuka ku miyege. Kwambara ibintu bigufashe cyane (yaba collant cg amakoboyi agufashe cyane) bibuza umwuka mwiza kugera mu gitsina. Ikindi kandi byongera gututubikana muri ibyo bice, bikaba byatuma imiyege yiyongera cyane

  1. Ugomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina

Ntugomba gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe urwaye infection urinaire
Imibonano mpuzabitsina mu gihe urwaye, uretse kwanduza uwo muyikorana nawe bikongerera uburyaryate

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe ufite ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ni bibi cyane. Ugomba gukora ibishoboka byose ukabyirinda kuko bishobora kukongerera uburyaryate mu myanya y’inyuma mu gitsina ndetse ikaba yanakongera ubu bwandu mu bindi bice. Ikindi kandi ni uko ushobora no kwanduza uwo muri kubikorana.

  1. Kwirinda kwambara amakariso atari cotton

Ubwuko bumwe na bumwe bw’amakariso bushobora kongera ubukare bw’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

Ahantu hatose kandi hashyushye, niho hakurira cyane imiyege. Kwambara amakariso adatuma umwuka uhita neza bishobora kukongerera ibyago byo kwandura cyane no gukomeza kuryaryatwa. Ni ngombwa kwambara amakariso akoze muri cotton niyo afasha cyane.

  1. Kwirinda gukoresha amasabune n’ibindi bikoresho byoza mu myanya ndagagitsina

Amasabune amwe n'amwe ashobora gutera infection urinaire
Amasabune akoreshwa mu gusukura imyanya y’ibanga ahindura pH yaho, bityo imiyege ikaba yahakurira byoroshye

Isuku ihagije mu myanya y’ibanga yawe ni ingenzi cyane mu kwirinda kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Gusa hari amasabune n’ibindi bikoreshwa mu koza imyanya ndagagitsina ashobora guhindura pH muri ibyo bice, iyo pH igabanutse byorohera mikorobe kuhakurira bityo bikaba byakongerera uburwayi.

  1. Kwirinda kurya ibirimo amasukari cyane

Mu gihe urwaye infection urinaire ukwiye kugabanya ibinyamasukari ufata
Ibinyamasukari biha imiyege uburyo n’ubushobozi bwo gukurira ahantu heza cyane

Kurya ibiryo birimo ibinyamasukari byinshi bishobora kukongerera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari. Ibi byiyongera cyane, iyo uyirwaye aramutse anarwaye diyabete, kubera isukari iba iboneka mu nkari. Mikorobe nyinshi (harimo n’imiyege) zikurikira ahantu hari isukari cyane, kandi zikahakurira neza.

Izi nama nuzikurikiza bizagufasha gukira vuba no kwirinda kuryaryatwa igihe kirekire mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (urinary infection/infection urinaire). Indwara ikunda kwibasira igitsina gore cyane.

Ni ngombwa gukurikiza neza amabwiriza ya muganga uburyo ufata imiti, ukibuka buri gihe mbere yo gufata imiti kwisuzumisha kugira ngo hamenywe ubwoko bwa mikorobe zaguteye indwara.