Amakosa 5 ugomba kwirinda mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

0
17524
Mu gihe urwaye ubwandu bw'umuyoboro w'inkari

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (cg urinary tract infection cg se ibizwi na benshi nka infection urinaire) bushobora kugaragazwa no kunyaragura cyane, uburyaryate no kuribwa mu kiziba cy’inda n’ibindi bitandukanye.

Hari ibintu bimwe na bimwe ushobora gukora, bikaba byatuma ubu bwandu burushaho gukara cg gukomera, cg se gukira bikaba byatinda.

Irinde aya makosa bizagufasha gukira neza kandi vuba

Amakosa ugomba kwirinda mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari

  1. Kutanywa amazi ahagije

Mu gihe urwaye ubwandu bw'umuyoboro w'inkari ni ngombwa kunywa amazi menshi cyane
Kunywa amazi menshi bigufasha gusohora bagiteri bityo ugakira vuba

Kunywa amazi menshi bizagufasha kunyara cyane, uko unyara cyane niko umubiri wawe wikiza bagiteri ziri mu ruhago, kandi usukura umuyoboro w’inkari. Nubwo kunyara buri kanya bishobora kukubangamira ariko bizaba bigufasha kwikiza izi bagiteri.

  1. Gukora imibonano mpuzabitsina

kwirinda imibonano mpuzabitsina mu gihe urwaye ubwandu bw'umuyoboro w'inkari bizagufasha gukira vuba
Mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ugomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ni ikizira kikaziririzwa. Uko uyikora niko bagiteri zizagenda zikwira hose, zibe zanagera imbere cyane no mu ruhago bibe byakuviramo izindi ndwara zikomeye. Ni ngombwa ko utegereza uburyaryate bugashira hanyuma ukaba wabona gukora imibonano.

  1. Guhagarika imiti ya antibiyotike mu gihe wumvise wakize

mu guhangana n'ubwandu bw'umuyoboro w'inkari ugomba kunywa antibiyotike neza
Mu gihe uri kunywa imiti ya antibiyotike ni byiza kuyimara uko muganga yayikwandikiye

Iyo utangiye gufata imiti ya antibiyotike, akenshi nyuma y’iminsi 2 ushobora kumva wakize. Ntuzibeshye na gato ngo uhagarike gufata imiti ya antibiyotike igihe cyagenwe na muganga kabone nubwo waba wumva wakize.

Kubera iki? Iyo uhagaritse kunywa imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike, uba ugenda uha imbaraga bagiteri zo gushobora kurwanya iyo miti, kuko akenshi nubwo uba wumva wakize, haba hakiri bagiteri zisigaye mu mubiri, bityo umuti uri gukoreshwa ntube wagize akamaro. Kandi n’ubutaha ntubashe kukuvura neza uko bikwiye.

  1. Gushaka kunyara ntubikore

Gufunga inkari bituma ubwandu bw'umuyoboro w'inkari butinda gukira
Gufunga inkari bituma mikorobe ziguma mu muyoboro w’inkari bityo ugatinda gukira cg zikaba zakwanduza n’ibindi bice 

Gufunga inkari mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, uba uri kwikururira ibyago bitandukanye. iyo ufunze inkari, biba bivuze ko na mikorobe zigomya gutembera mu mubiri, bityo bikaba byatera gukira utinze.

  1. Gushaka kwivura ubwawe

kwivuza neza ubwandu bw'umuyoboro w'inkari bigufasha kubuhashya
Ni ngombwa kwivuza neza kuko bifasha mu gukira no guhashya mikorobe zibasira umubiri

Ibimenyetso by’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari igihe bikiza ushobora gutekereza kwivura ubwawe, ugafata imiti yose ubonye cg bakubwiye. Ibi akenshi icyo bizaba bikora ni ugukwirakwiza infection mu mubiri, gutegereza igihe kirekire mbere y’uko ugana kwa muganga bishobora gutera uburwayi gukura bukaba bwagera mu ruhago ndetse bukaba bwanatera ubundi bwandu mu mpyiko.

Mu gihe wumva urwaye ubwandu bw’umuyoboro cg se bukunda kugenda bugaruka, bwarakubayeho karande, ni ngombwa kugana umuganga w’inzobere mu ndwara z’abagore akaba yakuvura uburwayi butaragera kure.

Soma izindi nama zagufasha mu gihe urwaye ubwandu bw’umuyoboro w’inkari http://umutihealth.com/2017/01/ubwandu-bwumuyoboro-winkari-2/