Umuntu akeneye kurya calories zingahe ku munsi?

0
5646
Calories zemewe ku munsi

Ingano ya calories buri wese akeneye ku munsi ziratandukanye, bitewe n’impamvu nyinshi harimo; imyaka ufite, uburyo ureshya, igitsina cyawe, uburyo ubaho n’ibyo ukora ndetse no muri rusange uko ubuzima bwawe bwifashe.

Dufashe urugero ruto umusore w’imyaka 23, ufite 1m na 78cm azakenera calories nyinshi kurusha umukecuru ufite imyaka 60, ureshya na 1m na 54cm.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko uburyo uryamo ibiryo byawe bigira uruhare runini kuri calories winjiza mu mubiri. Uko umara igihe kinini uhekenya ibyo uri kurya, niko winjiza calories nyinshi mu mubiri.

Umuntu agomba kurya calories zingana gute?

Aha nituvuga umuntu, turavuga umuntu uringaniye (utabyibushye cg unanutse cyane) ureshya na 1m na 70 cm. Umubare wa calories zemewe ku munsi ugiye utandukana bitewe n’igihugu.

imbonerahamwe yerekana ibyo buri gihugu gikenera mu mirire (source/FAO)

Mu Rwanda (kimwe n’u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya) nubwo hatarakorwa ubushakashatsi bwimbitse, calories zemewe ku munsi ni hagati ya calories 2000 na 2500.

Muri amerika, umugabo akeneye calories 2700 buri munsi naho umugore ni 2200. Mu Bwongereza, umugabo akeneye calories 2500 naho umugore calories 2000. Tubibutse ko ibi byose bibarirwa ku muntu umeze neza kandi uringaniye, kugira ngo akomeze kugira ibiro bikwiye.

Nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye ushinzwe kwita ku biribwa Food and Agriculture Organization (FAO), umuntu uringaniye muri rusange ku isi yose, ntagomba kujya munsi ya Kilocalories 1800 (cg Kilojoules 7500 (7500 kJ)). [aho twabikuye kanda hano]

Ingano y’ibitunga umubiri wagakwiye gufata ku munsi

Isaha cg igihe uririyeho bifite akamaro cyane kimwe nka calories urya

Igihe ufatiraho ibyo kurya bigira uruhare runini mu mikorere y’umubiri, ni ukuvuga niba ushaka kugabanya ibiro cg kugira ibiro bikwiye, igihe ufatiraho amafunguro kigira uruhare rukomeye.

Gufata ifunguro rya mu gitondo rihagije bifasha mu kugabanya ibiro, rikagirira umubiri akamaro cyane kuko rigabanya ibyago byo kurwara diyabete, indwara z’umutima ndetse n’urugero ruri hejuru rwa cholesterol. Nkuko bikomeza bigaragazwa n’ubwo bushakashatsi, igihe cyiza cyo gufata ifunguro rya mu gitondo ni nyuma ya saa moya za mu gitondo.

Igihe cyo gufata ifunguro ryo ku manywa ni hagati ya 12:30pm na 1:00pm. Naho irya nijoro ni hagati ya 6:00pm na 6:30pm.

Ese kutabikurikiza hari icyo bitwaye? Cyane rwose. Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko gufata ifunguro rya nijoro nyuma ya saa mbiri, biri mu byongera cyane kubyibuha inda no kwiyongera ibinure byo ku nda.

Ingano y’ibyo ufata

Muri iki gihe, abantu n’ahantu henshi ibyo barya byariyongereye.

Nko mu ma resitora cg ahandi hagurishirizwa ibyo kurya, kimwe no mu rugo usanga bigoye kurya ibiryo biringaniye. Uko urya ibiryo birenze ibyo umubiri ushobora kubika, bivuze ko ubona calories zirenze, izi calories zirenze nizo umubiri ubika. Umubiri ugenda uzibika umunsi ku wundi, ari nako ibiro byawe byiyongera.

Uko ibihe bigenda bihinduka niko abantu bongera ibyo barya

Ni irihe tandukaniro hagati ya kilocalories, calories na kilojoules (kJ)?

Kilocalories imwe tugiye muri siyansi yangana na calories 1000.

Ahenshi ku byerekeye ibyo kurya, uzasanga aya magambo 2 akoreshwa kimwe, kilocalories ikaba yasobanura kimwe na calories. Muri iyi nkuru aho ubona twanditse calories cg kilocalories byose biraba bivuga kimwe.

Ahenshi uzabona kubyo ibiryo birimo, bagiye bandika ibipimo by’ibiryo muri kilojoules kJ; Kilocalorie 1 ingana na Kilojoules 4.184 (1 Kcal= 4.184 kJ)